Ibi, bizadufasha gukomeza kwiyubaka

Ikirambi

Inzu y’iwacu igizwe n’ibice byishi bitandukanye aribyo byibi bikurikira:

Ipfuruka,murw’inka,ikirambi,urubumbiro,mu gakinga,igihumba,mu mbere,urusenge ndetse no kw’idari.Uy’umunsi ntabgo tuvuga kuri buri gace kagize inzu ahubgo turavuga gusa hejuru
y’Ikirambi.

M’ubusanzwe mukirambi n’ahantu munzu bakunze kwicara, haba hashashe ibyatsi by’ingeringeri, hejuru yabyo bakahasasa ibirago, ibyo birago ahanini Abanyamurenge babigura mu masoko biba byaboshwe n’abapfurero ndetse n’ababembe. Nanone uhasanga hari intebe zimwe bita Intebe z’abagabo abandi baza bicara kumizi y’iziko habaga nanone amazunu.Ikirambi n’agace kegereye iziko, bikaba bigabanijwe n’Umuzi w’iziko.

Iwacu usanga ahanini abagabo n’abahungu bakunze kwicara ku gatorero mu gihe ca kumanywa, akaba ariho bagirira ibiganiro byabo.Abagore n’abakobga usanga bo,ahanini bakunze kuganirira mumbere,iyo bagiye gutoragurira,kumesa cangwe mu biruri.Twaje gusanga ko nt’ahandi hantu abantu bose bakunze guhurira bakaganira bisanzuye atari Mukirambi.

Dore akamaro k’ikirarambi ku b’abanyamurenge.

K’umunyamurenge ikirambi usanga ar’ahantu habafitiye akamaro gakomeye cane. Ikirambi ntabgo ari ziriya ngeringeri n’ibirago biba bihashashe,ahubgo gisobanura ko ar’ahantu munzu hahurira abana,abagore ndetse n’abagabo bakaganirira bisanzuye,bubahanye ndetse hagamijwe kwiyubaka.

Mukirambi niho bakirira abashitsi,niho umuryango mutoya cangwe se mugari uhurira ukaganira k’ubuzima bgabo bga buri munsi,niho bacahira / guhonya (kwigisha) abagenze nabi nk’ibirara n’abandi…,bakagarurwa munzira nziza.Ikirambi carahanaga kika na hanura.

Ndibuka, iyo Imanza zabaga zageze kure nk’ Ibuvira, basabaga abantu bafitanye amaneno (urubanza) kugaruka mukirambi (m’umuryango) bakaganira kubibazo bafitanye kandi kikabakiramura neza.Ikirambi citwaga Ihano rya mukuru,cigishaga Abageni,nyuma y’iyinga rimwe bamaraga munzu bavagamo baramaze kumenya gutsinda kutavuga amazina ya banyirabukwe na basebukwe.

Abana bigiraga mukirambi gukambakamba ndetse no kugenda. Murunva ko ikirambi,aringira kamaro k’ubgoko bgacu.Ndibuka igihe c’ikoshanya bageze bavuga ngo turabasasiye mukirambi ibi byabaga bisobanura ko ari ukwishira no kwizana ku bashitsi.Ikirambi n’Ihuriro rikomeye ry’abantu bose.

Nyuma yaho iwacu hagiye haba ibibazo byishi byatumye abantu bahunga, birashoboka ko Ikirambi cibagiranye kitakibaho, abantu batagihura ngo bagabire nkuko byari bisanzwe.

Turasaba abantu gukomeza umuco wo kuganirira hamwe kuko habonekera ibisubizo nyabyo.

Show Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *