Iyo usubiye mu mateka usanga indirimbo ari bumwe mu buryo bwifashishwa mu gutambutsa ubutumwa bukagera kure mu mwanya muto, kuko ntibibuza umuntu kumva indirimbo atwaye umuduga (imodoka), ahaye ateka, cabuze ahaye akora undi murimo . bamwe bakoresha ubu buryo bagatambutsa ubutumwa bwuzuye urwango, abandi bagashishikariza abandi gukora neza no kuyoboka inzira y’iyobokamana ariko kandi ubu buryo bwanakoreshwa abantu bagaragaza akarengane k’umuntu cabuze ubwoko runaka.
Nganire Cleophas waririmbye indirimbo iri mu rurimi rw’ikigereza (English) ni umugabo w’abana 2, bijanye n’imyaka y’amavuko afite twavuga ko akiri mu kigero cy’urubyiruko, uyu avuka mu muryango w’abahiga akaba atuye muri afurika yepfo we n’umugore we ndetse n’abana be 2.

Umuntu avuze ko uyu atazwi cane muri muzika muri rusange ntiyoba abeshe, dore ko nawe ubwe yaduhamirije ko yigeze kuza aririmba indirimbo zihimbaza Imana ndetse akaba yarabaye umuyobozi w’imiririmbire aho yasomeye amasomo ye ya kaminuza i kigali mu rwanda (ULK-Gisozi) mw’itsinda rya GBU (Groupe Bibilique Universtaire) ariko nyuma yo gusoza amasomo ye yaje kuba abihagaritse dore ko yahise akomereza ubuzima bwe muri Afurika Yepfo. nyuma yo gutegera indirimbo ye yise “The Genocide Warning” twifuje kumenya byinshi maze tugirana ikiganiro kirambuye. twamubajije impamvu nyamukuru yamuteye kuririmba iyi ndirimbo, mu magambo ye NGANIRE yatubwiye ko byatewe n’umubabaro ukabije yaramaranye iminsi bitewe nuko abanyamulenge bicwa umunsi ku wundi nyamara ubutegetsi bwa Congo bugaceceka kandi aribwo bufite mu nshingano kubarindira umutekano. tumubajije impamvu yahisemo gukoresha icongereza muri iyi ndirimbo, yadusubije ko byatewe nuko yifuza ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bugera kure cane kuko ngo iyo umuntu atabaza ataza amenya aho ubutabazi buzaturuka. ndetse kuri we akaba yifuza ko n’abandi bahanzi bagenzi be bafatanya bakagerageza gutanga ubutumwa mu ndirimbo ariko bishobotse bagakoresha indimi z’amahanga kugira ngo amahanga arusheho kumenya akarengane k’abanyamulenge cane ko aribo ubu dukwiriye kuregera kuko Leta ya Congo twayitakiye kenshi ntiyagira ico ihindura. twifuje kumenya nimba iyi yaba ariyo ndirimbo ye ya mbere irimo ubutumwa butabariza abanyamulenge asohoye , nawe ashimangira ko ariyo ya mbere ariko yiteguye gusohora n’izindi cane ko yatubwiye ko ubu afite indirimbo nyinshi yamaze kwandika (Guhimba) kandi yabitewe n’ibihe bibi by’akarengane ubwoko bw’abanyamulenge barimo.

Dusoza ikiganiro twamubajije ico yasaba amahanzi(abaririmbyi) bagenzi be, asubiza yihuse ko abaririmbyi bakundwa (bagira igikundiro mu bantu) muri rusange bityo bagomba gukoresha ayo mahirwe kugira ngo bageze ubutumwa butabariza abanyamulenge kuri benshi, dore ko we ahamya ko uyu ari umusanzu ukomeye cane nkuko hari n’abatanga imbaraga zabo ndetse bakaja no ku rugamba.
Amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo tugerageje kuyashira mu kinyamulenge:
- Mfite amatsiko yo kumenya intwali Imana izakoresha mu gutabara ubwoko bwanje, Mfite amatsiko yo kumenya uwo Imana izakoresha mu gukiza i Mulenge.
- Biteye isoni kumaraho ubwoko bw’abantu mu kinyejana ca 21, ndahamagarira buri wese guhaguruka tukabaza ngo kubera iki? kubera iki? kubera iki? tutaba umwe tukarengera abanyamulenge…. asoza iyi ndirimbo avuga ati save Mulenge……Save Mulenge………..
Niba utarategera iyi ndirimbo kanda hano uyitegere https://youtu.be/PGJcbvrCf0Q?t=226
1 Comment
NDAKIZE Eric
25/05/2021 - 12:53 pmKeep it up Nganire..