Kumpamvu zo kubungabunga umuco wacu wa Kinyamulenge, twashizeho ur’urubuga, kugira ngo twigishe no gutoza abana bacu ibyo basogokuruza basize baturaze. Har’ibintu byishi bigize umuco wacu. Mur’iyo, harimo: Ibisakuzanwa, Imifomoro, Imigani, Ibyino n’Indirimbo.
Uy’umunsi, twifuje ko twiyibutsa akamaro, n’ibisobanuro by’ibisakuzanwa byo m’umuco waco.
Ibisobanuro by’ibisakuzanwa:
Kubakiri batoya, twababgira ko ibisakuzanwa ari uburyo, abantu babazanya ibibazo bihishe/bizinze, umuntu uwari wese atapfa kumenya ico bisobanura. Kugira ngo ubashe kubisubiza, bisaba kuba warakuriye Mukirambi, aho abantu bataramira bakaganira kubintu byishi bitandukanye. Umuntu wabajijwe igisakuzo, bisaba ko atekereza neza ico bamubajije, kuko bitaba byoroshe kugira ngo utange ijibu nyaryo.
Akamaro k’ibisakuzanwa:
Akamaro kabyo, n’uko bifasha abana gutekereza bikagura ubgenge bgabo. Nibyiza, gukomeza uy’umuco wo kuganiriza abana ku bintu byiza biranga umuco wacu. Ikindi kintu ciza tutakwirengagiza, nuko iwacu ubu aribgo buryo tugira bgiza bgo gutarama. Reka, dukomeze umuco wacu nibgo tuzakomeza kuba abo turibo.
Dore bimwe mubisakuzanwa twabashije kwibuka:
Sakwe sakwe Ruze Ngir'inzu yanjye itagira umuryango. Igi Sakwe sakwe Ruze Ngira umugozi wajye, inza nzirikisha isi yose Ibitotsi Sakwe sakwe Ruze Nfite umwana wanjye, uzuvuka yambaye, agakura yiyambura Igitoki Sakwe sakwe Ruze Ngira impfizi yanje, izayimya igaramye Isindano Sakwe sakwe Ruze Kuba aharengeye siko kunva Agasongero k'inzu Sakwe sakwe Ruze Mututsi muremure agutanze mucambu Umutonyi w'invura Sakwe sakwe Ruze Nyankesha arakina mw'irango Inda, muruhara Sakwe sakwe Ruze Twovamo umwe, ntitworya Amashiga Sakwe sakwe Ruze Nvuye guta nyogokuru, angaruka inyuma Ivu Sakwe sakwe Ruze Kuba m'uruzi, siko gushira amaga Igikeri Sakwe sakwe Ruze Nyamakangara dutahe Imbeho kurugi Sakwe sakwe Ruze Ko zitaritse hamwe, wamenya iyakoye nyoko? Ibishwemu by'amase Sakwe sakwe Ruze Ngira agakongoro kanje, kaza kamweramwo dede wenyine Akobo kinzoka Sakwe sakwe Ruze Ko kwikubita, ko kwigarika, ko kwambara matena Agahu m'urwondo Sakwe sakwe Ruze Waje mubajiji urumujiji? Umuko mukibira Sakwe sakwe Ruze Karashubereyeeeee Akotsi k'abatabazi Sakwe sakwe Ruze Ngakooooo Akanyunyuzwa Sakwe sakwe Ruze Ngakooooo Akana kagiye iwabo Sakwe sakwe Ruze Ihihihihihihihihihiii Igikecuru, citayeho igikoma Sakwe sakwe Ruze No gutera ikikakika, no gutera ibumba bumba, no gutera icutazi utabonye Ikika kika n'umuriro, ibumba bumba n'inkono, icutazi utabonye n'ubusore bwaso n'ubukumi bga Nyoko. Sakwe sakwe Ruze Nfite umurima wanje, nzansarurira m'ukuboko Umusatsi wogoshwe Sakwe sakwe Ruze Nyamwuma arasha umugongo Umuzi w'iziko