Amaryogo

Ijambo amaryogo, rikomoka kw’ijambo kuryogora. Iyo bavuze ngo umuntu azaryogora, aba ari umuntu uzusetsa cangwa se akavuga uko y’unva ibintu. Ahanini usanga bishaka gusa no kudagura. Akeshi m’umuco wacu, tugira amaryogo kandi abantu aho barimo baryogora, usanga basetse batembagaye. Reka, tubagezeho amwe mumaryo y’iwacu. 

1. Aho ubukene bgigeze, ntibusiba kuza kuharunguruka ngo bugaruke.” Nukuzaza murya muri maso”.

2. Abakire, Imana yabakuye amenyo yo kurya ibyabo, maze isongoza amenyo y’abakene ngo barye iby’abandi.

3. Nyina w’abakene yarabonetse (inkambi.)

4. i Burundi ngo habaye nko muri moyo wa mutu, abagizi ba nabi bose niyo basigaye batuye.” 

5. Abagizi ba nabi bose n’interahamwe.”Umugizi wanabi ntagira umurara wundi uretse kuba Umugizi wa nabi”. 

6. Umutindi azakira, ariko ubutindi bge ntibuzabushira.”Gutunga n’ikimwe, kumenya ko wakize naco n’ikindi”.

7. Mana, ndabereretse nawe ukinge. “Umwana w’umuntu azaberereka urugi, Imana akaba ariyo ikinga”. 

8. Abantu b’ubu, bahangukanye za Bibiriya muntoki. “barazigendana ariko nti bakurikize ibyayo. 

9. Abagabo bo mu kizungu,babaye abashi b’abagore babo.”Mukizungu, Abagabo nibo bashakira ingo zabo ikibabeshaho”. 

10. Abantu bagiye guhararira ubuganga i b’Uvira. 

11. Inka z’umuntu warangije  gushingira abana be, ziba zimeze  nk’impfurero. ” Inka, zigira akamaro cane iyo zigeze mugihe co gushingira”. 

12. Amata ngo ntazaba make, amazi ahari.”

13. Inzuzi z’i Mulenge, n’ibyeyi z’abakene zitaza ziteka.”Nubgo, iwacu umuntu umwa amazi afatwa nk’uwabuze ico amwa, ariko amazi azana afiya nziza”. 

14. Uwiyimye, azahanwa nk’uwiyahuye.” Ntampanvu yo kwiyima utwawe. Ese waba warabiherewe iki? Baho! ” 

15.Agashigo, ni nyina w’umuntu, kuko kaza kaguhisha abanzi. “Umwanzi, umukizwa no kwiyeka (kwihisha)”. 

16. Abantu babagugu, ngo ibyabo byaranyazwe, nta burenganzira baba bakifiteho. “Gutunga ibyo utarya, birutwa no kutabigira”.

17. Abaganga bamukuye kuri nyina w’ibiryo (Umunyu). “Umunyu uhora uryosha ibiryo”. 

18. Abagore, bameze nk’intaro binjiza munzu bahengetse, rwashika munzu rukagagara. ” Ese niko biba bimeze”? 

19. Ubukene n’ipfizi yimiriza bose.”Ubukene ntawe butageraho”. 

20. Kuja i b’uvura, n’ukuja kwibangurira ubuganga. “Nibyiza kubanza kwibaza kungaruka zaho ugiye”. 

21. Ugenda mundege abayiyahuye. ” Kirere gihora gitera ubgoba”.

22. Umuzungu si uruhu, umuntu wese utunze aba ari umuzungu. “Umuzungu afatwa nk’umuntu w’umutunzi ariko siko biba bimeze”. 

23. Akabwa kazakiba karwaye. ” Ngira ngo, kabikora kubera kutagira umurwaza”.

24.Umugabo umwe  yakundaga kuja ib’Uvira cane noneho Pasiteri wiwe aza kumenya ko a zagera ib’Uvira akamwa inzoga.

Nuko umunsi umwe yagiye kumuhonya amubgira ko aribibi kandi natirega ashobora kuzaja m’umuriro. Wa mugabo amaze kumutega amatwi, yaramubgiye ngo Ese ikibazo kiri hehe ati nisha ngashana na Murongwe ati har’ikibazo gihari? Uku ga we yarazi ko abantu bose batuye kuri Murongwe ari aba foroderi. “Kwihana n’iko kujijuka”.

25. Hari umuntu wakundaga Injanga cane. Umunsi umwe yashamaseho nkeya zo kwinjirana. Ageze mw’ikanisa, uwo bari begeranye, yunva zirimo guvumura. Noneho aramubaza ngo Ese kurarya injanga mw’ikanisa? Undi nawe aramusubiza ati wacecetse nkaguhaho?  “Buri bintu byose, bigira umwanya wabyo”.

26. Abantu bari bataramye m’urubunga, baza gukomeza nk’ibisanzwe, Noneho ulwigisha azaguhaguruka ngo yigishe, imyotsi iba myishi abandi bamugira inama yo kuja guhagarara hanze akigisha areba mukadirisha k’urubuga. “Ahari ubushake byose birashoboka”.

27. Pasiteri yagendereye umukirisitu we amwigisha kureka kumwa Inzoga ngo atazasha nawe aze kumusubiza aramubwira ngo ese nasha agashana na Murongwe ngo harikibazo kihari?


28. Umugabo (Umunanda) utarusanzwe yigisha mw’Ikanisa baramucyaguye ngo araza kwigisha nuko nawe aritegura ashakisha umutume aribuze gusoma,ahashira Urudagarago ( akatsi) baseraza bari bamubonye kare akimara guhaguruka abwira abandi ngobasome….akirimo ashaka aho yashize rwa rudagarago asanga rwatakaye nawe ati ninde watwariye akatsi (urudagarago) rwanje rwari muri Bibiriya? ibyakurikiyeho ntimumbaze!

29. Umukobwa  wabonye baje kumukwa, niwe wavuze ngo gushakwa ni shansi (Chance). “Nibyo, gutoranwa mu bantu amagana, ni shansi wa mugani”. 

30. Ubundi ngo Padiri aba afite ishingano zo gutenga umu kirisitu we, iyo yagiye kinyume n’ikanisa. Nuko  umunsi umwe Padiri aza gutenga Umugabo amuha imyaka ibiri atarunguruka mw’ikanisa rya gaturika nawe ahita amubwira ngo Ongeza Padiri. ” Icaha, cemera umugabo, kigasiba undi. Ibyiza n’ukucemera”. 

31. Kumwe iwacu,bageze babona umuntu wese waraye m’umuhana, bakamufata nk’umunyamasengesho, nuko umugoroba umwe baraza umukomeretsa, baza kumutora mu gitaramo ngo n’abasengere,nawe arahaguruka, asaba abaraho ngo bahumirize basenge, maze nawe ahita atogera aja kurara m’uwundi muhana. “Gusenga uhaswe n’umwuka nibyo byiza”.

32. Har’umubyeyi wigeze gukora isafari, maze agendera m’umuduga bga mbere, dore ko yaramenyereye kwigenda n’amaguru. Uwo mubyeyi, yaje gufatwa n’agasesemi nuko abgira Shoferi ngo ndaruka shofeee. Shoferi yavugaga igiswahiri, abyunvise aramusubiza ngo ruka tuone; we yagize ngo uwo mubyeyi ashaka gusimba, maze nawe yunva ko bamuhaye uruhusha rwo gusimba nuko nawe aza kuruka biracika. Shoferi yaje kugwa mu kantu. “Kunva neza, birinda ingorane”.

33. Nkuko byari bisanzwe iwacu, abasoda batwitaga (ndetse nanubu niko bikimeze) Batutsi,banya rwanda,ba etrangers cangwe barundi, maze umunsi umwe, bahamagara umugabo ngo we Murundi, nawe arahindukira ati mwamenye ngo nd’umurundi w’Umwongera. “Ingabo za Mubutu, zari zaraduhinduye ibikange”.

34. Umugabo yahuye n’Abasoda bo kwa Mubutu, bamubaza ko hari amakuta afite nawe arabahakanira ko ntayo afite. Nuko baza kumusopa basanze ko ntayo afite baramukubita, bariko bamutuka ngo nabave mumaso.Nyuma yaho yaje gutekereza ukuntu bamubajije ko nta amakuta afite arahakana kandi yarayafite, yibwira ko yakoze icaha, maze asubira inyuma ababgira ko yababeshe,nabo bagira amakenga ngo ayo makuta wasanga ar’ibindi bintu abazaniye, kuko ntabgo babyunvaga. Nuko baje kumuhondagura,batwara y’amakuta basiga bataye aho. Ubufura buragwira! “Ubupfara ntibuza bgita kunyungu”.

35.Umunsi umwe, Umusaza yazindukiye ib’uvira, maze baza kubaha karibu kumeza hamwe n’abandi, iwe nkuko yarasanzwe abigenza ruguru, yabanje kuja hanze kwicuguta, mukanya akubanutse ahurirana nuko abandi bunamutse kw’isahani barimo bakaraba ibitsira. “Buri hantu,hagira imico yaho”.

36. Umugabo wageze kumupaka aza kubazwa ikaratasi y’inzira, arayibura nawe aze kubasubiza arababgira ngo nibamuhe akaforode. ” Mwana Mubutu, yari yarishe igihugu”.

37. Hari umugabo wari mubi undi akaba yageze arira amaso, noneho urya mubi azaguhura n’uwariraga amaso, ati nu kubera iki urimo kurira? nawe aramusubiza ngo iyo nkubonye bintera kurira! “Ahari urukundo, nt’amakosa ahagaragara”. Twige gukundana.

38. Hari umuntu wageze kuri Redblocker y’igiti ahageze, ahita agisunika yibaza ukuntu bateze abantu igiti munzira nyabagendwa. Abasoda baraho baguye mu kantu. ” Nibyiza kwitondera ibyo utazi kuko bur’ikintu kigira impanvu yaco”.


39. Umusaza yabgiye abantu bari baje gutera aho yaratuye, nuko azakubegera, arababaza ati ese hano niho haba umusono wa Congo? akeshi ngo niho hageze hatangirira ibita.

Show Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *