Kwandika, gusoma no guharura n’nzira, nziza yo kw’iteza imbere k’umuntu ndetse n’igihugu muri rusange. Umuco wo gusoma n’inkingi ikomeye yo kugera kw’ iterambere kuko bifasha umuntu guhora yunguka ubumenyi mu ntera zitandukanye, ndetse no mubuzima bwe bwa buri munsi; haba muburyo bwo guteza impano zacu imbere. Aha, iyo tuvuze umuco wo gusoma, byunvikana ko uwo muco ugomba no kugendana n’umuco wo kwandika, kuko hatabaye ho kwandika ubwo no gusoma ntibyashoboka kuko hasomwa ibyanditswe. Kugeza ubu, iwacu ndetse no mu bihugu bimwe by’afurika, usanga keshi, abantu badakunda kwitabira kwandika ibitabo.
Iyo ugeze mu mazu, icuruza ibitabo, (Libray) usanga ntabitabo byanditse mu Kinyamulenge bihaboneka. Umuntu akaba yakwibaza impanvu bidakorwa. Nanje nawe! abantu beshi twagiye tuganira, basobanuye ko bo babona ikibazo co kutandika ibitabo mu mvugo y’ikinyamulenge, biterwa n’ubushobozi bukeya. bagiye bahuriza kuray’amajambo “Burya iyo umuntu adafite ibibazo by’amafaranga agira umwanya wo kwicara akaba yahugira ku kintu runaka akagikora atuje. Bakomeje bavuga ko, iyo udafite ubushobozi buhagije, usanga uhora wirukanka, ushaka icatunga umuryango wawe. Iyo umuntu, adafite umutima uhagaze wo gushaka ibitunga umuryango we, nta mwanya abona wo kwandika ibitabo”.Ibi ni ko bo babibona kandi koko bishobora kuba impamvu imwe itera abantu kutandika. Abandi bavuze ko biterwa no kudakunda imvugo yacu, kandi basanga ntakuntu yabaho itakuzwe nabeneyo.
Ariko se Abanyamurenge, harimo abantu bafite ubushobozi bgaba ubg’amafaranga cangwa ubumenyi ,kuki dusanga umubare w’abandika ukiri mutoya kandi dufite amateka meza n’abantu babifitiye ubushobozi ibyo byaba biterwa n’iki? Gakaye.com yo isanga kuba umuco wo gusoma mu Banyamurenge muri rusange ukiri hasi, bica intege n’ufite igitekerezo co kwandika” kuko tubifata nkaho nta gaciro bifite ariko iyo turebye nk’Abazungu usanga babibonamo inyunguy’amafaranga kuko iwabo Igitabo canditswe biba byizewe ko kizagaruza amafaranga yatanzwe mu kucandika bityo umwanya yafashe acandika n’amafaranga yagitanze ho kuva atangira kucandika kugeza gisohotse arayagaruza ndetse akanayarenza.” kwandika ibitabo n’ubukomeretsa kimwe n’ubundi bgose (business) aho umuntu ashobora gushora amafaranga akayabyaza ifayida,akandi kamaro gakomeye n’uko mugihe wanditse igitabo uba umenyekanishije ibitekerezo byawe ukaba unabisangiye n’abantu beshi.
Abandi na bo basobanura ko iterambere ry’ubumenyi bwa none, rigenda rigabanya umubare w’abantu bitabira kugura ibitabo, bitewe n’uko iyo bagiye kw’inyarutsa butumwa (Internet ) babona ho bimwe bashakaga gusoma mu bitabo biba barandtswe, ibyo bigatuma kwihuta kw’iterambere,bituma abantu, batabona umwanya muremure wo gusoma ibitabo, ahubwo bagahitamo guterera akajisho kw’inyarutsa butumwa (Internet), bagasoma bike kandi m’uburyo bwihuse. Iyi mpamvu, nayo n’ubwo yaba ariyo, ariko ntitwa vuga ko kub’Abanyamulenge, ariyo mpamvu ikomeye kuko na mbere y’uko Inyarutsa butumwa, itangira gukoreshwa, ibitabo byanditswe n’Abanyamulenge ari imbagwa (ari bikeya cane).
Hari imvugo ikunda gukoreshwa ngo ‘Amajambo araguruka, ariko ibyanditswe bigasigara” Iyi mvugo n’iya kera, ariko igaragaza neza akamaro k’ibyanditswe, kuko ubumenyi butashizwe ku makaratasi ngo bubikwe, bushobora kutazamenyekana cg se bukazarangirana n’ikinyejana (generation) imwe gusa. Ariko ibyanditswe, byifashishwa igihe cose bikenewe, maze bigafasha abantu bo mu myaka yose. Nubwo impamvu zituma abantu badakunda kwandika zishobora kuba ari nyishi, haramutse hakozwe ubushakashatsi ku kibitera, bwagaragaza neza izo mpamvu zibetera.
Gusa, ikigaragara n’uko ibitabo byanditswe n’abanyamulenge bikiri bike, yewe n’ibivuga k’umunyamulenge mu b’uburyo butandukanye haba m’umuco, amateka, ubutunzi, Uburanga hantu (Tourisme), kwandika no gusoma nizo nkingi zo gutera imbere kubwoko ndetse no ku gihugu. Nk’uko byavuzwe haruguru, kwandika bituma ubumenyi bwaguka bikageza ku iterambere, kuko gusoma ar’inzira ikomeye y’iterambere. Ibyo bikaba byaranashimangiwe n’umuryango w’abishize hamwe, binyujijwe mw’ ishamyi ryawo ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO), ubwo wiyemezaga gushiraho umunsi uzwi wo kwandika, guharura no gusoma mu mwaka wa 1967. Uwo munsi ukaba wizihizwa buri mwaka k’uminsi 08 z’ukwezi kwa cenda. Byari bikwiye ko Imurenge, umuco wo kwandika n’ubwo udahabwa agaciro kawo, watangira gutozwa abana bakiri bato nk’uko batozwa uwo gusoma, bityo bagakura bunva akamaro ko kwandika ibitabo, kuko bifasha ubwoko bwacu gutera imbere.
Turasaba abantu bose bafite impano zo kwandika, gufata iyambere bakandika amateka yacu mu Kinyamuelenge kuko ntabandi bazayatwandikira ndetse dusaba no gukomeza kuvuga Ikinyamulenge,nibwo imvugo yacu izakura, ikibazo nk’izindi zose.
Byanditswe niposho ku minsi 8/12/2022