
Iyo, uvuze amata uba uvuze inka zaragiwe neza, zuhiwe ndetse zifite banyirazo bazitayeho neza. M’ubgoko bgacu, Amata, n’ikintu ciza. Uko abandi bihutira kumwa umumera, akanyanga, umwita n’amazi, iwacu ho bamwa amata. Kuva umwana avutse kugeza ashaje atungwa n’amata. Har’igihe, inka ziteka (zitagifite amata ahagije), yo gutunga abana, indi miryango, ibatiza umukamo cangwa inka yo gukama, maze bakabona amata abatunga muri uwo mwanya, bikabarinda ubgoro/kubura bitamine m’umubiri. Uyu, wari umuco mwiza cane wo gusangira akabisi n’agahiye.
Umumaro w’amata

Amata, agira umumaro ukomeye mu mibiri yacu. Umuntu wabashije kumwa Amata, agira amayisha meza, akarangwa no kugira inguvu ndetse usanga n’amagufwa ye yakuze neza. Ibi, byatumaga abantu babasha kutarwaragurika, maze ugasanga bari gukandana ndetse no gukirana biturutse m’ukumwa amata.
Hari n’ibindi bintu byishi, bikomoka kumata kandi nabyo bifasha abantu. Aha, twavuga nk’amavuta y’icwende bisiga. Ay’amavuta, iyo wayisize, ubasha kugira umubiri mwiza ndetse bikurinda gukurubuka, ukaba wasa neza mu bandi bantu bishoboka no ku kurinda kugira amavunane m’umubiri.
Iwacu, amata ntabgo azagirira umumaro ba nyirayo gusa, ahubgo amara inyota n’abagenzi bahita iyo baguye umwuma, bahabga amata. Ndakurahiye, iki car’ikintu ciza, kuko abo bagenzi iyo bagera iwabo, barimo bavuga mpuruyaha, bageze bavuga n’ukuntu, bahawe akampembure ahantu runaka. Kugurisha amata, iwacu caraziraga kikanaziririza.

Dore amwe m’umoko y’amata.
1. Inshushu: Amata akimara gukamwa (ashushe) , akiriho ifuro.
2. Umwirire: Amata yiriwe.
3. Umushamisha: Amata atangiye gukariha, ataraba ikivuguto.
4. Agakondera: Amata amaze gufatana atangiye kuvura( akavuguto kakiri gato).
5. Umunywambogo: Amata banywa ijoro rishira urukerera
6. Umubanji: Amata banywa mugitondo( yaraye).
7. Ikivuguto: Amata amaze gufatanya.
8. Amacunda: Amata bacunze, bakayavanamwo amavuta( kwavūra).
9. Umwerera: Amata bavanzemwo amazi kugirango ayatubure( gufungura).
10. Umudwinga: Amata yabaye Umwerera ukabije, afite ibara ry’amata ariko wasoma ukumva amazi niyo yiganjye.
11. Ibidumbirane: Amata y’inshusu bavanze n’ayiriwe, cangwe amachunda bashize mwo inshushu
12. Umutinika: Amata y’inka itarayobora( gukamwa) ihaka iri k’umunsi cangwa ikibyara ubgo, itarayobora umuhondo.
13. Umuhondo: Amata y’inka yabyaye agifite irange rya kirepe (yello/jaune) atarahinduka umweru.
Byandiswe na Gaby B