
Umukunzi wo Mukirambi yifuje kutugezaho ibyo aherutse kurota.N’ubgo uy’umukunzi wo Mukirambi.com, atifuje ko amazina ye aja k’umurara,(ahagaragara) ariko asanga icingenzi ar’uko yadusangiza inzozi ze nziza.
Abakuru baravuze ati ” Umugani ugana akariho” Nturambirwe, ubisome biragira ico bikungura mu kwisubiza umuco wacu.
Noneho naraye ndose mbona ” Kubombora kurangiye” maze, ndasubira mbona ubukwe bwatumije imiryango yose,aba Pasiteri,baje gushingira.
Nongera mbona iwacu uko hakabaye ,umukwe n’umugeni bafite amauwa ( flouwers) zo mubgoko bga za Manayeze. Ariko ntarageraho, ingoma zongera kuvuga,abakwe bazana umugeni atwikiriwe ari kumwe n’abamuherekeje,nuko za ndirimbo zirimo Niheri kuona wageni, Kw’irembo na Heri halisi n’izindi nyishi… ziraririmbwa, Inkoni z’abakwe ziraharurwa kugira ngo bamenye umubare w’abacuye, abagabo bajanwa munzu yabo n’abagore nabo babajana muyabo.
Nuko nkomeza kubona amasahani ahaye acicikana ajya kw’i Depot, hari za protocoles zihaye zinjiza abantu ngo babashe kubagaburira nanone nkabona zirimo kuja gutanga raporo, zivuga ibiryo bikenewe ku bantu binjijwe mu mazu. Ikintu kimwe nabonye gusa cahindutse, ntabwo basubiye kwubaka indaraza hanze mw’itongo, ahubgo nabonye hari za salles z’igitangaza zicawemon’abantu ibihumbi kandi zirimbishijwe, mbona n’umugeni asubira gufunga indowa, yakenyeje umweko w’ibisage utukura ugera ku birenge.Kandi ibirori birangiye ajyanwa mwa nyina w’umuhungu (mwanyirabukwe), kugirango abe aruhutse, m’urwego rw’imihango n’umuco wacu. Mwibuke neza Umugeni yageze amara iyinga mumbere nta muntu n’umwe ubasha kumubona.
Muri’uwo mwnya naje kubona za Discours z’igitangaza zisomwa mu ndimi nyinshi,hakurikiraho za theatres n’utundi tuntu twinshi, tuzana ibineza neza mu birori. Nongeye kubona hanze y’iyo Salle hari Ikigamba gishushe, mbona abantu bashayaye cane. Mur’izo nzozi nakomeje kubona: amagondera,amahembe,za Synthetiseurs,ingoma na za flutes zirimo zivuzwa.Ibintu byari byiza bacu! nongeye kubona ibisabo bibuganizwamo amata,maze habaho gukunda kudasanzwe, inanga zirongerejwe m’umuberure munjyana y’i Mulenge.
Nabonye ba Sogokuru barimo bavuga ibironda, bafomora, babyina indirimbo z’inka ndetse mbona abakwe barimo kwerekana ibirongoranwa,by’agaciro keshi.
Maze mbona ko ubukwe bgongera guhabwa agaciro,abakobwa n’abahungu bakurikiza umuco wose wa Kinyamulenge uko wakabaye. Ibyishimo byarandenze, nicuye ndimo gusekaaaaaa. Nyuma yo kwicura, naje kurira ntekereje ibintu byiza dusigaye twigiza hirya kandi mbona byari byiza.
Nabonye Mulenge igiye guturwa n’abayivuka kandi umuco n’urukundo rwa kera byagarutse, ndizera ndashidikanya ko Yesu, azadusanga tur’umwe.
Nasanze iz’inzozi ntazigumuna, nifuza ko byaba byiza nzi mbasangije,maze namwe mukongera kwibuka no gukumbura iby’iwacu.
Mbifurije kugumana umuco wacu.