Gufomora ni ijambi rikoreshwa cyane mu mihango itandukanye, haba gusaba umugeni, gushitsa umugeni, kugaba inka ndetse n’ibindi birori bitandukanye.
Gufomora ni uburyo bw’imvugo bukoreshwa iyo hari ikiganiro cy’umwihariko gihuje abantu, bigasaba ko havuga umuntu umwe mw’izina ry’abandi benshi bari kumwe cyangwa batari kumwe.
Umusaza GEREVAZI yatubwiye ko hari amoko menshi y’imifomoro;
- Umufomoro wo gusaba umugeni no gutanga umugeni: ibi bakorwa ga hagamijwe gusanga umugeni ndetse n’igihe cyo gutanga umugeni.
- Umufomoro wo gusaba inka: aha ni igihe usaba cyangwa umuhagarariye yabwiraga uwo usaba inka.
- Umufomoro wo gutanga inka: ibi byakorwa ga nyuma yo kugabirwa, hagategurwa uburyo bwo kujya gushima no gushimira uwakugabiye.
- Umufomoro wo kwibura/wo kwirega (gusaba imbabazi): aha byakorwa ga mu gihe batwaye umugeni imiryango itumvikanye.
Ibi byose byakorwaga mu buryo bwuzuye ubuhanga no kubahana aho uwafataga ijambo yasingizaga uwo ubwira akavugwa ibigwi, umupfura ndetse n’umutware bwe, agakoresha amagambo yuzuye ubuhanga kugira ngo ikiganiro kibe kirere kandi kiryohere abitabiriye uwo muhango. Twibutse ko mu byo umufomozi yavugaga byose yabyitiriraga se aho yabaga ashaka kugaragaza ko yatumwe.
DORE AMAGAMBO AKUNDA GUKORESHA N’UBUSOMANURO BWAYO:
- Turasaba umukamisha: turasaba umugeni.
- Turasaba umuriro waka: Turasaba umugeni.
- Naje ngo mumpeke mu nda: naje ngo mumbyare (mumfate neza).
- Nabonye mufite inka: nabonye mufite inka.
- Ni muncanire: ni munyakire.
Hari abagabo bamenyekanye mu bwoko bw’abanyamulenge bitewe n’ubuhanga bwo gufomora aha twavuga nka:
- NYAKWANA (Umwega)
- GAPURI (Umwega)
- SEMURIBWA (Umunyabyinshi)
- MUHASHA(Umusinzira/umushombo)
- CYIZA (Umutakure)
- GAFUNZI (Abazigaba)
Bimwe mu byarangaga umufomozi w’umuhanga ni ukuba azi gukurikiranya amagambo neza adasobwa, kumenya gusetsa birimo kubahana ndetse akamenya no kuvuga mu mvugo izimije.
Mu magambo ya muzehe GEREVAZI arasaba ko abafomozi bo muri iki gihe bareka kwigana imico ndetse n’imivugire y’amahanga bagakoresha imvugo ya Kinyamulenge ndetse bakubaha umuco muri rusange.
HARAKABAHO UMUNYAMULENGE N’UMUCO MWIZA!