Amavuta y’inka agira akamaro m’ubuzima bw’abanyamulenge

Amavuta y’inka, araribwa aka nisigwa. Abanyamulenge, bakunda amavuta y’inka, aho usanga bayatekesha ibyo kurya. Hari n’andi byakunze gutekesha bita amavuta y’ingazi/amamesa. Amavuta y’inka aboneka gute ? Amavuta y’inka bayabona, nyuma yo gucunda amata hifashishijwe igisabo. Bafata amata bayashira mucanse, yamara kuvura bakabona gucunda. Nyuma yo gucunda, bafata umutozo (agakoni gato) bakavuruga amata, bamara baga koresha indosho(agati kabaje nk’ikimamiyo)bakavuura amata(kudaha amavuta) bayakura mumata. Amata yakuwemwo amavuta, yitwa amacunda. Aya mavuta bara yabumba, umubumbe ukitwa isoro.

Akamaro kayo: Amavuta yinka, bakunda kuyisiga. Umuntu wayisize agira umubiri mwiza cane kandi az’amara amavunane m’umubiri. Bakunda no kuyateka mu mboga zikaryoha kandi, ntagire ingaruka mbi m’umubiri, hari na bake barya amavuta mabisi/ adatetse. Nanone yifashishwa no kuvura indwara zimwe na zimwe. Kumufano: Inka yarwaye Rutandara, bayiha amazi, bakayirongera n’amavuta, inka igakira.

Gucunda amavuta

Murunva ko amavuta y’inka agira akamaro gakomeye, haba k’ubuzima bwa bantu ndetse nubw’inka. Dukomeze turye amavuta tuzahora turangwa n’ubuzima bwiza.

Show Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *