
Umufomoro,n’ijambo rikubiyemo umuco w’ibiganiro by’ubgenge bijyanye no guca imanza zishingiye ku birori,amakimbirane ndetse n’iyindi mibereho ya Kinyamulenge. Umufomoro bur’igihe, uherekezwa n’inzoga. Nta mugabo ufomorera k’ubusa. Buri umufomoro ugira imigani n’amajambo y’ingenzi,ajanye n’ibihe byatumye bafomora. Nta mugore cangwa umwana wafomoraga.Hari abagabo babizobereyemo, babahanga batumirwa mur’izo manza. Abasore bakunda Umuco wacu, bitoza ga gufomora,begera ga aho abagabo bafomora bityo, bagategera uko baganira, kugira ngo nabo bazabashe kuzabikora mugihe bazaba bakuze.
Bimwe, mu bituma habaho umufomoro n’ibi bikurikira:
1. Gusaba umugeni:
- Guhota
- Gusaba irembo (kubaza umugeni)
- Gukwa( kuzana inka yo gukwa)
- Gushitsa inka
- Gucanisha (kwaka isezerano ryo gukoshanya)
- Gukoshanya
- Kwaka isezerano ryo gucurirwa (guhekerwa)
- Gushitsa umugeni
- Ibirongoranywa
2. Guterura:
- Gutabara (inzoga y’abatabazi)
- Kiribiti ( inzoga z’abantu bakurikiye abateruye)
- Kwibura
3. Gusura ibukwe:
- Gutwikurura
- Guhemba iyo babyaye
- Guhabwa cangwa kwaka inka y’urugore,iy’akadiho cangwa iy’uwundi muhango uzwi.
- Gutinyura umugeni
4. Mumibanire n’abantu:
- Kwituza
- Kuzimana
- Guhembura (akampembure)
- Guherekeza (imperekeza agashingura cumu)
- Gusura uwapfushije (indoro),uwo mufomoro nta jambo “kabyare”
- ribamo!
- Kuraba ibyanga ( kubantu bagize ibyago ariko bakabirokoka)
- Kurora (indoro)
- Gutura (ituro,iyo wagabanye inka).Kuzirura no kugarura (umugabo wanze umwe mubagore be cangwa bose)
- Kugarura umugore wahukanye
- Iciru kucaha kibabariwe (haba umugabo ufomora yitwarira usaba imbazi)
- Gukomorerwa ( N’umwana, Ise yanyaze nawe yatangaga inzoga,hakaba undi mugabo umusabira imbabazi).
5. Gutarura umuntu umwe cangwa se benshi:
- Gushitsa inka y’indero
- Gushitsa ingobyi n’inkongoro by’umwana
- Guhuza imiryango ikaba umwe
- Iyo n’iyo mifomoro iba m’umuco wacu. Dukomeze dukunde umuco wacu.
Byanditswe na Mujandwa Denis