MENYA BYINSHI KURI IMWE MU MIHANA Y’IWACU I MULENGE

                                                             Bimwe mu byiza biranga I mulenge kandi bukumburwa na benshi biranga harimo I mihana. Igisobanuro cy’umuhana mu bwoko bw’abanyamulenge ni uburyo bw’imiturire akenshi yabaga ishingiye ku muvukano ndetse no kubikorwa by’iterambere runaka. Ibi bisobanuye ko abenshi baturaga bakurikije uko bavukana abandi bagaturana bakurikiye ibikorwa by’iterambere nk’amashuri, amakanisa n’ibindi.

Twabateguriye imwe mu mihana y’iwacu I mulenge aho tugiye kwibukiranya bimwe mu byiza byarangaga iyo mihana.

  1. MINEMBWE

MINEMBWE CENTRE: (abenshi bahazi nko kwa MAKOMBE) ni umuhana wari utuwe n’imirara itandukanye nk’abanyabyinshi, abasita ndetse n’abahiga, uyu muhana watuwe na benshi kuko warufite amasomo ya Primaire na secondaire n’amakanisa 2 ariyo Catholique na CEPAC, RADIO MINEMBWE hakaba n’ibiro bya chef de Post commune.  Kuri ubu uyu muhana utwawe na SEMAHORO (umunyabyinshi)

NYARUSUKU:  uyu muhana utuwe n’imirara itandukanye nk’abasinzira, abega, abazigaba, abitira n’abandi, ni umuhana ufite ibikorwa by’iterambere nk’ikibuga cy’indege, ibitaro binini (Hopital general), isoko, ikanisa rya methodiste Libre n’ibindi.  Iyo uva kuri nyarusuka uja k’uwigishigo wambuka uruzi rwa GATOCA, twabibutsa ko uyu muhana uri mu bwami KAROJO bifutwe na NDAHINDA kuri ubu.

2. MIBUNDA

KU ITARA: ni umuhana wiganjemo umurara w’abahinda ndetse n’umutware wabo ni Maguru ni umuhinda, bimwe mu byiza biranga ni isoko ya kijambere, amasomo ya Primaire na secondaire ndetse n’amakanisa nka centre ya CLPA. Kuva kw’itara uja mu nkango unyura mu birambi irambitse neza iryoheye ijisho. Bamwe mu bakunzi buyu muhana bavuga ko ari igihugu cicaye bitewe nuko nta misozi ihaba.

TURAMBO:  uyu ni umuhana utuwe n’imirara itandukanye nk’abanyabyinshi, abahiga, abadinzi, abasinzira ndetse n’abandi, muri uyu muhana urimo amashuri abanza n’amakuru, ibitaro, amakanisa aho iryiganje cyane ari CLPA. Uyu muhana ubarizwa mu bwami bwa MUHIRE (Umurundi/Umuhondogo), ubwiza bwuyu muhana bushimangirwa n’uruzi rwa Mukururuzi rugabanya Turambo no kw’Itara.

3. KAMOMBO/MUCOHAGATI

MIKARATI: ni umuhana wiganjemo abasita, abasegege ndetse n’abandi, bimwe mu byiza biranga uyu muhana ni isoko y’iposho, amashuri matoya ndetse n’amakuru, ibitaro ndetse n’amakanisa aho hari higanje Methodiste Libre. Iki gice kiri mu bwami bwa NTAYOBERWA w’abasita.

MUTANOGA: Ni umuhana wiganjemo umurara b’abanyabyinshi, abasita n’abandi, ibyiza byaho ni amasomo. Ikindi kizwi muri uyu muhanga nuko wari wiganjemo abatunzi b’inka nyinshi. Iki gice cyari mu bwami MUHAVU MUHASHA w’abanyabyinshi.

Nubwo tutavuze imihana yose ariko imyinshi usanga ifite byinshi ihuriyeho niyi yavuzwe haruguru, byinshi mu byiza twavuze ku mihana y’iwacu ntitwakwirengagiza ko ahenshi habaye amatongo bitewe n’ibihe bikomeye ku bwoko.  Imana yatabaye abanyamulenge mu bihe bitandukanye niyo cyizere cyuko igihe gikwiriye tuzongera gutura mu mihana yuzuye ubwiza karemano.

HARAKABAHO UMUNYAMULENGE N’UMUCO MWIZA

Show Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *