
Ntabwo dukeneye gusaba, cangwa guhabwa ubwenegihugu kuko turabusanganwe.
Ntabwo nemeranya n’abantu bavuga ngo Abanyamulenge bamaze muri Congo imyaka 400 cangwa indi myaka iyariyo yose. Iyo muvuze uko, njye numva nkaho ico gihe, Congo yari igihugu comme aujourd’hui, hanyuma twambuka umupaka nk’impunzi, maze batwakira uko baratwandika tuba aho turi impunzi na bugingo n’ubu. Ico njyewe nzi, n’uko Congo yabaye Congo turi hariya nta nubwo dukeneye gusaba cangwa guhabwa ubwenegihugu kuko tubufite naturellement kandi ntawe ubuturusha. “L’histoire l’approuve et le prouve”. (Amateka arabigaragaza kandi akanabyemeza).
Constitution ya Congo, ivuga ko kugira ngo ube Candidat k’umwanya w’umukuru w’igihugu, ugomba kugira ubwenegihugu bw’inkomoko. Kuba Candidature ya Ruberwa yaremewe, n’uko yari yujuje iyo Condition (ibisabwa) . Ikindi mushaka n’iki? Ema….mugayuvwaga mango ki ye balya?
Kuki umuntu agutuka, afite ico agamije warangiza nawe uti yeeee uko uvuze n’ukuri. Accepter passivement les raisons discriminatoires d’un tyran, on meurt passivement sans raison. Ceux qui vivent sont ceux qui luttent. Iyo niyo principe yanjye.
Ikindi numva ko, iyi myaka yerekana ukuri kw’ibintu aho kwerekana amafuti atwandikwaho. Ahubwo ica ngombwa n’ibisobanuro bihabwa amateka yacu, naho ay’amateka nta kibazo ateye pe, kuko asobanutse kandi hari na za références nyishi zagiye zibigaragaza. Ahubwo impuguke zacu, zari zikwiye kwandika ibitabo byinshi bisobanura amateka yacu.
Kugira ngo abatayazi nabo bayamenye. Mumenye neza ko ariwo murage ukomeye tuzasigira abazadukomokaho.
Dusangire amateka yacu.
Rushimisha Osée
Mwaba mufite amateka mushaka gusangira n’abandi mushobora ku twandikira kuri