
Uyu munsi nibutse, ndushaho no gutekereza ibyiza bimwe twagiraga, ariko bitagikorwa. Muri ibyo harimo: imisitari,ihuduma,amaombi,kuja mu butayu n’ibitaramo by’amakesha byabaga iwacu, byose ntabwo bikibaho nkuko byahoraga bikorwa. Ubu buryo bwari bwiza, bwadufashaga kurangiza ibibazo ndetse no kurushaho kwegera Imana.
Mwibuke neza, amaana y’ihuduma, ukuntu abantu bahoraga batanga amayitaji y’uburyo bwose kandi akeshi iyo mayitaji atasubizwaga mw’iyinga rya mbere, ihuduma yaraduburaga, maze bakavamo aruko Imana yabasubije. Mbere yuko abantu batangira ihuduma, babanzaga guca kundaraza (kwirega ibyaha byabo) nuko, bakabona gusenga bahuje umutima. Akeshi mu gukora ihuduma abantu bakoraga n’amafungo y’iminsi yose bazamara m’urubunga cangwa se mu nzu y’amaombi. Umunsi wo kuyirangiza, babazaniraga ibiryo m’urubunga, bose bagafungurira hamwe ari nako bashima Imana kubyo yabakoreye.

Imisitari nayo, yarimyiza kuko abantu bagendaga banyura mu mihana itandukanye, ari nako abantu bagenda bagira uramusho, abahangutse bakongera kugira ububyuke ndetse wasanga ga abo bantu bakomeje kujana nabo bantu bari k’umusitari, bakagenda batanga ubushuhuda muyandi makanisa. Ahanini ihuduma n’amaombi byenda kuba kimwe, ariko amaombi yo, cane bakundaga gusengera indwara kandi zarakiraga. Naho kuja m’ubutayu, bwari uburyo bwo gutanga umusahada (surpport) ku bantu bari mw’ihuduma. Ibi bintu, byari byiza cane ndabarahiye!
Nyuma yo kwibaza impanvu y’ ibyo byose tumaze kuvuga haruguru bitagikorwa, twifuje ko mwadufasha mukaduha ijibu kur’ibibazo bikurikira: Ni kuki abantu batakibikora kandi byari bidufitiye amaana? ese nuko abantu bagiye mu kizungu? ese nuko imyanya yabaye mike? cangwa hari ubundi buryo bwaba bwarabonetse bwo gukurangiza ibibazo tutarinze dukora ubu buryo twavuze haruguru?
Ngahe, dukomeze umuco mwiza wo gusenga, bizadufasha kwiyubaka.