Turambo ni umwe mu mihana igize akarere ka Mibunda, uretse uyu muhana twababwira ko akarere ka Mibunda muri rusange kagizwe n’imihana irenga 50. Uretse Turambo hari n’indi mihana nka: Kigoma, Mutanoga, Kuku, Rwerera, Maranda, Mikenke, Bijanda, Kabangwa ndetse n’indi myinshi. Akarere ka Mibunda kabarizwa muri Zone ya MWENGA. Zone ya MWENGA kandi ipakanye na Zone ya FIZI ku ruhande rw’irurenge, uruzi rugabanya MWENGA na FIZI ni KAMA.

ISHUSHO RUSANGE YA TURAMBO
Imvukire za Mibunda zemeza ko Turambo ariyo yafatwaga nka Centre nkuru ya Mibunda, ibi bigashimangirwa nuko wasangaga ibikorwa by’iterambere byose wasanga ga ariho byiganje. Turambo yari ituwe n’imirara itandukanye nk’abahiga, abasinzira, abitira ndetse n’abanyabyinshi dore ko aribo bari bagize umubare munini wabari batuye Turambo. Ku bijanye n’ikirere ca turambo abo twaganiriye bose bemeje ko ari igihugu gishuha cane kandi gishashe muyandi majambo kidafite imisozi miremire cane, hari hari ikiwanja c’indege ndetse hari amabarabara (imihanda) menshi. Turambo yari iyobowe na MUHIRE MUDAGIRI Mechak (Umurundi w’umuhondogo)
UKO TURAMBO YARI IPAKANYE N’INDI MIHANA NDETSE N’UBUYOBOZI BWAYO:
- WIMBOGO: uyu muhana wari uyobowe na GOMBANIRO Sadock (Umusinzira).
- MARUNDE: uyu muhana wari uyobowe na MUZERWA MPAKANYI Amos (Umunyabinshi) bari bagabanyijwe n’akamina.
- BIJANDA: uyu muhana wari uyobowe na SEBATWARE Segabiro (Umwitira) bari bagabanyijwe n’uruzi rwitwa BIJANDA.
- RUSHASHA: uyu muhana wari uyobowe na BIROROMERA KANYEGERI (Umusita) bari bagabanyijwe n’uruzi rwitwa NYAGATABA.
- KIGAZURA: uyu muhana wari uyobowe na HAGAYI MATAKAYURU (Umusama) bari bagabanyijwe n’akuzi kitwa KIGAZURA.
IBIKORWA BY’ITERAMBERE MURI TURAMBO
Nk’uko twabivuze ko Turambo yari yihariye ibikorwa by’iterambere mu karere ka Mibunda, tugiye kubagezaho bimwe muri ibyo bikorwa tugendeye mu bice bitandukanye bibarizwa mo nk’uburezi, ubuvuzi, amakanisa ndetse n’ibindi.
- AMASOMO: Muri Turambo hari amasomo 2, amwe yari Primaire yitwaga E.P TUBANGWA yari iyibowe na MEZAKE MUPANYA (Umuhenda-umugorora). aya masomo yari yarubatswe ku nkunga y’umushinga wa UGEAFI, aya masomo kandi yari yubatswe mu buryo bw’iterambere. hari kandi amasomo ya secondaire yitwa ga MAHUNO bakaba bari bafite Section 3 arizo Pedagogie, Commercial ndetse na Section ya science Social. aya amasomo yari ayobowe na KIZEHE SEBAYEHE (umunyabyinshi) yari yarubatswe n’umuterankunga w’umuzungu yitwaga TECNANDRE, aya masomo yombi yari aya CELPA.
2. IBITARO: Muri Turambo hari hubatswe Ibitaro bimwe gusa ariko byari binini ndetse byari binafite n’inyubako yagenewe kubyariramo ( Salle de Maternite), ibi bitaro byari byubatswe mu buryo bw’iterambere ndetse byari bifite umuriro w’imirasire y’izuba (Panneau solaire) ibi bitaro nabyo byari iby’ikanisa rya CELPA.
3. AMAKANISA: Nk’uko twagumye kubigaruka ho ikanisa rya CELPA niryo ryari ryiganje muri Turambo ndetse hari hari Centre ya CELPA yari iyobowe na Rev Pasteur GASAZA Jonas (Umunyabyinshi) ndetse bari bafite n’ibijiji 3 aribyo: Marunde, Rushasha ndetse na Kibundi.
- Hari ikanisa rya Methodiste libre ryari riyobowe na YOHANA GATANAZI (Umunyabyinshi).
- Hari kandi ikanisa rya CADEC ryari riyobowe na MUTEBE RUCAHANIRA (Umuhiga)
IMIRIMO YA BURI MUNSI MURI TURAMBO: Imirimo cabuze akazi ka buri munsi muri Turambo kari gashingiye k’ubworozi ndetse n’ubuhinzi.
- Mu bworozi: hari higanje ubworozi bw’inka, bijanye nuko cari igihugu cabagamo ubushuhe bwinshi habaga ihene nyinshi, intama nke ndetse n’inkoko nyinshi.
- Mu buhinzi: Turambo yeragamo ibyo kurya byinshi, twavuga nk’ibigori, ibishimbo, ibijumba by’ingozi, ibitoki, ariko cane cane Amateke.
- Umwihariko wari muri Turambo nuko mu ruzi rwa Turambo ababembe ndetse n’abashi bari batangiye kwimba inoro (Zahabu).
- Ikindi twabwira abantu nuko hari ikiwanja c’akabumbu muri uyu muhana ndetse hari n’ikipe y’akabumbu yari ikomeye yari igizwe n’umubare munini w’ababembe.
UBUHINZI N’UBWOROZI NIKO KARI AKAZI KA BURI MUNSI TURAMBO YARIZWIMO ABAGABO BARI BATUNZE INKA NYINSHI
BAMWE MU BANTU BAZWI BAKOMOKA MURI TURAMBO
- DUDU YEREMIYA (Umunyabyinshi): (Uyu yitabye Imana mu minsi yashize) yamenyekanye bitewe n’ubutunzi bw’inka nyinshi ndetse yanagira ga ubuntu bwinshi bwo gufasha abantu akaba yari n’imfura yashimwaga na benshi.
- General KIJEGE (Umusinzira) ni umwe mu basoda b’abanyamulenge bafite ipeta ryo hejuru ndetse yanamenyekanye mu bikorwa byo kurwanira igihugu.
- Colonel MUKARAYI Jacques (Umunyabyisnhi) ni umusoda uzwiho ubutwari bwo gukunda igihugu ndetse no kugikorera.
- RUCAHANIRA (Umuhiga): yamenyekanye bitewe n’ubutunzi bw’inka nyinshi ndetse akaba n’umugabo w’umwizerwa muri rusange.
- RUTURUBIKA (Umudinzi) yari umutunzi w’inka nyinshi ndetse akaba n’imfura.
- GOMBANIRO (Umusinzira) Yari umutunzi w’inka nyinshi ndetse akaba n’umunyakuri kwinshi.


UKO TURAMBO YATEWE, UKO YASENWE NDETSE NUKO IMEZE KURI NONE
Turambo yasenywe n’igitero c’ababembe cari giturutse mu Gipupu na NYABINDI cari kiyobowe na IBUYILA (Umubembe) ndetse bari bafatanyije n’umutwe w’abarundi wari uyobowe na GISIGA. batwitse amazu, basenya amasomo, amakanisa ndetse n’ibitaro. igitero ca mbere nta muntu wakiguyemo ahubwo igiteraro ca kabiri nico caje ari kibi kuko cahitanye abanya Turambo benshi. Abari batuye Turambo bahungiye mu Minembwe abandi mu nkambi ya Mikenke, abandi Uvira, Uganda abandi mu Rwanda, Burundi. ibi bivuze ko kuri none Turambo yahindutse amatongo ndetse hari benshi bohashika ntibemereko ariho.
BAMWE MU BANTU BAGUYE MU BITERO BITANDUKANYE BYAGABWE KURI TURAMBO
- Colonel SEBAHURUNGURE (Umusita)
- SEGABIRO Raban ( Umwitira)
- MUKIZA Misengo (Umunyabyinshi)
- RUTARE Mushambaro (Umusinzira)
ESE HARI ICIZERE KO TURAMBO IZONGERA IGATURWA?
Nubwo bigoye kugira ico abantu batangaza bijanye nuko uyu muhana wabaye amatongo ariko dushingiye ku majambo ya bamwe mu batuye muri uyu muhana badutangarije, hari icizere kinini ndetse bikanajana n’intumbiro z’iterambere ku banyamulenge muri rusange.
IWACU NI HEZA!