
Gushingira n’ijambo twese dusobanukiwe mururimi rwacu rw’Ikinyamulenge, Gushingira,Kubaka cangwe se gushakana; mu muco wa Kinyamulenge turabisobanura tugendeye mubihe bitandukanye.
Muri bihe byose hariho imigenzo myinshi itarahindutse. Aha twavuga ko mu muco wa kinyamulenge habaho umugenzo wo gukwa, kandi bagakwa inka. Nubwo muri kigihe tubona hazamo amdolari ariko yose bayaha agaciro k’igitwe c’inka.
Tuvuze inka nanone tuba tuvuze umunani. Umunani n’inka umubyeyi agenera umuhungu we zo gukwa. Kandi umunani ntuvuze inka umunani (8). Ahubwo ninyito y’inka ziza kobwa.
Mu muco wa kinyamulenge hari hemerewe gushingira umuhungu w’isugi n’umukobwa w’umwari. Ubundi abo twavuze haruguru bazirwa(umwishwa, umwana) ntibyemewe kubashaka; uretse abo ntawemerewe gushaka mushiki we wo kwase wabo cyangwa undi wese bahuje umurara, cyangwa se mushiki we wo kwanyina wabo.
Mu muco wa kinyamulenge hashaka impfizi ntihashaka umugabo ni ukuvuga ko umugabo acuye umugore wapfushije umugabo, abana babyaranye bitwaga aburya mugabo wapfuye, kuko baba babyariwe ku mpfizi ya se. Ariko bitabuza ko umugore wapfushije umugabo yashakwaga ahandi, icyo gihe mbere yuko ashakwa barabanzaga bakazimura noneho yongera gukobwa abana abyaye nibwo bitwa aba wa mugabo wamushatse. Ubukwe bwa kinyamulenge burimo ibice byinshi kuko bwagiye buhinduka uko imyaka iha indi.
Gutahira:
Muri ubwo bukwe bwo gutahira, barakwaga bakarangiza, ariko umuhungu n’umukobwa batarabonana amaso kuyandi, bataziranye. Ababyeyi nibo bashimanaga bonyine kugezak’umunsi w’ubukwe, igihe kigeze umugabo akamuja kwa sebukwe, akaba ariyo bagirira ubukwe. Umukwe yaturaga kwa sebukwe, akazaja aragira, akaja afata igihe mu kiraro akongera akagaruka kwa sebukwe yataha bakamushakira ibyokurya byiza bakamuha n’inzu ye n’umugore we; umuhungu yamaraga hafi umwaka ari kwa sebukwe. Yavagayo afite umwana cyangwa umugore afite inda; iyo umugore yageraga iwabo w’umugabo yabanzaga kuba mu gakinga mu gihe hafi cy’umwaka (aribyo byitwa gutinya). Umugore yatinyiraga mwa nyirabukwe. Iyo yashakaga guteka(kuja mu nzu ye), yasubiraga iwabo bakamuha ibirongoranwa akabona guteka.
Ubukwe bwose bwatahaga ijoro (hari abavuga ko byaterwaga no kuba Abanyamulenge bafitanye isano n’Abayahudi), kandi ubukwe bw’Ikiyahudi bwose bwatahaga ijoro, kandi umukwe niwe wajaga kuzana umugore [Matayo 25: 6 ariko n’ijoro mu gicuku habaho urusaku ngo: umukwe araje nimusohoke mumusanganire].
Gucura Umukobwa:
Muri ubwo bukwe, umuryango washimaga umukobwa, hanyuma mugitondo kare bagafata umugabo akaja muri wa muryango bashimyemo umukobwa (umugeni), agashorera inka y’imbyeyi itaronsa (inyana yayo bakayishiramo akagozi mu kanwa kugirango itonka, bakayishorerana na nyina), yagera muri wa muryango akavuga ati “nimucanire!” Iyo bamwemeye baracaniraga kabone niyo haba hari ikindi gicaniro, bamara gucanira wa mugabo akinikiza ya nka agakama, amata akayaha nyiri mwana; nyuma yo gukama wa mugabo agatumiza inzoga agafomora asaba umugeni. Iyo bamwanga bitewe n’impamvu nyinshi(kuba badakunze uwo muryango cangwa izindi mpamvu zitandukanye) baramubwiraga ngo “igicaniro kirahasanzwe”ntibacanire.
Iyo babemeraga iwabo w’umuhungu bazanaga inzoga yo gucanisha (yo guteguza). Hakaba ho undi munsi wo kuzaza gukoshanya; wa munsi wagera bakaza gukoshanya. Abanyamulenge ubusanzwe bakwa inka hagati ya 10 na 15 ariko hari abashobora kuzirenza bakagera kuri 25, muri izo nka umuhungu yakoye havagamo inka 4 cyangwa 7 zakuwe na se w’umukobwa ( igitwe), (biterwa nizo umuhungu aba yakoye). Hashize iminsi iwabo w’umuhungu bazana inzoga yo gutebutsa (isezerano ryo gucyura), umunsi w’ubukwe wagera umukobwa bakamuzana iwabo w’umuhungu. Iyo bageraga hakurya y’umuhana bajemo bagashoza (bakavuza impundu)“ayiiii ayiii”; nkuko bivugwa muri Bibiliya ngo “hunvikana urusaku ngo umukwe araje; Matayo 25: 6” uyu nawo ni umuco w’Abayahudi.
Banyiri muhana baza kubategesha izindi mpundu, bakomeza kwakuranwa impundu. Abasangwa bagasohokana umuriro bagacanira. Umuhungu agafata igisabo, akaja gutega umukobwa akiri hakurya y’uruzi; iyo bamaze guhura bakaburanya ibisabo kuko umukobwa nawe aba yatahanye ikindi, bagera k’uruzi umuhungu agaheka umugeni ngo adakandagira mu mazi, bageze mu rugo babanza guhagarara imbere ya cya gicaniro(ibyo byari ikimenyetso cyo ku mumurika umugisha, kuko igicaniro ari ikintu gikomeye mu muco wa kinyamulenge, ndetse bibabo n’igitutsi ngo “urakabura igicaniro” bishatse kuvuga ngo urakabura inka, cyangwa umugisha). Mbere yuko binjira mu nzu, banyiri rugo bafata umukobwa w’isugi ugifite ababyeyi bombi, bakazana ingwa bakayivanga n’amazi bakabishira mu mbehe bagashiramo n’ikizinzo(icyo kizinzo cyitwaga icyuhagizo) bakabiha wa mukobwa, agahagarara mu muryango w’inzu bagiye kujamo, ugiye kwinjira wese akamushahira kuri y’amazi(ikimenyetso cy’umugisha).
Muri iryo joro abakwe baruhagirwaga, bakagaburirwa ibiryoshe. Ijoro rikuze habaho igitaramo aribwo habaho kubyina, gutamba, hakaza no gukurikiraho ibisabo n’indirimbo zabyo (abasangwa batoranya abakobwa b’ingenge, cyane cyane bashiki b’umuhungu bakaza muri ya nzu abakwe barimo bagatangira guhayagiza iby’iwabo).
Habagaho n’undi muhango bitaga guhuma: abo bakobwa babwiraga umugeni bati “ih! Ih! mama uje iw’abandi, ih! Ih! uzatukwa, uzavugwa amagambo adakwiye, bazakwita gito, nyokobukwe ntazagufata neza byari uburyo bwo kumugendera inama”
Hagera mu rukerera abagabo bakuru bakabyina imbyino yitwa 17 MUSEKE WAKIKA bagatamba bakivuga.
Hakurikiragaho umuhango wo gucirana imbazi: muri uwo muhango bazanaga amata y’inka y’isugi itarapfusha, umukwe agasomaho agacira umugeni, n’umugeni nawe abigenza atyo.
Bukeye baja kwigera mukirago: umugabo n’umugore bararyamaga hanyuma bagatanguranwa kubyuka, urushije undi imbaraga akamusiga mu buriri. Iyo bamaze kwigera mukirago, se w’umuhungu akamugabira inka y’ibibero. Umuhungu yirigwaga aho, ntakame inka, ntakubite inka inkoni….( afite umwishwa= aba aziririje).
Bumaze kwira umuhungu aja mu nzu ye , umugeni akamusangamo bamwambitse uruhu, bakarumuhambiraho cyane (bakarudadira). Bakazana imigozi bakayihambira mu myenge y’imambo ya rwa ruhu (mwabo w’ikareso), bakamusiga amavuta hose. Umuhungu yajaga muwe aherekejwe n’undi muhungu n’umukobwa batava inda imwe; abo bombi baricaraga bakareba aho amara umwishwa. Hanyuma umuhungu yatangiraga gupfupfurana n’umugore kugira ngo amwambure rwa ruhu ariko kumara umwishwa, iyo umukobwa yamunaniraga babandi baje kureba aho amara umwishwa bamufashaga kwambura rwa ruhu, akaba amaze umwishwa; iyo bamaze umwishwa umukobwa yarariraga [atari kuberako ababaye ahubwo byari umuhango]. Bukeye umugabo agafata ifaranga bitaga impongano akaziha umugore (zo kugira ngo bamenyerane, cyangwa kugira ngo umugore amwemere). Izo faranga z’impongano umugore ntiyaziryaga, yazihaga utundi twana duto.
Gutera umwishwa (gutera umuziro)
Iyo umuhungu yamaraga gushima umukobwa, mu muhana umuhungu avukamo bamutoreraga abandi bahungu bakaja kuramukanya muri wa muhana bashimyemo umukobwa. Abo bahungu bajanaga agakoni bagera mwa se w’umukobwa bashimye, bakareba ko ba nyirirugo bahuga gato, bagafata ka gakoni bakakamanika ku gisenge cy’inzu. Nyuma barasezeraga, bamara kugera hakurya cyangwa (hirya) y’umuhana bagahamagara ngo: mutumenyere agakoni kacu twasize aho mu mfuruka! Bagakura hasi ( kwiruka cyane).
Ba nyiri muhana bamaze kumva bicagamo ibice bibiri, igice kimwe kikabirukana ikindi kigasubirayo kuzana ka gakoni kabo; iyo babafataga barabakubitaga hanyuma bakabazanira ka gakoni kabo bagataha. Iyo babasigaga ba nyirimukobwa ntakundi babaga bakigize kuko umukobwa wabo bamuhumanyije, basubiraga mu rugo bakambika umukobwa bakamwohereza umugabo we. Kugira ngo umukobwa ahumanurwe kwari ugusanga wa muhungu, niyo umukobwa atahakunze yajagayo akazahagaya yaragezeyo ariko yamaze guhumanurwa.
Guterura(bwari uburyo bwo kwihutisha ubukwe):
Iyo umuhungu amaze gushima umukobwa, yashakaga umuntu wo mu muhana umukobwa atuyemo uzabanekera akababwira aho umukobwa azirirwa umunsi mu nyanaka: Wa munsi wagera bakaja gutega wa mukobwa avuye aho yiriwe, bakamuterura kunguvu bakamujana iwabo; iyo umukobwa yabaga ari kumwe n’abagabo baramurwaniriraga, hakaba intambara zikomeye abaganje abandi akaba aribo bamujana; cyangwa abo bagabo barembya abaje guterura, bakabaha inzoga bakabareka bagatwara Umukobwa. Hari impavu zatumaga baterura:
Nuko iwabo w’umukobwa bashoboraga kwanga umuhungu cyangwa bakanga umuryango we; Umuhungu yabaga adafite amikoro yo gukora ubukwe.
Ubukwe nyuma yuko bemeye kuba abakristu igice cya mbere:
Iyo umuhungu yamaraga gushima umukobwa, yajaga kwa mwalimu w’ikanisa atuyeho akamuha urwandiko rwo kuja kubaza. Wa muhungu akarujana mu muhana yashimyemo umukobwa; yagerayo rwa rwandiko akaruha mwalimu w’ikanisa asanze. Nyuma y’ikanisa mwalimu agasigaza abakobwa bose, hanyuma akabaza wa muhungu ati “umukobwa washimye ninde” akamwerekana umukobwa nawe yamushima bakaza gukwa, igihe cyagere bagacura umukobwa.
Ubukwe nyuma yuko bemeye kuba abakristu igice cya kabiri:
Ubukwe bwa gikristu igice cya kabiri aribwo bukorwa kuri none bugizwe n’bice birindwi aribyo bikurikira:
∙ Kurambagiza (gupatana): icyo gice kigizwe no kumvikana hagati y’umukobwa n’umuhungu;
∙ Kubaza (gusaba): ijambo ryo kubaza ritumwa abagabo gusa, umugabo watumwe n’umuryango w’umuhungu ajya iwabo w’umukobwa akababwira ko abana bakundanye, akanabasaba uwo mukobwa.
∙ Gufata irembo: iyo iwabo w’umukobwa bemeye, iwabo w’umuhungu bazanaga inka imwe cyangwa zibiri zishorewe n’abana;
∙ Gusaba isezerano ryo gukoshanya: se w’umuhungu yoherezaga umuntu wo gusaba umunsi bazoziraho kubakwera cyangwase kubashikiriza umunani wabo.
∙ Gukoshanya: uwo munsi se w’umuhungu azana n’abandi bagabo bagera bari hagati ya barindwi n’icumi, harimo na wa muhungu(umukwe) nyiri bukwe bakaza kuvugana izo bazokwa. Ibyo nibyo birori byambere bibera iwabo w’umukobwa aho niho habera imifomoro tuza kuvuga hepfo.
∙ Gusaba isezerano ry’ubukwe (gutebutsa): icyo gihe haza undi mugabo utumwe na se w’umuhungu akavuga ko bamutumye ko biteguye akaba abasabako bamuha umunsi bazabazanira umugeni wabo; umunsi w’ubukwe utangwa na se w’umukobwa.
∙ Ubukwe (ibirori byo gusezerana imbere y’itorero): umukobwa aza aherekejwe n’ab’iwabo bari hagati ya mirongo itatu(30) n’ijana (100); iyo baturutse kw’irembo abasangwa bavuza ingoma bakabasanganira n’indirimbo z’ibyishimo. Abakwe nabo baza baririmba indi ndirimbo yabo, iyo bahuye abasangwa bareka iyabo bagafatikanya kuririmba iy’abakwe abasangwa bakaka abashitsi inkoni bakaja kuzibabikira. Bageze mu rugo abakwe baruhagirwa, bakazimanwa ibirunge; ijoro ryose barara ku kigamba baririmba, babyina, bivuga, bagaba inka, bafomora, batamba iyo bukeye nibwo basezerana mw’ikanisa. Icyo gihe se w’umuhungu n’umuhungu we nabo babaga batumiye inshuti n’abavandimwe (abakobwa babo, abishwa, banyirarume, banyina wabo, babyara be, inshuti, abaturanyi, n’ubuyobozi). Iyo barangije gusezerana mw’ikanisa abakobwa baje baherekeje umugeni bamusanga mwa nyirabukwe bagasezerana bakarira ayo gutandukana; nyuma abakwe bahabwa inkoni zabo bakabaherekeza bagataha.
Kubombora
Umuhungu iyo amaze gushima umukobwa ajya iwabo nijoro akabibwira basaza b’umukobwa: Nabo bagahamagara mushiki wabo, iyo nawe ashimye umuhungu cyangwa iyo basaza b’umukobwa bashimye, umukobwa ahita ajana n’umuhungu muri iryo joro cyangwa undi munsi baraganye. Bukeye abajanye umukobwa baza kwibura( kuvuga ko aribo babajanye umuntu) iyo baje kwibura bazana inzoga y’abatabazi (yo guha abantu bashobora kuba baragiye gushaka aho umuntu yagiye). Nyuma hakurikiraho indi mihango yose twavuze haruguru mu bukwe bwa gikristu igice cya kabiri, usibye gushingirwa mu rusengero kuko baba bamaze kwishingira. Uwabomboye bara mutengaga mw’ikanisa kuko yaciye inyuma y’amategeko y’ikanisa.
Ariko iyo umuhungu yabaga akijijwe yamaraga kuzana umukobwa akamuhitiza kwa mwalimu w’ikanisa cyangwa ahandi hantu hatuma batabonana n’umugabo mbere yuko umwalimu w’ikanisa agira icyo abikoraho cyangwa kugeza ubwo bazakiranuka bakabashingira mw’ikanisa.
Icyitonderwa: kubombora byakorwa cyane n’ababembe n’abapfurero ntabwo ari ubwa kinyamulenge.
Aha tubamenyeshe ko amakuru menshi twayakuye mu gitabo Ukuri ku Banyamulenge cyanditswe na Mumararungu Innocent.