Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko umuntu muzima, asinzira amasaha atari munsi y’ atandatu, ugereranije usanga umuntu byibura amaze kimwe ca gatatu (1/3) c’ubuzima bwe bwose. aryamye. Kuba rero umuntu amara iki gihe cyose aryamye, kandi abantu tukaba dusinzira mu buryo butandukanye, byatumye Joseph Messinger na Kyriad abahanga mu bijyanye n’ imvugo z’ umubiri (langage corporel) bafata umwanya uhagije, bakora ubushakashatsi hanyuma bemeza ko uburyo umuntu asinziramo bugaragaza uwo ari we.
Dore bumwe mu buryo abantu benshi bakunze guhurizaho iyo baryamye, n’ ibisobanuro bya buri buryo nk’uko magazine-avantages.fr yabitangaje:
- Kuryama wubitse inda
Ni uburyo bukunze kugaragara mu miryamire y’ abasore n’ inkumi (adolescents). Kuryama wubitse inda bigaragaza ko umuntu agifite guhuzagurika mu mitekerereze.
Naho iyo ari umuntu mukuru (un adulte) ahanini bigaragaza ko arimo kugerageza gutwikira ikibazo cy’ urukundo rucye yahawe (combler une carence affective) cyangwa se agerageza guhisha amarangamutima arenze urugero amuranga (calmer un sentiment d’ hypersensibilité).
2. Kuryama ugaramye, unyuranyije amaguru
Muri rusange kuryama ugaramye bigaragaza umudendezo, ni uburyo bukunze gukoreshwa n’ abatuye ibihugu bishyuha cyane nk’ uko mujya mubyibonera iyo bahuriye ku nkombe z’ ibiyaga (plages/beaches).
Akenshi umuntu uryama gutya aba ari gusubiza ubwenge ku gihe (aruhuka bihagije). Iyo ugerekeranyije amaguru imoso hejuru y’ indyo bigaragaza ko afite icyizere cy’ ejo hazaza cyangwa se muri we ubwe (confiance en l’ avenir ou en soi). Iyo rero agize atya akabicurikiranya indyo ikajya hejuru y’ imoso bisobanura ko akeneye kwiyubakamo icyizere cyangwa se na none bikagaragaza icyizere gike (la méfiance).
3. Kuryama ugaramye, amaboko afashe inyuma ku mutwe
Umuntu uryama muri ubu buryo arangwa n’ ubwana mu mutwe (manque de maturité) ndetse no guhubuka mu gihe ahuye n’ ikibazo agomba kubonera igisubizo.
4. Kuryama ugaramye, amaboko adafite aho abarizwa hahamye
Iyo amaboko yawe yidegembya, biba bisobanuye yuko wifitemo ubwigenge (la liberté). Ubwigenge bw’ ukuboko kw’ibumoso gusobanura kwemera ibintu utagoranye cyane, naho ukw’iburyo kugasobanura kwihutira gukora ibyo wemeye.
Ubu buryo bw’ imiryamire bukunze kugaragaza umuntu urangwa n’ ibyifuzo byinshi (très forte ambition) kandi ugira umwete wo kubigeraho.
5. Kuryama ugaramye, amaboko afashe ku nda
Ubu ni uburyo buranga umuntu urimo kwisuzuma kandi witeguye guhinduka. Nubona umuntu uryama muri ubu buryo, uzamwegere kenshi, umutere imbaraga (motivation) ndetse umufashe mu guhinduka kuko nibyo aba akeneye.
6. Kuryamira urubavu kandi ugororotse
Kuryamira imbavu ntibisobanura kimwe bitewe n’ urubavu rwaryamiwe urwo ari rwo. Kuryamira urubavu rw’ imoso ni uburyo bwo kugaragaza ko uhangayikishijwe n’ ibigiye kuba cyangwa se n’ ibiri kuba (perturbé par un certain changement), birumvikana iyo atari umukobwa aba ari umuhungu, iyo utaryamiye ibumoso uba uryamiye iburyo! Iyo rero uryamiye iburyo ni ikimenyetso cy’ imyitwarire y’umuntu ukomeye cyangwa wikanyiza (tempérament fort, possessif ou autoritaire).
7. Kuryamira urubavu, ikiganza gifashe itama
Kwifata itama ubwabyo bifite ibisobanurro 2. Umuntu nagukora ku itama ry’ ibumoso azaba arimo akugaragariza ko akwitayeho (tendresse). Ibi ariko bihindura ubusobanuro mu gihe umuntu abyikoreye cyane cyane asinziriye kuko bigaragaza ko akeneye gukundwa (besoin de câlins et d’ affection). Umuntu nagukora ku itama ry’ iburyo uzamenye ko aguteye imbaraga (il t’ encourage), niba rero umuntu asinziriye yifashe itama ry’ iburyo uzamenye ko akeneye umuntu umutera imbaraga (stimuler l’ encouragement).