
Buri muco ugiye ugira ibyawo biwuranga.Uy’umunsi,twifuje kubagezaho bimwe mubigaragaza ishaka riba m’ubwoko bwacu.
Umuco wacu, uragwa cane no gufashanya mu bintu byishi bitandukanye. Ahanini gutandukanya umutunzi n’umukene byaragorana ga, bitewe n’uko abantu begeranaga bagasangira ibyo batunze. Byaba ga biteye isoni n’umugayo, k’umuntu utunze ntagire ico amarira abakene,abapfushije ndetse n’abanyazwe ibyabo.
Nanone, byateraga ishema no kubahwa k’umuntu ufasha abandi. Reka turebere hamwe , mu bintu bimwe na bimwe byaranga ga ishaka ry’iwacu.

GUTIZA: N’igikorwa cuzuye impuhwe, urukundo n’ishaka. Biranga umuvukano n’ubushuti bgiza muba mufitanye n’abo watije.
Ariko kandi n’ukumva ububabare n’ubukene bw’umuvandimwe, ishuti cangwa se umuturanyi aba afite, uka mugirira ishaka ryo kuba umutije inka ariyo bita (Intizo) yo gukama, kugira ngo abashe kubona umukamo. Iwacu, ntabwo batizanya gusa inka, ahubwo hari n’ubwo batizanya; ihuzu, ibirato,urunanda, umukasi, urutaro,umukeka, isekuru ndetse n’ibindi bikoresho byishi. Gutiza, bifasha uwatijijwe kugira ngo nawe abashe kubaho neza. Uy’umuco, ugaragaza ko Abanyamulenge atari banyamwigendaho, ahubwo n’abantu basangira akabisi n’agahiye.
KURAGIZA: Umuntu azaragiza inka, ashaka ko zibona ubwatsi buhagije, bishaka gusa nkaho, uwaragije inka ziwe, ariwe wagiriwe neza. Ariko k’urundi ruhande, n’uwaragijwe nawe, abasha gukama za nka bikamufasha kubona umukamo uhagije,wo gutunga umuryango. Kabone n’ubwo, yaba afite izindi nka akama. Ntawe uza wanga ko har’ica kwiyongera kubyo asanganwe. Umuntu waragijwe, yabaga afite ishaka no kwifuriza nyir’inka gutunga cane kuko, ibyo yaba ga yaragijwe yabiragira ga neza nk’ibyiwe asanganwe.
GUSHUMBUSHA: N’umuco mwiza wo gushigikira, umuntu wagize ibyago birimo: gupfusha umugore, inka, ibitungwa, kunyagwa, guhisha inzu n’ibindi byago bishobora gushikira umuntu cangwa se umuryango. N’igikorwa ciza co gufata abandi m’umugongo, kibagaragariza ko mwifatanyije nabo mu byago byabashikiye. Igikorwa co gushumbusha cakorwa ga m’uburyo bubiri (2):
- Har’igihe, wabikoraga kubwende (ubushake) bwawe, kubera urukundo n’ishaka wagiriye abantu bagize ibyago.
- Har’igihe, abagabo bicaraga, bakagucira inka yo gushumbusha undi muntu. Iyo nka bitaga ishumbushanyo, warayitanga ga kandi ukunva ko iby’abandi bagabo bategetse bikwiriye. Kunvira abandi bagabo, nabwo n’ubundi butwari.

UMUREZI: Akeshi, bakunze kuba ar’abana b’abakobwa baja kurerera (gufasha) indi miryango. Uy’umwana, uja kurera yamaraga igihe runaka akazasubira iwabo. Ikindi n’uko, uy’umuryango umwana yagiye kurerera mur’ico gihe, yafatwaga nk’umwana wabo.

GUPANGA: Gucumbika, n’uburyo bwo gufasha umwanafunzi ushaka aho y’aba kugira ngo yegere amasomo. Har’igihe uy’umwanafunzi,yatanga ga Ikimasa co gusaka (kugura ibigori) mu gihe c’umwaka wose azaba aho. Ntabwo ari abanafunzi bose babikoraga, byaterwaga n’ubushobozi bw’abamupangiye. N’ubwo yatangaga ikimasa yabona ga ko yafashishwe cane.
Hari n’abandi bacumbikirwa ga, barimo: Ababunga, abakomeretsa n’abayumbe bari k’umusitari ndetse n’abasoda babaga bagiye nka hantu runaka. Bageraga m’umuhana bagacumbikirwa.
UMURARI: N’uburyo abantu bafashanyaga mu mirimo itandukanye. Ik’igikorwa ni ciza, kuko gifasha umuntu kurangiza akazi byihuse mu gihe byari kumutwara ighe kirekire. Ibyo bikorwa, n’ibi bikurikira: Dore imwe mu mirimo abantu bahanana ga mo Umurari:
kubaka inzu, gutema igisambu, kuzitira uruzitiro, guhinga, kumora (gusarura) ibigori, kubaka ikanisa, gukura inyana amahembe n’ibindi bikorwa bisa n’ibi byo gufashanya.
KUGABA : Ik’igikorwa co kugaba, kiri mu bintu bikomeye biranga umuco wa Kinyamulenge. Iyo wabaga ukunze umuntu wamugabira ga inka,ihene,igipfura cangwa se inkoko. Ibi byatumaga, imiryango ikomeza kuba ishuti, ugasanga abantu birahira ababagabiye ati; yampaye inka …….. Nta muntu ushobora kugaba adafite urukundo niyo mpanvu, biba byiza ku miryango yombi, kuko dusanga ari uburyo bwo kubagarira urukundo no gukomeza ubumwe mu miryango itandukanye.
Ikindi kintu , dusanga ari ciza mu kugaba, nuko umuntu ugaba, usanga afite ishaka ryo gufasha umuryango udatunze inka nyishi, kugira ngo abashe koroza uwo muryango. Kugaba, byahuza ga imiryango, bigatungisha abatari bafite inka nyishi ndetse bagashobora no kubona umukamo uhagije. Murunva ko uy’umuco mwiza, abantu bakabaye bakomeza kuwukora.

KWATIRA: Iyo wabaga uri umubunga, warasize ibisambu (imirima) yawe, cangwa se aho usanzwe uhinga hatakicera mo ibigori,ibishimbo ndetse n’ibijumba, wajaga kwatisha kushuti kugira ngo uzabashe guhinga. Ijambo kwatira, nu gutiza undi aho ashobora guhinga mu gihe c’umwaka canga se urenga. Ub’uburyo, bwari bwiza kuko byarinda ga abantu inzara, usanga abantu bahahajwe no kubona abandi badafite ico barya, bigatuma basaranganya ibyo bafite.
GUTABARA: Ntabwo byashoboka ga ko abantu,baceceka bunvise ko har’abandi batewe, barwaye,bapfushije cangwa se bahuye n’ibindi byago. Iyo byasaba ga kuja gutabara nko mu gihe batewe, har’abantu b’abagabo bitora ga bonyine,nanone hakagira n’abandi batorwa kugira ngo baje gutabara. Iyo byashika ga, abantu bakagira ibyago byo gupfusha, batoraga abantu baserukira umuhana wose, habaga harimo abagore n’abagabo. Ibi byose, byaba ga atar’uko baziranye, gusa yapfa ga kuba ari umwe wo m’ubwoko bwabo. Gutabara ni kimwe mu bintu biranga ishaka rirenze kandi ni narwo rukundo nyarwo tugomba kugira. Nibyiza,kubabarana n’aba babaye.