Umugani ugana agahari.

(Ipicha yafashwe n’umunyamakuru wo mukirambi.com).

Umuco wacu ugizwe n’ibintu byishi byiza bitandukanye. Uyu munsi twifuje kubagezaho, imwe mu migani ya Kinyamulenge. Ushobora kwibaza uti umugani n’iki? umugani n’ipfundo ry’amajombo magufi rikubiyemo imvugo ndende. Muncamake, twavuga ko imigani ari umwanzuro w’amarenga y’ibitekerezo byarimo biganirwaho. Bazabavuga ngo umugani, ugana agahari. Nubgo ugana agahari, ariko ubgawo, ntabgo uba uvuga ukuri. Umufano twatanga ni “Iso ntakwanga, akwita nabi” murunva ko  ubgawo utaba usobanutse neza, ariko umugani uba ufite ibindi bisobanuro  nibyo bituma, uba mwiza cangwe se wunvikana, abakiri batoya bakamenya, ico usobanura.  


Dore imwe mu migani, ikoreshwa m’umuco wacu

1. Ntawe ukurikiza nyina akamuri


2. Ipfisi ntiyarizi gufatira kw’ijosi yarabgirijwe  


3.Inka zimagwa n’akazivutsemo


 4.Ntukabgire uko amata asa uzanyereke uwo yareze 


5.Ubgira uwunva aba yibgira 


6.Ukubita imbeba ntababarira ihatse 

7.Urwishye ya nka ruracayirimo  


8.Baravuze ngo giraso yiturw’indi  


9.Baravuze ngo ntayizayima nyina akabara 


10.Ngo nanyina wundi abyara umuhungu  

11.Umwana utunva yica Inyoni Itaribga  


12.Urugo rubi urarusiga ukarusanga

 
13.Uwananiwe nibyara, ahagamwa namazi 


14.Igiti ciswe umwana ntikiba kigitemwe


15.Ugutwi kuzaroba ntikwumva imihindagano 

16.Umukuru ntazinduka aba yagiye kureba 


17.Intama ntizira ibyaha, izira ubutama bgayo

18.Imbwa irikunkumura ukamenya aho yaraye


19.Abana b’inkoko ntibuzura intonga batarimo nyina


20.Iyagayirwa n’iyakamwa  


21.Ntayo icibga ihembe ibuze ico ihorwa 

 22.Ntayima nyina akabara  

23.Utazi agakura abaga umutavu 

24.Agasozi kamanutse inka, kazamukaho indi

25.Inka nziza ngo n’ikuze

26.Igiti ciswe umwana, ntikiba kigitemwe

27.Intama ntizira ibyaha, izira ubutama bgayo

28.Imvura igwa, n’isubira

29.Iyagayirwa n’iyakamwa

30.Ngo nta nkumi yigaya

31.Ntu kabgire uko amata asa, uzanyereke uwo yareze

32.Uheka umwana nabi,agasohora amaguru

33.Umukuru ntazinduka, aba agiye kureba

34.Uruvuze umugore,ruvugamo umuhoro

35.Utazi Sebukwe, yuriza muramu we inzu

36.Ugutwi kuzaroba, nti kwunva imihindagano

37.Urugo rubi, urarusiga ukarusanga


38. Na nyina wundi abyara umuhungu

39. Iso, ntakwanga akwita nabi


40. Ihene, ifatwa igihebeba

41. Umwana murizi, nta torwa urutozi

42. Uzangenda ntawe umuhisha ikime

Show Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *