IMYAKA 17 IRASHIZE, ABANYAMULENGE BICIWE MU GATUMBA/BURUNDI. 

Abanyamulenge biciwe mu Gatumba muri 2004


Imyaka icumi n’irindwi irashize ; abana, ababyeyi ,inshuti ndetse n’abavandimwe bacu twakundaga, bishwe kubera  uko Imana yabaremye. 

Mw’ijoro rya 13/08/2004, n’ukwezi kwatubereye kubi, aho ijoro ryanze guca, imitima yacu yuzura intimba, kugeza ubu ibikomeri byanze gukira. Ay’amatarehe, ntabwo azibagirana m’ubwoko bwacu. Gatumba yaraduhekuye kandi inkota y’ umwanzi iracamanitse ngo itsembe abarokokeye mu Gatumba. Hamwe n’Imana, twizeye ko ijoro rizaca. 

Twibuke abantu 166 baguye mu Gatumba , ari nako twiyubakira icizere co kuzabaho mu mahoro. 
Kwibuka n’ishingano za buri wese, kandi kwibuka neza, n’ugusengera abavandimwe bacu bacitse kur’iriya nkota, abantu babuze ababo ba bugufi, gufasha ipfubyi, abapfakazi, gusaba amahanga guta muri yombi, abakoze ariya mahano, maze bagahanwa bivuye inyuma kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Inkambi ya Gatumba yiciwemo, inzirakarengane z’abanyamulenge.

Reka dusabe, ubutabera kwihutisha guta muri yombi abicanyi nka Agathon Rwasa ndetse na Pasteur Habimana, babyiyemereye ubgabo, ndetse kugeza magingo aya, bakaba bidegebya. Ibi bibabaza cane, imitima yacu, kubona abaduhekuye birirwa baduca mu maso, amahanga abireberera, ntagire ico abikoraho. Amahanga, niyunve imiborogo y’inzirakarengane.

Agathon Rwasa


Birababaje kubona impunzi, zikurikiranwa iyo zahungiye, kugeza zishwe bazira uko Imana yabaremye. Dore ko nta n’iyindi mpanvu yatumye bicwa. Yewe, nta n’ubgo bari aba nyaporitike, nibuze ngo babazize  ibitekerezo byabo bya poritike. Biteye agahinda kuzira uko waremwe, dore ko nta muntu n’umwe, usaba uko azavuga asa cangwa se n’aho azavukira. 
Abasenga ni musenge, kuko, ariyo ntwaro yonyine ishobora gukiza ibikomeri byuzuye mu mitima yacu. Twarakomeretse bitavugwa. Reka, twese dufatane m’umugongo, nibgo tuzabasha gusana sana, imitima yuzuye intima n’imibabaro. 

Imana, idufashe twese, kugira ngo tuze duca mur’iyi minsi yo kwibuka abacu, ari nako duharanira kurwanira kubaho kwacu. Imiryango yabuze ababo babugufi ndetse n’abanyamulenge bose muri rusange mwihangane.

Twange, kuzaza dupfa gupfa gusa”.

Show Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *