Twifuje ko Ikiwanja ca Kiziba/Minembwe citirirwa Intwari z’iwacu.

Bamwe mubakunzi bo mukirambi.com, bivuje ko ikiwanja, amabarabara azaba iwacu yazakwitirirwa intwari zacu. Basanga ik’igikorwa ari ikintu ciza kizatuma, Intwari zacu zitazibagirana.

Indege, zizaza zitura ku kiwanja ca Kiziba /Minembwe

Dufite Intwari nyishi, zakoreye ubwoko n’igihugu cacu imirimo ikomeye ndetse zibaviramo kubura ubuzima bwazo. Kubera izo mpanvu, twakabaye tuzitira ibintu bimwe n’abimwe by’iwacu kugira ngo tuzahore tubibukiraho. Ibi, nibyavuzwe n’umwe twaganiriye.

Indege zizaba uruja n’uruza

Abantu beshi twakomeje kuganira, bifuje ko mu minsi izaza, amabarabara y’iwacu nayo yazitirwa Intwari zacu, ibyo bikazatuma, Intwari zitangiye ubwoko ndetse n’igihugu muri rusange zitibagirana. Ese wowe ubona bidakwiriye? nimba ubyemeye, wagira uruhare muguhitamo Intwari izitirirwa kiriya Kiwanja co ku Kiziba. Ntabwo bivuze ko zirushwanwa ubutwari kuko zagiye zikora imirimo itandukanye kandi no mu bihe bitandukanye, dore ko ubutwari bwazo, bwagiye bugirira ubwoko akamaro gakomeye.

Ikiwanja ca Kiziba


Tumaze iminsi tuganira kur’iki gikorwa n’abantu beshi batandukanye maze bifuza ko byashirwa mubikorwa, bakomeje bahuriza ku kintu kimwe ati; “byakagobye gushirwa mu bikorwa vuba na bwangu” bakomeje bavuga ko, Intwari zacu zatabarutse, ari twe tuzazihesha agaciro kazo kazikwiriye.

Intwari utaza kubona hano hasi, ntiwibaze ko zasubijwe inyuma, ahubwo nazo zizagenda zitirirwa ibindi bikorwa bikomeye bigiye kuzaba hariya iwacu. Ndetse mufite kubq namwe mwateganya izindi tutavuze.

  • Gisaro Aiport
  • Muhindanyi Aiport
  • Rukenurwa Aiport
  • Mushishi Airport
  • Nicolas Aiport
  • Yagabo Airport 
  • Budurege Airport
  • Gakunzi Airport
  • Ruberwa Airport
  •  Yagabo Airport
  •  Kajabika Aiport 
  • Ntakandi Aiport
  • Gakingiye Aiport
  • Cunguti Airport


Ibitekerezo byanyu, birakenewe kandi bizafasha abashinzwe mu gushira mu bikorwa izina ry’ikiwanja ca Kiziba. Amateka y’izi ntwari zacu murayasanga mu gahumba (link) http://mukirambi.com/category/amateka/ubutwari/

Show Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *