Amateka y’Intwari Gakingiye nabo bakoranye.

(Intwari Gakingiye)

Amwe mu mateka yaranze Intwari Gakingiye na bagenzi be bakoranye  igisoda ca Zaire. Aya mateka twayagejejweho na Muzuzi na Gaseha bakoranye hafi na Mzee Gakingiye Norbert.


M’umwaka wa 1964-1965: Gakingiye yari umwarimu wa Ecole Primaire mu Bijombo. Ubwo intambara ya Mulele yadukaga, Mulele imaze gufata Akarere ka Uvira nibwo abagabo b’abanyamulenge bo ku ndondo ya Uvira batumije inama, bemeza ko kugira ngo baticwa kandi batanyagwa inka zabo, bagomba gutanga abasore bagafatikanya n’abandi kurwana kuko aribyo bari basabwe. Inama yaje kwemeza abasore benshi bagombaga kujya muri ico gisirikare ca rwanya ga Leta y’ico gihe. Gakingiye, bamuhisemo nk’umuyobozi wabo basore. batanzwe n’abagabo.


Nyuma yaho Mulele yaje gutsindwa, Leta ya Kinshasa imaze kugaragaza imbaraga yaje kwitabaza abo basore  kuko intambara yo ku misozi yari yayinaniye. Capitaine Kanyiki ,waje kuba Colonel kubera izo ntambara, yaje kumenya ko hariho abasore b’abarwanyi,arabahamagara barumvikana, abasaba kongera umubare wabo n’ibura, ukagera ku bantu majana abiri (200) barabikora.


Batangiye babita aba volontaire, nyumwa y’ukwezi kumwe,babonye ubutwari bwabo babagira abasirikare batangira guhembwa.

Ubuyobozi bukuru bwari buteye gutya: 

-Norbert Gakingiye Commandant

-Cyaziga Adjoint

-Gahungu akaba Secretaire.

Abayobozi ba Peloton bari aba bakurikira:

-Zarizo yayoboye position ya Gahuna,

-Ndagiro yayoboye position ya Kagogo

-Haizuru Mudagiri yayoboye position ya Tchanzovu

Rukeba Mambo yayoboye position ya Rumagaza aho hari muri 1968-1969, nyuma yaho, muri 1969-1970: abantu bamaze gutura aho tumaze kuvuga, aba basirikare bagendaga bimurwa Rukeba aza kuyobora mu Gatanga, nyuma yimurirwa mu Rubuga.

Zarizo yimurirwa, i Gashama mu Rurambo, Indondo ya Uvira iba irafashwe yose. Abantu baratura baratunganirwa barabyara bararera, barorora. Bava m’umushasha, aho u Buganga bwari bwenda kubamara.

Abo bagabo batanze Umusaada ku bagiriye ba Ntayoberwa, bitaga Abakazana ba Ntayoberwa bari barananiwe gusenya Abajenesi bari  ku Kabara, kubera ibikoresho bike n’umubare wabo muto. Uwo musaada, watumye Kabara bayisenya m’uburyo bworoshe batuza abantu.


Muri iyo ntambara, barwanye kuva 1968 kugeza fin 1969 nta musirikare n’umwe wapfuye,kandi bararwanye intambara zikomeye cane, kandi abo barwanaga nabo bakomeje gupfa mo beshi. Umugabo witwa Muzuzi wabashije kutugezaho ayo mateka,yavuze ko byashobotse kubera impamvu zibiri ( 2 ) z’ingenzi; iyambere nuko biringiye Imana, ikindi nuko bari barabujijwe gusahura no gusambana kandi ibyo byarubahirijwe pe. 

Bukeye umugore wa Sebwimba w’Abasegege yaje kubahanurira arababwira ati; mugiye kuvangwa n’abandi basirikare, bavuye ahandi, nyuma yaho muzasahura muje mubagore kandi no gupfa mugiye gupfa kuko musa n’abavuye munda, bagiye i musozi. Bamaze kuvangwa, intambara ya mbere bagiyemo mu bihugu by’imuhira za Gituntu yaguyemo Serugono n’undi musirikare umwe. Intambara ya kabiri yabereye i Nyebanda igwamo Ntajorwa n’undi musirikare, n’ubwo urupfu rwatangiye mu gisirikare cabo. Nyuma yaho, baje gutatana baja Lukando, Lumangabo, Bukavu, Luvungi, Kinshasa n’ahandi ariko igihugu carafashwe kandi gituwe. Ngayo amateka magufi kandi ya bugufi y’i Mulenge.
Mugire amahoro.

Ay’amateka twayagejejweho na


Eliezer Rusakana

Show Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *