URUKUNDO,UBUPFURA BIMWE MU BYARANGAGA ABANYAMULENGE KERA

Mutenjwa Birukundi RabanI ni umusaza w’imyaka 80 y’amavuko, yatuganirije byinshi mu kiganiro cihariye yagiranye n’umunyamakuru wa www.mukirambi.com.

Bijanye n’ibihe byiterambere turimo, isi yose irimo impinduka mu bintu bitandukanye . zimwe muri izo mpinduka ni imihindagurikire y’imico n’imyitwarire. abantu benshi kobarava mu bihugu byabo bakaja gushaka iterambere mu bihugu bikize kurusha ibyo bari batuye mo, hari kandi indi mpamvu yihariye ituma abanyamulenge by’umwihariko baja mu bindi bihugu, iyo ntayindi ni umutekano muke uri muri DRC ariko cane cane mu misozi miremire(I Mulenge).

izi mpamvu zombi zavuzwe haruguru zitera indi myitwarire nko gutakaza umuco n’ibindi. mu kiganiro twagiranye n’umusaza w’imyaka 80 ariwe Birukundi wavuzwe haruguru, yatwibukije bimwe mu byarangaga abanyamulenge ba kera. akaba yibanze cane ku bintu 3 ari byo:

  • Ubupfura: uyu musaza ahamya ko aba kera bose bari imfura, ibi abihamya ashingiye ku mibereho bari babanyemo. aho wasanga ga Inka izimira uwayitoye(uwayibonye) akagenda arangisha abaza nyirayo. mu gihe kuri ubu byahindutse.
  • Urukundo: igisobanuro ciza c’urukundo ni ugufata abantu bose kumwe utavanguye umukene n’umukire cg uwo mufitanye amasano ya bugufi nuwo mudafite ico muhuriye ho. ibi ngo nibwo bwari ubuzima bw’abakera kuko ntibyari byoroshe gutandukanya abavukana ndetse n’abatavukana bijanye n’imirara.
  • Gufashanya: Mu banyamulenge ntawohamya ko abantu bose banganyaga ubushobozi, ariko byari bigoye gutandukanya umukene n’umukire kuko bose babagaho ubuzima bumwe. umutunzi yamenya ga umukene udafite inka yo gukamira abana amata akayimutiza, udafite ibyo kurya ntiyaburaraga kuko bihutiraga kumumenya bakamufasha. ikirenze ibi byose nuko ibyo bikorwa byose bakorwa ga mu buryo bw’ibihanga.

Mu gusoza ikiganiro twagiranye n’uyu musaza twamubajije uko abona umuco wubu, maze asubuzanya umubabaro avuga ko abona ko umuco wacitse ndetse ko bamwe bibagiwe n’ababyeyi babyo bwite. yasoje atanga inama kuri buri munyamulenge wese ko akwiriye kwibuka indangagaciro zarangaga abakera ndetse bakagerageza no kuzikurikiza.

Kurikira ikiganiro cose twagiranye nuyu musaza unyuze hano: https://youtu.be/LPIg_z_PGDQ

Show Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *