
Mukirambi.com , n’igitangazamakuru cashinzwe n’abamwe bo m’ubgoko bg’abanyamulenge, ciyemeje kuzaza kibagezaho ibiganiro bitandukanye by’umuco wa Kinyamulenge, kikaba gikorera ku inyarutsabutumwa (Internet).
Tubijeje ko tuzaza tubagezaho; amateka yo mubihe bitandukanye kandi yizewe yagiye aranga ubgoko bgacu, imicezo imwe mwakinaga mukiri batoya, kubibutsa bya bitaramo byakorerwaga mwaba Kaka, kuzaza tubagezaho ibyiza biranga i Mulenge ndetse no gutoza abana bacu umuco mwiza twasigiwe na ba Sogokuruza. Ibi nibyo twiyemeje kubagezaho.
Ikigamijwe cane n’ukugira ngo twoye kuzibagirwa umuco wacu mwiza, dore ko ariwo ugira abantu kuba abo bari bo. Iyo nta muco nta bgoko, ubgoko bugirwa n’umuco wabo.
Waba ufite amateka,inama cangwa ibitekerezo by’ubaka umuco wacu ?twandikire, maze dufatanye kubaka umuco wacu.
Muradusanga no kuri:
Murakaza neza kuri