Waba uzi impanvu inyana, z’iwacu zikurwa amahembe?

Aho waba uzi impanvu inyana z’iwacu i Mulenge zikurwa amahembe? mukirambi.com yegereye bamwe mubakunzi b’umuco wacu, maze nabo batubwira ko impanvu  zibitera zishobora kuba arinyishi. Gukura amahembe, n’ugukuraho igishishwa c’inyuma kandi bakoresha amenyo.


Reka, tubagezeho zimwe mumpanvu, twaje gusanga zifite amaana kurusha izindi. 

  • Impanvu ya mbere; n’uko wasangaga, rimwe na rimwe inka zigwana zigaterana imisare, ariko mu gihe baba barimo kuyikura, baza baca isonga ry’ihembe kugira ngo azakure adasongoye , bityo bikazaza birinda inka kwicana cangwa gucumitana ngo zikomeretsanye.

Ikindi cari ciza, nuko inka itarakuwe amahembe izigira ibishakwe igasa nabi. Nanone mu gukomeza guha inka  ubwiza, hari ukuntu baza baca amatwi (gukeba akantu gatoya uhereye aho ugutwi kumerera ukarenza hejuru).

  • Impanvu ya kabiri kwar’ukugira ngo inyana ise neza abanyamulenge n’abantu bakunda inka m’uburyo, baba bashaka ko zigaragara neza,nanone mu gihe, uba ufite inka nziza barabikubahira. Gukura inka amahembe, nta kindi biba  bigamije uretse kuyongerera ubwiza.

Tubibutse ko inka z’abapfurero, abanyintu n’ababembe bataza bakura inyana amahembe. Ibi biza bifasha abantu  gutandukanya inka z’abanyamulenge n’andi moko. Nanone mu gukomeza guha inka  ubwiza, hari ukuntu baza baca amatwi (gukeba akantu gatoya uhereye aho ugutwi kumerera ukarenza hejuru).

Inka izimera amahembe, ifite nibura imyaka ibiri (2 years)  hanyuma, nyir’inyana, agatuma kubandi bantu bo m’umuhana cangwa se mukiraro, maze bagahura, bagafata inyana bakayitsa hasi bakayikura amahembe bakanaza kuyitegesha.

Har’igihe barangizaga bakayisiga amase kugira ngo amaraso akame vuba, biyirinde n’isazi kugeza amahembe yumye, ndetse  bakayisiga amase kugira ngo amaraso akame vuba, biyirinde n’isazi kugeza amaraso akamye. 

Twaje gusanga ko ntahandi hantu baza bakura inyana amahembe uretse iwacu. Murunva ko iki gikorwa kituranga kandi byaba byiza uy’umuco wo gukura inyana amahembe wakomeza.

Show Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *