Ibi bihe by’iterambere abantu benshi ntibavuga rumwe ku bintu byinshi bitandukanye, kimwe mu byo abantu batumvikanaho ni uburyo ubukwe bwo muri iyi minsi bukorwamo.
Iyo dusubije mu mateka y’abanyamulenge dusanga hari amako 3 yo gushitsa cabuze gushaka, nubwo bigoye kwemeza uburyo bwiza bitewe nuko aya moko yose yakoreshwaga hagendewe ku mpamvu zijanye n’ibihe cabuza zijanye n’imyemerere. ubwo buryo ni ubu bukurikira:
- Kubombora/Guterura/Kugenda ijoro: Ubu ni uburyo mwakoreshwa ga mu gihe umuhungu yatwaraga umukobwa akoresheje imbaraga cabuza babyumvikanye bombi ariko hatarimo umwanzuro w’imiryango. ubu buryo iyo bwakoreshwaga, byafatwaga ko uwo mukobwa yibwe bigatuma umuryango w’umuhungu ukora umuhango yitwa “Kwibura” kugira ngo basabe imbabazi kubwo gutwara umukobwa mu buryo butumvikanyeho n’imiryango yombi.
- Gushimirwa n’ababyeyi: aha ni igihe ababyeyi ku mbande zombi bumvikanaga gushingira abana bakababwira habura iminsi mike ngo babane ndetse bikaba ari ihame ntawemerewe bkuba yagaragaza ko atishimiye undi.
- Gushimana gahati y’umukobwa n’umuhungu: Ubu buryo nibwo twakwita ko bujanye n’iterambere kuko umukobwa n’umuhungu bonyine bishimanira hatabaye ho izindi mbaraga z’imiryango cangwa abandi. benshi bemeza ko ubu buryo aribwo bukwiriye gukurikizwa bashingiye ko urugo ruzitirirwa umukobwa n’umuhungu bityo bakaba bagomba kugira uruhare runini mu guhitamo uwo bakwiriye kubana.
Ku rundi ruhande, icyiciro cy’abasaza bo bahamya ko amakosa no kuba ingo zubu zitakibana neza biterwa nuko abana bashakana batabanjye kugisha inama ababyeyi ndetse ko niyo bikozwe usanga abenshi babibabwira ariko gahunda zigeze kure bityo bigatuma nubwo haba hari icyo kunengwa kitavugwa.
Binyuze mu kiganiro umusaza MUTORERO yagiranye n’umunyamakuru wa Mukirambi Tv1 mu buryo bw’amajwi n’amashusho yemeje ko buri wese akwiriye kwicagurira uwo bazabana ariko akabibwira ababyeyi hakiri kare kugira ngo nabo bamufashe guhitamo uwo bazabana.