Kabara ni umwe mu mihana igize akarere ka kamombo. Muri rusange aka karere ka kamombo kari kagizwe n’imihana irenga 25 imwe muri iyo ni: Bijabo, Mizinga, kimanga, Karumyo, kangwe, Mikarati n’indi myinshi. Kamombo ibarizwa muri Zone ya FIZI ndetse ikaba ihana imbibi na Bijombo, tombwe , Kigazura n’ahandi bigabanyijwe n’uruzi rwa Rwerera.
ISHUSHO RUSANGE YA KABARA
Muri iki cegeranyo turifuza kwibanda k’umuhana wa Kabara, nk’uko tubikesha imvukire za Kabara twaganiriye Kabara igizwe n’ibice 2 aribyo kabara ya 1 ndetse na Kabara ya 2. Ni agace karangwamo n’ikirere ciza co hagati (kidakonje kandi kidashushe cane) ikaba iri hagati ya Rwerera zombi.
- Kabara ya mbere bakunda kwita Kabara yepfo yari iyobowe na Rugabaniro
(umusinzira) uyu muhana wari utuwe n’imirara 3 ariyo abasinzira ,abahigandetse n’abadinzi. - Kabara ya 2 bakunda kwita Kabara yo haruguru yo yari iyobowe na Bitwenge Petero (umudinzi) kuri ubu yari iyobowe na Semahoro Ruterera (umudinzi) aha hari hatuwe n’imirara 3 ariyo abanyabyinshi,abadinzi,abazigaba ndetse n’abahiga. Tubibitse ko kabara yari ipakanye n’umuhana wa Karumyo wari utuwe n’igice cy’abaheto ndetse n’igice cari gituwe n’abasinzira ndetse n’abanyabyishi, uyu muhana wari wayobowe na Kingungwa Petero , Sebutugutira Aron kuri ubu hari hayobowe na Mugisha Amon aba bose bari abaheto. Ikindi gice cari kiyobowe na Rwambika Sematama (umunyabyinshi) kuri ubu hari hayobowe na Runezerwa Rwamika (umunyabyinshi).
IBIKORWA BW’ITERAMBERE MURI KABARA:
Mu bikorwa by’iterambere twibanda ku bikorwa byose bihuza abaturage hagamijwe iterambere rusange. Muri ibyo bikorwa twovuga nk’amasomo, amakanisa, imitaro, imihanda, ibiwanja by’akabumbu, amasoko ndetse n’ibindi.
- AMASOMO:
Muri kabara hari hari amasomo 2 ya Primaire ndetse n’isomo rimwe rya Secondaire.
- E.P KABARA yari iyobowe na Muhorana Sekaruba (umudinzi) aya masomo yari ay’ikanisa rya CEPAC.
- E.P RWERERA yari iyobowe na muvunyi rwambari (umuhiga).
- INSTUTE FURAHA yari iyobowe na Ndatsinze Joseph (umunyabyinshi) kuri iyi secondaire bari bafite section padagogique.
2. AMAKANISA:
- Muri Kabara hari amakanisa 2 gusa ariyo Jimbo ya Methodiste libre yari iyobowe na Representant Byondo Eliya (umuhiga).
- Hakaba na CEPAC yari uwatiyobowe na Rwizihirwa Samson (umunyabyinshi) kuri ubu hari hayobowe na Rev Pasteur Mupenda (umunyabyinshi)
3) IBITARO:
Muri iyi centre ya Kabara yari Centre de Sante y’ikanisa rya CEPAC ikaba yari iyobowe na Kadida Tundwa (umunyabyinshi). Iyi centre de sante yanafashishwaga n’indi mihana bitewe nuko nta bindi bitaro byari biri mu mihana yari ipakanye na Kabara.
UBUZIMA BWA MURI MUNSI MURI KABARA
Umunsi k’uwundi abanya Kabara bari babaye ho mu buzima bwo guhinga ndetse no korora, ibi bisabanuye ko iterambere ryabo ryavaha mu buhinzi ndetse n’ubworozi.
UBUHINZI: Muri kabara heraga ibihingwa byinshi ariko cane cane twavuga nk’ibigori, ibishimbo, amashu menshi, amateke, ibijumba by’indofanyi, ndetse n’ibijumba by’ingozi. Muri rusange ubutaka bwaho bwari bwiza bitewe nuko bwashoboraga kwihanganira impinduka z’imbuto shya nk’amashu,Carotte bitari bisanzwe bihahingwa mu myaka ya kera.
UBWOROZI: ubworozi bw’abanyamulenge muri rusange bwari bushingiye ku nka andi matungo akaza ku myanya ikurikiraho. Muri kabarauretse inka hari ubworozi bw’intama nyinshi, ihene nke ndetse inkoko.
BAMWE MU BANTU BAZWI BAFITE INKOMOKO YA KABARA NDETSE NA KAMOMBO MURI RUSANGE
- Prof kigabo (umuzigaba) mwene Bitonda uyu yitabye Imana, yamenyekanye bitewe nuko yari umwe mubanyamulenge bake bafite iciciri co hejuru c’amasomo, yari inyangamugayo, yakundaga igihugu cane, ubugwaneza n’ibindi.
- Colonel Sebanyana Sematama (umunyabyinshi) wa Rwambika akavuka mu muhana wa karumyo. Uyu yamenyekanye bitewe n’ibikorwa byo kurwanira igihugu ndetse akaba ari mu basoda bafite ipeta rya Colonel.
- Colonel Willy Mbonigaba: (umuhiga) uyu ni mwene Rev Pasteur Byondo, akaba yaramenyekanye bijanye n’ibikorwa byo kurwanira amahoro ndetse no kuba hari afite ipeta rya colonel
- Chef Muyehe Muhavu uyu yari umuyobozi muri kamombo, akaba yaramenyekanye cane mu bikorwa by’ubutwari ndetse no guca imanza akoresheje ukuri.

UKO KABARA YATEWE, UKO YASNYWE NUKO IRI KURI UYU MUNSI
Nk’uko twabivuze mu bindi byegeranyo twakoze mbere y’iki, umwanzi w’imulenge cabuze w’umunyamulennge ni umwe ariwo MAI MAI, kabara yasenywe n’imbaraga z’uyu mutwe wishize hamwe ugamijwe kwirukana umunyamuenge I mulenge. Ibitero byo kwirukana abaturage ba kabara byatangiye muri 2016 ariko bidafite uburemere ariko mu mwaka wa 2018 ndetse na 2019 nibwo imigambi yabo mibi yagezweho basenya amakanisa, amazu, amasomo ndetse n’amazu y’abaturage. Uretse ibi kandi banyaze inka zitagira umubare (nyinshi cane) ndetse benshi bagirwa ipfubyi abandi bagirwa imfubyi. Kuri none biragoye kwemera ko Kabara ya mbere ya 2019 ari yo kabara y’ubu bitewe n’uko ibikorwa byari muri kabara byose byarasenywe ndetse ahari amazu yo gururwamo habaye amatongo kuko yamaze igihe kinini hadatuwe n’abantu.
AMAZU,AMAKANISA N’IBINDI BYOSE BYARASENWE UBU HABAYE AMATONGO

AMASHU NI KIMWE MU BIRIBWA BYERA MURI AKA GACE UMURIMA W’IBIGORI IBIJUMBA BY’INDOFANYI UMURIMA W’IBISHIMBO