Uko imico itandukaye ninako buri wese usanga afite amatsiko yo kumenya imico y’abandi bikamufasha gukora igereranya n’umuco wabo. mu banyafurika usanga hari byinshi imico yabo ihuriye ho nk’imyambarire, ibyo baziririza ndetse n’ibindi. ibi ntabwo bikuraho umwihariko wa buri gihugu cabuze abantu runaka bijanye n’imiturire yaho.
Twifuje kumenya uko umuco w’abanyamulenge ufatwa mu bazungu, bizindura umunyamakuru wa www.mukirambi.com agirana ikiganiro n’umugabo w’umuzungu (tutifuje gutangaza amazina ye) uyu atuye mu gihugu c’Ubuhorandi(Holland). twatangiye ikiganiro tumubaza ibyo azi k’umuco w’abanyamulenge, nuko nawe adatinze adusubiza avuga ko abanyamulenge abaziho:
- Kugira ubugwaneza.
- Kugira imbyino nziza ndetse ko azikunda.
- Kugira umuco wo gusangira.
- Kwita ku bantu bakuze.
- Kwakira abashyitsi neza.
- Gukunda gusenga.
- Ukuntu abagore bategurira abagabo ibyo kurya ku meza.
- Yanatubwiye kandi ko yumvise ko ababyeyi aribo bashakira abana babo ariko mukaba nta Divorce nyinshi mugira ndetse ko iyo umugore agiye kubyara agenda adaherekejwe n’umugabo. ibi uyu muzungu yavuze ko mu mico yabo bidashoboka ndetse ko bisa naho utishimiye umwana ugiye kuvuka. ukuye ibi anavuga ko ashimishwa cane n’ukuntu abagore b’abanyamulenge bataza bareba abagabo mu maso.
Yakomeje avuga ko ati “Twumva ko iwanyu mwagiye mugira ibibazo byinshi by’intambara ariko nubwo ibyo byabagezeho ntabwo mwatakaje umuco wanyu.” ibi abifata nk’ubutwari bukomeye, yakomeje ati “Ikindi kimbabaza nuko muhura n’ivangura rikabije, bakaba babavutsa ubuzima.”
Mu gusoza ikiganiro umunyamakuru yamubajije icyo agaya mu muco w’abanyamulenge maze asubiza muri aya majambo “Mwizera abantu bose kandi siko bose ari abo kwizerwa” - Nyuma y’iki kiganiro twibajijwe ku bandi banyamulenge bari mu mahanga atandukanye y’isi niba nabo bakomeje kugaragaza umuco wacu mwiza cabuze nimba baratatiye igihango twasigiwe n’abasogokuru.
- Inama twotanga: Buri wese aho ari hirya no hino afite inshingano zo gushaka iterambere mu buryo butandukanye ariko anafite inshingano zo kugaragaza umuco wacu kuko ni mwiza bihebuje.
- Yanatubwiye kandi ko yumvise ko ababyeyi aribo bashakira abana babo ariko mukaba nta Divorce nyinshi mugira ndetse ko iyo umugore agiye kubyara agenda adaherekejwe n’umugabo. ibi uyu muzungu yavuze ko mu mico yabo bidashoboka ndetse ko bisa naho utishimiye umwana ugiye kuvuka. ukuye ibi anavuga ko ashimishwa cane n’ukuntu abagore b’abanyamulenge bataza bareba abagabo mu maso.
HARAKABAHO UMUNYAMULENGE N’UMUCO MWIZA WACU!