GAJU DIVINE UMUKOBWA MUTO UVUGA IBIRONDA

Unknown Video Url

Nk’uko bisanzwe mu mico ya buri gihugu habaho uburyo butandukanye bw’ubuhanzi bwuzuye ubuhanga bukoreshwa mu gutanga ubutumwa. hagamijwe kuvuga ibyiza by’igihugu, ibyiza by’abantu ndetse n’ibindi bitandukanye. mu banyamulenge naho nuko bimeze, ibironda akaba ari bumwe muri ubwo buryo bwavuzwe haruguru.

Ibironda ni imvugo bakoresha basa nabahaye baririmba ariko kandi ntibibe kuririmba, ndetse bagakoresha amajambo akurikirana aja gusa kandi yumvikana neza mu matwi. ubu buryo amateka agaragaza ko bwakoreshwaga cyane n’abantu bakuze kandi bugakoreshwa n’abagabo cane cane. mu minsi ya vuba humvikanye abana b’abakobwa b’abanyamulenge bavuga ibironda bitungura benshi ndetse biranabashimisha cyane.

Umwe muri abo bakobwa ni GAJU Divine, umukobwa w’abanyakarama akaba umwishwa w’abatwari nk’uko yabitubwiye mu kiganiro cihariye twagiranye nawe avuga ko bari batuye mu Bigobogo ubu bakaba batuye mu Rwanda. yatubwiye ko yatangiye kuvuga Ibironda abikuye ku bihe bibi ubwobo bw’abanyamulenge barimo byo kwicwa n’akarengane, ibironda by’uyu mwana w’umukobwa byibanda cane k’ubutumwa bwo guhumuriza ubwoko bw’abanyamulenge. twabibutsa ko uyu mu kobwa nawe yitabiriye irushanwa rya MTA(Mulenge Talents Awards) twari twateguwe n’ikinyamakuru Umurage R&Tv ndetse na Da Promotor. nubwo uyu mukobwa atagize amahirwe yo gutsinda muri iri rushwanwa ahamya ko bitamuciye intege ahubwo byamuhaye imbaraga zo gukora cane.

twamubajije ibironda amaze gushira hanze, adusubiza avuga ko amaze gukora ibironda 3 ariko 2 aribyo byavuye muri studio ikindi kirimo gutunganwa vuba naco kizashirwa hanze. ibironda bya GAJU Divine ndetse n’ibindi bikorwa bye wabikurikira kuri Youtube Channel ye yitwa GAJU Divine.

Twashoje ikiganiro tumubaza nimba hari umusaruro wavuye mu butumwa bwe yanyujije mu bihangano bye (Ibironda), maze yihuse adusubiza ko umusaruro ari munini cane bijanye nuko ibironda bye byakunzwe cane ahantu hatandukanye. anahamya ko adafite gucika intege ahubwo yiyemeje kwagura ibihangano byiwe kuko ahamya ko ariwe musanzu ukomeye yaha ubwo mu rwego rwo kubakomeza muri ibi bihe bigoye.

ushobora gukurikira ikiganiro kirambuye twagiranye nawe unyuze hano https://youtu.be/6dWPWdda_C8

Show Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *