Nkuko buri gihugu kigira imico itandukanye, imwe muri iyo mico ishingiye ku kubahana. mu banyamulenge habamo umuco wo gutsinda aho abagore batavuga amazina y’abantu bamwe na bamwe bitewe n’amasano bafitanye.
Gutsinda ni kimwe mu biranga umuco w’abanyamulenge, aho abagore batavuga amazina amwe bitewe n’amasono bafitanye. binyuze mu kiganiro umunyamakuru wa Mukirambi.com yagiranye n’umwe mu babyeyi bakuze witwa ABIYA, twabateguriye iyi nkuru igamije kwigisha abakiri bato gusobanukirwa neza ibijyanye n’uyu muco wo gutsinda mu muryango w’abanyamulenge muri rusange.
Tuganira nuyu mubyeyi twamubajije aho umuco wo gutsinda wavuye maze adusubiza ko nawe yavutse asanga uhari, mu magambo ye yaravuze ati” Nanje navutse nsanga uwo muco wo gustinda uhari sinzi aho waturutse” yakomeje anavuga ko batangira ga kubigisha gutsinda batangiye kuba abakobwa boshakwa kugira ngo batazashakwa batabizi. Twifuje kumenya abatsinda abo aribo maze umukecuru atubwira ko ari abagore batsindaga gusa ko nta mugabo watsinda ariko kandi ko bitari byiza k’umugabo kuvuga amazina ya Sebukwe na Nyirabukwe mu gihe babari hafi (mu gihe babumva). Twakomeje tumubaza abo abagore batsindaga maze atubwira ko umugore atari yemerewe kuvuga izina rya sebukwe ndetse nabo bavukana bose, Nyirabukwe nabo bavukana bose ndetse n’abanyirarume.
DORE ZIMWE MU MVUGO ZAKORESHWAGA MU GUTSINDA NICYO BYAGANISHAGAHO
- Bavugaga Sebananda bashaka kuvuga Sebagabo.
- Bavugaga Mutunzi bashaka kuvuga Mudagiri.
- Bavugaga Gatabana bashaka kuvuga Gahungu.
- Bavugaga Umwerera bashaka kuvuga Amata.
- Bavugaga Iryaka bashaka kuvuga Izuba.
Uretse kutavuga amazina yaba bavuzwe haruguru ntibanavugaga amajambo arimo zimwe mu munyuguti zisa niziri mu mazina yabo.
Nubwo uyu muco ugenda ushira nkuko uyu mukecuru abyivugira ariko we ahamya ko wari mwiza cyane kuko wagaragazaga kubaha cyane, yasoje asaba abakiri bato kwitoza uyu muco kuko uri muri bimwe mu byarangaga umunyamulenge.
HARAKABAHO UMUNYAMULENGE N’UMUCO MWIZA!