
Umuco wacu ugizwe n’ibintu byishi byiza bitandukanye. Uyu munsi twifuje kubagezaho, imwe mu migani ya Kinyamulenge. Ushobora kwibaza uti umugani n’iki? umugani n’ipfundo ry’amajombo magufi rikubiyemo imvugo ndende. Muncamake, twavuga ko imigani ari umwanzuro w’amarenga y’ibitekerezo byarimo biganirwaho. Bazabavuga ngo umugani, ugana agahari. Nubgo ugana agahari, ariko ubgawo, ntabgo uba uvuga ukuri. Umufano twatanga ni “Iso ntakwanga, akwita nabi” murunva ko ubgawo utaba usobanutse neza, ariko umugani uba ufite ibindi bisobanuro nibyo bituma, uba mwiza cangwe se wunvikana, abakiri batoya bakamenya, ico usobanura.
Dore imwe mu migani, ikoreshwa m’umuco wacu
1. Ntawe ukurikiza nyina akamuri
2. Ipfisi ntiyarizi gufatira kw’ijosi yarabgirijwe
3.Inka zimagwa n’akazivutsemo
4.Ntukabgire uko amata asa uzanyereke uwo yareze
5.Ubgira uwunva aba yibgira
6.Ukubita imbeba ntababarira ihatse
7.Urwishye ya nka ruracayirimo
8.Baravuze ngo giraso yiturw’indi
9.Baravuze ngo ntayizayima nyina akabara
10.Ngo nanyina wundi abyara umuhungu
11.Umwana utunva yica Inyoni Itaribga
12.Urugo rubi urarusiga ukarusanga
13.Uwananiwe nibyara, ahagamwa namazi
14.Igiti ciswe umwana ntikiba kigitemwe
15.Ugutwi kuzaroba ntikwumva imihindagano
16.Umukuru ntazinduka aba yagiye kureba
17.Intama ntizira ibyaha, izira ubutama bgayo
18.Imbwa irikunkumura ukamenya aho yaraye
19.Abana b’inkoko ntibuzura intonga batarimo nyina
20.Iyagayirwa n’iyakamwa
21.Ntayo icibga ihembe ibuze ico ihorwa
22.Ntayima nyina akabara
23.Utazi agakura abaga umutavu
24.Agasozi kamanutse inka, kazamukaho indi
25.Inka nziza ngo n’ikuze
26.Igiti ciswe umwana, ntikiba kigitemwe
27.Intama ntizira ibyaha, izira ubutama bgayo
28.Imvura igwa, n’isubira
29.Iyagayirwa n’iyakamwa
30.Ngo nta nkumi yigaya
31.Ntu kabgire uko amata asa, uzanyereke uwo yareze
32.Uheka umwana nabi,agasohora amaguru
33.Umukuru ntazinduka, aba agiye kureba
34.Uruvuze umugore,ruvugamo umuhoro
35.Utazi Sebukwe, yuriza muramu we inzu
36.Ugutwi kuzaroba, nti kwunva imihindagano
37.Urugo rubi, urarusiga ukarusanga
38. Na nyina wundi abyara umuhungu
39. Iso, ntakwanga akwita nabi
40. Ihene, ifatwa igihebeba
41. Umwana murizi, nta torwa urutozi
42. Uzangenda ntawe umuhisha ikime