AMATEKA Y’UBWAMI MU BANYAMULENGE

Iyo uvuze ubwami humvikana uburyo bw’ubuyobozi bwakoreshwaga mu bihugu byinshi bya Afrique ndetse n’ahandi hatandukanye kw’isi.

Nyuma y’uko abakiri bato bagaragaje amatsiko menshi yo kumenya imiyoborere y’ubwami I mulenge muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, twaganiriye na Elias maze atubwira byinshi kuri aya mateka y’ubwami.

Nkuko tubikesha Elias mu kiganiro twagiranye, amateka y’ubwami mu banyamulenge ahera kuri KAYIRA (umusinzira) kuko niwe munyamulenge wa mbere wabaye umwami, aha ni nyuma gato y’igihe abanyamulenge bari bamaze kugera I mulenge maze andi moko bahasanze asaba ko abanyamulenge bitoramo umutware wabo maze batora KAYIRA. Ibi kikaba byarabereye aho abanyamulenge bahitiye ariho I mulenge.

Elias yakomeje atubwira ko nyuma ya KAYIRA ubwami bwagutse mu buryo bukurikira:

  • Ubwami bwa Muhasha: Mutambara
  • Ubwami bwa Rutambwe: Bibogobogo
  • Muhire na Sebasaza: Rurambo, Mibunda
  • Ruvugwa: Minembwe (ubu bwami nibwo bwabyaye ubwami bwa Karojo)
  • Maguru wa Rugaruza ubu bwami bwatangiriye kuri GISAHUZI: kw’itara

Guca imanza, kubarura abaturage n’ibindi ni bimwe mubyo abami bari bafite mu nshingano, ibi kandi bigasaba umwami kuba ari inyangamugayo ndetse akaba umunyakuri kugira ngo akore neza inshingano ze zavuzwe haruguru. Iyo umwami yabaga ageze mu zabukuru yasigiraga ubwami umwana we cyangwa se umuvandimwe we ariko akabikora ahereye k’ubunyangamugayo bwe.

Elias yaduhamirije neza ko muri icyo gihe abami bakoraga neza cyane cyane kubijanye no guca imanza kuko byakorwaga hatabaye kubogamira uruhande urwo ari rwo rwose.

Kimwe mu mwihariko w’ubwami mu miyoborere y’imulenge nuko umuntu wayoboraga Localite (Village) nawe yitwaga umwami ari nabwo bwami bw’abanyamulenge buvugwa haruguru kuko izindi nzego zo hejuru zayoborwaga n’andi moko ndetse n’ababiligi kuko nibo bari bakolonije congo.

Dusoza ikiganiro kirere twagiranye na Elias twamubajije uko abona umwami buriho kuri ubu, maze atubwira ko hagiye habamo gutatira igihango cy’ubunyangamugayo. aho hamwe na hamwe hagiye hagaragara kurya ruswa n’ibindi. maze asoza asaba ko habaho kwisubiraho bakagaruka k’umuco w’ubupfura no kwihesha agaciro byarangaga aba kera.

HARAKABAHO UMUNYAMULENGE N’UMUCO MWIZA!

Show Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *