
Iyo uvuze icyamamare benshi bumva umuntu wamenyekanye bitewe n’ibikorwa, amagambo,amashuri yize ndetse n’ibindi bitandukanye. Uku kwamamara guhesha benshi kuvuga ijambo rigahabwa agaciro kurusha abandi bitewe n’urwego bamamayemo. Mu bwoko bwacu bw’Abanyamulenge dufite abantu bamamaye mu bice bitandukanye.
Uyu munsi MUKIRAMBI.COM twabateguriye bamwe mu byamamare mu Muziki bavuka Imulenge. Nubwo benshi muri ib’Ibyamamare batagituye Imulenge bitewe n’impamvu zitandukanye ariko bose ni Abanyamulenge.
- Israel MBONYI: Amazina ye nyakuri ni Israel MBONYICYAMBU ariko yamenyekenye cyane nka Israel MBONYI, ni umusore wamenyekanye cyane bitewe n’imiriririmbire ye ishimwa na benshi bahamya ko ariwe mwanditsi mwiza w’indirimbo zihimbaza Imana bitewe n’ubuhanga akoresha mu mihimbire ye. Uyu musore w’umunyamulenge akaba avuka munzu y’Abasama (Abagunga) yavukiye Uvira muri Congo akaba yaravutse kw’Itarehe 20/05/1992, uyu watwaye bimwe mu bihembo bitandukanye nka Groove awards ya Best Diaspora, iki gihembo yagihawe ubwo yarakiri mu buhinde aho yari yaragiye kumasomo. Zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane z’uyu musore, mu za kera twavuga nka “Uri number One”,” Nzibyo nibwira” zimwe mu za vuba twavuga nka “Baho imaze igihe gito isohotse aho imaze gukurikirwa n’ibihumbi byinshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Uyu musore nubwo yamamaye cyane mu muziki bitandukanye n’ibyo yize kuko afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mubijyanye n’imiti (Pharmacie) yakuye mu gihugu cy’ubuhinde.
- Ben na Chance: Aba ni Umugore n’Umugabo aho amazina yabo ari SERUGO Benjamin (Ben) akaba ari Umunyabyinshi naho Chance we ni Umusama (Umugunga) uyu muryango wamenyekanye cyane mu miziki ihimbaza Imana. Ben azwi cyane nk’umuhimbyi w’indirimbo zihimbaza Imana zakunzwe aho twavuga “Amarira ya Hana”, “Yesu arakora” n’izindi uyu mugabo kandi azwi kuba avuza ikidari (Guitar acoustic) ndetse n’ibindi bikoresho by’Umuziki.
- Producer Mima: Uyu ni musaza wa Chance wavuzwe haruguru bivuze ko nawe ari Umusama (Umugunga), benshi bahamya ko ariwe mu Banyamulenge wa mbere ufite ubuhanga bukomeye mu kuvuza Piano (synthetiseur), aho ubwe ahamya ko umwuka wera ari we wamwigishije gucuranga binyuze mu nzozi. Uyu mugabo yamenyekaniye cyane mw’itsinda rya Alarm Ministry, uretse kuba avuza Piano azwiho ubuhanga mu gutunganya amajwi akayahuza n’umuziki ibyo mu ndimi z’amahanga bita arrangement musical. Ibi byanatumye ashinga inzu ikorerwa mo indirimbo (Production studio), binavugwa ko ari we utunganya indirimbo nyinshi za Alarm Ministry zakunzwe na benshi.
- Kitoko Bibarwa: Uyu ni umusore uvuka mu nzu y’Abatwari, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo z’urukundo ndetse n’izamamaza ibintu runaka. Uyu musore yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye aho twavuga “Agakecuru kanjye”, “Bella” n’izindi. Uretse kuba yaramamaye cyane ari no mubasore batwaye ibihembo bitandukanye mu muziki aho ibyinshi yabitwariye mu Rwanda kuko ariho yakoreye umuziki igihe kinini.
- Gasore (Bea): Ni umugabo uvuka Munzu y’Abadahurwa izina Bea ryamenyekanye cyane mu kuvuza Piano mu g’Igisirimba gikunzwe na benshi hirya no hino kw’isi, aho uyu afatwa nk’umwami wiyi njyana bijyanye n’ubuhanga akunze kugaragaza binavugwa ko ari we uvumbura incurango nyinshi zikunzwe kwifashisha na benshi mu bandi bacuranzi y’iyi njyana, kwamamara k’uyu mugabo kwakomeye cyane nyuma yo gushakana n’Umugore we Ndurira uzwi cyane mu kuririmba indirimbo zo kwikaratasi ndetse n’igisirimba. Aho Bea ahamya ko anezezwa cyane no gucurangira umugore ari kuririmba. uretse uyu mucuranzi wabaye ikimenya bose hari abandi bacuranzi b’Igisirimba nka Musabwa, Nzungu, n’abandi.
Nubwo aba bavuzwe haruguru aribo bibanzwe ho, tuzi neza ko hari n’abandi benshi batavuzwe kandi nabo bafite ubuhanga butandukanye ndetse nabo bakaba baramamaye mu nzego z’itandukanye z’Umuziki. Twirinze kandi kuvuga amwe mu matsinda yamamaye bitewe nuko usanga atagizwe n’Abanyamulenge gusa nubwo umubare munini baba ari Abanyamulenge.
Ibi birashimangira uburemere n’impano zikomeye zivuka Imulenge aho benshi bahamya ko bagize uruhare runini mw’Iterambere ryu muziki mu bihugu bitandukanye nka Uganda, Burundi, Rwanda ndetse no hanze ya Afurika nko mu Burayi ndetse no muri Amerika.
HARAKABAHO UMUNYAMULENGE N’UMUCO MWIZA!