Ubutwari bugaragara m’uburyo bwishi. Reka tuvuge bimwe mu biranga Intwari n’Ubutwari bwabo. Ubutwari, n’ubgitange kwihebera abandi,ukaba wabapfira, ukabohwa, ugatanga ibyawe, ukiyima, ukibabaza kubw’abandi.
Mukirambi.com, yifatikanyije n’abamwe mu banyamulenge bazi amateka yacu,biyemeje gushira ahagaragara intwari z’abanyamurenge n’ubutwari bwazo. Kugira ngo ibikorwa byabo bitazibagirana twashizeho urubuga mukirambi. com, kugira ngo tuzabashe kuzigama ubutwari bw’intwari zacu.
Twifuje kubagezaho mu ncamakeya, bimwe mubyaranze intwari zacu
1. Mushishi
Muzehe Mushishi yar’intwari yaranzwe no gukunda ubwoko ndetse n’igihugu. Twifuje kuvuga ibintu bikeya by agiye biranga iyi ‘twari. Mugihe ca Mulele, bavuze ko igitero giturutse muri Gafinda, maze abgira abandi bagabo ngo batebuke baje gutabara Mulele itarabasanga mu bagore n’abana. Bahuye na ba Mulele (Mulelistes) bari bafite Intwaro zikomeye mur’ico gihe (des armes à feu), abandi bose baje guhunga, kubera ubutwari bge, avuga ko atahunga umupfurero, kuko we yabifata ga nkaho ar’ukwicisha ubgoko bwe.Yaje kw’icwa n’urusoro ubgo yaramaze kw’ikiza umujenensi 1 akoresheje umuhoro (Il est tombé par la 1ere balle après avoir achevé un rebelle avec son muhoro.)
2. Muhindanyi Etienne
w’abasinzira, kimwe n’abandi bose mur’ico gihe, batari bazi gusoma no kwandika, uyu Muhindanyi, nawe ntabwo yarazi gusoma no kwandika. Y’igiriye inama yo kuja muri l’etat major i b’Uvira, gutakira ubuyobozi, ababwira ko Abanyamurenge bamwe bamazwe n’aba Jenensi, abandi bakaba bamazwe n’ubuganga. Mwibuke neza ko abantu babonaga umu Polisi umuhana wose ugakinzwa n’amaguru. Ntibyunvikana ukuntu, umuntu yijanye muri état major mur’ico gihe. Wowe urabibwirwa none ukagira ngo nibisanzwe, oyaye , oyaye. Illetré comme tout le monde, il est allé jusque dans l’état major à Uvira gutakira leta, ababwira ko bashize, bamazwe na ba jeunesi, abandi na malaria. Ico gihe narabonaga. Naharya mwabonaga un policier/ gahebe, umuhana wose ugakinzwa n’amaguru. Difficile de comprendre ngo umuntu yagiye muli état major. Wowe urabibwirwa none ukagira ngo n’ibisanzwe, oya , oya.
3. Rukamirwa
w’abasigaba. mu gihe c’irisansima (recensement scientifique). Yarigamije kutugira abashitsi mu gihugu cacu. Iy’intwari, yatanze ubuzima bwe kubw’ubwoko. Yapfuye nyuma yaho umusoda mukuru (un officier militaire) akatiye umusitari ati urenga aha arapfa. Intwari Rukamirwa, ntabwo yigeze ashidikanya nagato, kurenga wa musitari yahise arasirwa aho aratabaruka.
4. Rukenurwa
w’abasita, m’umwaka wa 1996 ubwo Abanyamurenge bicwaga ipfu z’agashinyaguro, Intwari Rukenurwa, yarafite ubushobozi bgo kuba yahunga agakiza ubuzima bwe, yavuze ko atasiga abandi ngo abatererane kandi ari we chef. Yaje gupfa atotejwe bikomeye ( Il est mort tortuturé).
5. Gisaro Muhoza Isaac Frederique

Gisaro Muhoza Isaac Frederique
w’abadahurwa, watabarutse m’umwaka wa 1980 akaba yarabaye Umu Depite wambere m’ubwoko bw’abanyamurenge. Kubera ubwitange no kuvugira ubwoko, byatumye agambanirwa aricwa.Yakoze ibikorwa byishi birimo kumenyekanisha ubwoko bwacu. Ishusho ye, ntiyakagobye kugenda gutyo. Reka, kimwe n’izindi ntwari zose baze bibukwa, maze natwe tugere ikirenge mucazo.
5. Ntayoberwa
w’abasita, mu gihe ce umuntu wese iyo yageraga k’umunsi wa ngirente, yajaga kwa Ntayoberwa. Kandi koko wamugeraho, akagufasha. Umunsi umwe inka ze zakubiswe n’inkuba kubera uburyo yafashaga abandi kuri uwo munsi yahawe inka 80, nawe kuri uwo munsi atangira kuzihaho abakene. Ibaze nawe ubgo buntu !
Nibyiza kugera ikirenge muc’intwari zacu. Tuzakomeza kubagezaho ibirwi by’intwari zacu zose.
Manasse Muhamiriza