Imyemerere n’imyizere ni kimwe mu biranga amateka y’abanyamulenge, amateka agaragaza neza ko guhera muri 1950 abanyamulenge benshi bemeye Imana ya Israel (Ivugwa muri BIBILIYA) bitandukanye n’imyemerere bari bafite mbere. Mbere yuyu mwaka wavuzwe haruguru abanyamulenge basenga ga ryangombe akaba ari nayo bafata ga nk’imana yabo.
Binyuze mu bazanye ubutumwa bwiza I mulenge bavuye Uvira, bamwe mu banyamulenge bagiye mw’idini rya Gatulika(Catolique) rifite inkomoko I roma mu Butaliyani.
Amateka agaragaza ko umunyamulenge wa mbere wazanye imyemerere y’idini rya Gatulika ari MBASHA (Umunyabyinshi b’abagigi) aho bivugwa ko nawe yari arikuye Uvira nkuko twabibwiwe na YOHANA umusaza w’imyaka 78 mu kiganiro cihariye yagiranye n’umunyamakuru wa MUKIRAMBI.COM.
Imyemerere y’idini rya Gatulika ishingiye kuri Bibiliya Ntagatifu, iyi niyo bifashisha haba mu nyigisho za uri munsi ndetse no mu mihango y’idini nko gushingira, gushingura, kubatiza ndetse n’ibindi. Imyigishirize y’idini rya Gatulika ihatira abayoboke bayo kubana mu mahoro ndetse no gukundana. Ibi bikaba bikorwa hifashishijwe ibihangano nk’indirimbo ndetse n’inyigisho. Idini rya Gatulika kandi ryemera yuko nyuma y’urupfu hazaba ubundi buzima bwiza kubakoze neza, banemera ko iyo umuntu yapfuye atabonye umwanya wo kwirega (kwihana) cabuze agapfana ibyaha bito aja muri Plugatholie (aho bategerereza mbere yo kuja mw’ihuru) kandi ko abakiriho bomusabira ku Mana akaba yo babarirwa.
IMWE MU MIIHANA YARI YIGANJEMO ABATULIKA
I NGANJI
- MIZINGA (Hari hayobowe na Rusingizwa BITEBETEBE)
- GIPIMO (Hari hayobowe na NYAMARIMBWE)
- IMIRARI (Hari hayobowe na SEMURAGIRA)
- MU RUGARAMA (Hari hayobowe na MUTURUTSA)
MADEGU
- I RUNDU (Hari hayobowe na RUGAJU)
- I GAKENKE (Hari hayobowe na BUDIFU)
- RUNUNDU (Hari hayobowe na MUKINGI)
- MURIZA (Hari hayobowe na RUJOREZA)
- KARONGOZI (Hari hayobowe na GASHINDI ANANIAS)
KAMOMBO
- MUTENJA (Hari hayobowe na MURAGIZI)
- NYAMIZUNGU (Hari hayobowe na RUTEBUKA MUHASHA)
- KABARA (Hari hayobowe BYAMUNGU)
Uretse aha havuzwe haruguru hari n’ahandi hatandukanye, aba bayobozi bavuzwe haruguru bafatwa ga nk’abarimu kuko bari bayoboye ibijiji, ubari bayoboye ama centre bo bitwaga (wasimamizi) abayobozi. Umunyamulenge wa mbere wabaye Padiri mu mateka ya kiliziya Gatulika ni GAPANGWA (Umusita w’abagwera), akurikirwa na RUNEZERWA (Umuzigaba).
1 Comment
Gideon
07/05/2021 - 9:02 amIbi n’umuco mwiza dukwiye kubikomeza, Kandi bigira agaciro iyo bikozwe mumwimerere wabyo.
Bisaba rero Kubishakira imuhira bakinikora Muri wamwimerere, bigashirwa aho abantu bose bazoza babirebera nk’icyitegererezo.