Rutabara Cadeau ni umuririmbyi w’umunyamulenge wavukiye mu gace ka Gahuna muri Kivu y’Amajyepfo, azwi ku izina rya Giftfork akoresha mu buzima bwe bwa muzika yatangiye umuziki we mu buryo bw’umwuga mu mwaka wa 2021.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Mukirambi.com Rutabara yatubwiye ko indirimbo ye ya mbere yayise “Gahuna” ikaba igaruka ku buzima bw’i Mulenge mu gace yavukiyemo. abajijwe uco yaragamije mu kuririmba umuhana w’iwabo yasubije ati ”Navugaga ku buzima nibuka ngituye mu gihugu cya Congo bwari bwiza, mvuga ku misozi, abarobanurwa n’inka ariko abantu barayishimiye numva biranshimishije binantera imbaraga ko nohimba izindi ndirimbo.”
Kuri ubu akaba yasohoye indirimbo irimo abarobanurwa beza batamba iyi njana imenyerewe cane iwacu i mulenge. Iyi ndirimbo yitwa ‘Sawa kandi Sawa‘ mu minsi mike imaze ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n’abantu benshi kubera ubwiza n’umwimerere ikoranye. Iyo utegereye uburyo iyi ndirimbo ikozwemo, bifasha buri wese gukumbura ikigamba ndetse n’ubundi buryo bwakoreshwaga mu gutarama. abenshi mu bategereye iyi ndirimbo bahamya ko bayikunzendetse banayishimye ku rwego ruri hejuru.
Amateka agaragaza ko iyi ndirimbo “Sawa kandi Sawa” bayiyiririmba bakanayitamba mu kigamba (ibirori bijanye no gushitsa), byakorwa ga mu rwego rwo kugaragaza ko bishimiye umugeni ndetse bakanagaragaza ko bahenze umuryango umugeni yavuyemo, bakavuga ko babatwaye umuntu babaha inka(Inkwano) nubwo boba batanze inka nyinshi ariko bakagaragaza ko zitarusha agaciro umuntu
twifuje ku menya uko izi ndirimbo ze zakiriwe mu banyamulenge muri rusange, Rutabara aduhamiriza ko yakiriye ubutumwa bwinshi bumushimira kubwo guhimba indirimbo zibibutsa ndetse zibakumbuza ibyiza by’imulenge. Rutabara yatubwiye ko afite gahunda yo gukomeza guhimba indirimbo z’umuco w’abanyamulenge.
Tegera iyi ndirimbo: SAWA KANDI SAWA