Ese waba uzi ico”Inka y’ibibero” isobanuye?

M’umuco wacu, harimo ibintu byishi tugenda twibaza twebwe tukuri batoya, bikatugora kubyunva. www.mukirambi.com yegereye Mzee Mujandwa, kugira ngo adusobanurire “Inka y’ikibero” ico yaba isobanura m’umuco wacu. Nanone twa mubajije impanvu y’itangwa y’iyo nka, tumubaza uyitanga ndetse n’uyihabwa.

Nuko nawe atubwira ko inka y’ibibero, yahabwa ga umuhungu washikije kandi igatangwa na se w’umuhungu. Iyo nka,yatangwa ga mugihe bajyaga kwinjiza umugeni mwa Nyirabukwe, bavuye gushingirwa mw’ikanisa. Abazanye Umugeni, bamukura iwabo, havagamo umugabo umwe agahagarara imbere y’umugeni kugeza iyo nka itanzwe.Noneho akabona kumuva imbere bakamwinjiza munzu mwa Nyirabukwe.

Tumubajije,nimba har’ingaruka zabagaho mugihe iyo nka itatanzwe, yatubwiye ko iyo batabaga bafite iyo nka, bashoboraga kwerekana umwana w’umukobwa (quelque soit son age), bakavuga ko bazayitanga mu nkwano ze. Muby’ukuri, rimwe na rimwe, wasangaga ari Umuhango, k’uburyo itashoboraga no gutaha, ariko byari ngombwa ko bayivuga pourvu (kabone ko), nyirikuyihabwa abyemera, kuko yabaga anafite uburenganzira, bwo kuyikurikirana kugeza bayimuhaye. Bien entendu (byunvikane neza) iyo umuhungu yunvaga ko har’iho inka yo kumuha, nawe yarayihabwaga.

Yakomeje avuga ko, icari cihishe inyuma y’iryo jambo, nuko bwari ubutwari bukomeye
k’umuhungu, kuko yabaga ahinduye ubuzima ava mubusore aja mubagabo.

Byanditswe na Mujandwa Denis

Show Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *