KIRAZIRA MU BANYAMULENGE

Buri gihugu kigira imirongo y’imibereho itandukanye igaragaza ibyo bemera ndetse nibyo batemera. Mu muco mwiza w’ubwoko bw’abanyamulenge habamo za kirazira ndetse n’ibindi bifatwa nk’umuco (indangagaciro).

Kirazira ni ibintu runaka bibujijwe bitewe nuko bifatwa hakurikijwe umuco cyangwa umurongo ngenderwaho w’ubwoko runaka.

 Binyuze mu kiganiro cyihariye twagiranye na Muzehe SARIHUNGU, yatubwiye ko abanyamulenge bahoranye kirazira kandi zihabwa agaciro gakomeye, anavuga ko kirazira nyinshi zigamije guha icyubahiro abantu cyangwa ibinturunaka.

ZIMWE MURI KIRAZIRA ZIZIRIRIZWA MU BANYAMULENGE

  1. KIRAZIRA ZISHINGIYE KU BANTU
  2. Kirazira kwicara cangwa kuryama k’uburiri bwa sobukwe/sobukwe, Nyokorome na nyogosenge nubwo yaba adahari.
  3. Kirazira gucira sobukwe/nyokubwe, nyokorome na nyogosenge mu maso.
  4. Kirazira kwambarana na sobukwe/nyokobubwe, nyogosenge na nyokorome (Aha ni ku bagabo gusa)
  5. Kirazira gusangira na nyokobukwe/sobukwe, nyokorome na nyogosenge.
  6. Kirazira kuvuga cg guhamagara mw’izina Sobukwe, nyokbukwe, nyokorome ndetse na nyogosenge.
  7. Ku bagore kirazira kubanza kuramutsa umuntu wese ukuruta.
  8. Kirazira gushaka umwishwa, umwana wawe na nyogosenge.
  • KIRAZIRA ZISHINGIYE KU MATA
  • Kirazira kumwa amata uhagaze.
  • Kirazira gusoma amata ukayacira mu ziko.
  • Kirazira gushingisha igiti amata.
  • Kirazira gusomeza amata inyama.
  • Kirazira gukama inka uyiturutse ibumoso.
  • IZINDI KIRAZIRA
  • Kirazira gutwara igisabo utagitwikiriye.
  • Kirazira umugore gutira impfizi.

Dushingiye kuri kirazira zivuzwe haruguru nubwo hari izindi nyinshi zitavuzwe, biragaragaza agaciro abanyamulenge bahaga umuvukano ndetse n’agaciro k’inka mu buzima bw’abanyamulenge. Bamwe bemeza ko zimwe muri kirazira zitakiziririzwa bitewe n’idini ndetse no kuba bamwe mu bato batazi izo za kirazira.

Twashoje ikiganiro umusaza SARIHUNGU asaba abakiri bato kwihatira kumenya zimwe muri kirazira kugira ngo bagume kugaragaza umuco mwiza w’abanyamulege ushingiye ku rukundo no kubahana.

HARAKABAHO UMUNYAMULENGE N’UMUCO MWIZA!

1 Comment

1 Comment

  • Gideon

    15/04/2021 - 5:36 pm

    Ibi bintu n’ingenzi rwose gukomeza ibyo uco wacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *