Mukirambi.com yegereye Mzee Muhamiriza Jean Scohier, maze imubaza ijambo Gucena ico risobanura. Dore ko abakiribatoya batazi ico risobanuye. Reka, tube nka bibukiranya umuco wabasogokuruza. ”Gucena” n’ukurya ntuhage, ataruko ibyokurya aribike, cangwe bitaryoshe, ahubwo ar’ukugira ngo woye kw’imena inda, (kwerekana inzara ndende iwabandi batakuzi, bakagufata nkaho ur’ikiroroge).
M’umuco w’abanyamulenge bo hambere, ibindi byinshi byokozwe, uretse kwerekana ubukunzi bw’inda, kuko bwafatwaga nk’ubuhemu bukabije. Kugira inda ndende ( gukunda kurya),bwari bukubiyemo n’ibindi bibi, kuko bafataga umuntu ukunda kurya nk’umugabo gito, washoboraga gukora ikintu kibi cose atizigamya.
Ibi rero, byatumaga umushitsi uraye iwabandi ahabwa ibyokurya, agafungura juste kw’ ic’inzara, aterekana uko inda ye iresha, mbese en matière de chiffre twavuga ko yafataga le 1/3 agasiga les 2/3. Bamubaza ko atariye, nawe ati ”naringuye isari ahubwo ni mu ntunge”, ariko nti munfate uko inzara yanje iresha, kubera ko abantu babaga baziranye baramwinginga, ariko umugabo wabandi akaba ibamba,we akavuga ko yahaze ati sinzi nimba ndamukana iy’impishi ryamanye. Tubitekerejeho neza, kurya byari bifashwe nk’ikintu kigayitse cahariwe abandi bantu batari Abanyamulenge. Nico gituma, igihe Impfura yafunguraga, nubwo habaga ari we m’urugo, begekaga urugi, ku inkingi ija m’umuryango (munfuruka), kuburyo abahita batabona ko ahaye afungura. Ijambo kurya ubwaryo, ryari rigayitse kuko bavugaga gufungura. Iyo yabaga ari umugabo nyir’urugo, ijambo kurya ryakoreshwaga gusa kubana.
Mwibuke ko kera, bacuraga umugeni bakanywa amayoga, bagataha batariye. Igitangaje cane nuko bageraga munzira bagarutse batashe bakagwa umwuma, kugeza ubwo bajaga kubahembura. Ibyo byose dans le souci yo kuterekana inda ndende muri rubanda. Igitanganje,nuko ibyo byakorwaga ku bijanye n’ibyokurya gusa uretse amata. Kunywa amata menshi m’ubundi buryo ryar’ishema. Umuntu akaratwa ngo azi kunywa amata, azi kw’ irenza ibyansi by’imyirire cangwe umubanji (amata yaraye). Nico gituma, bavaga gukama inka, inkongoro ba kayisingiriza umushitsi. Ibyo kwari ukugira ngo amenye umukamo, quantité y’amata ya kamwe, ntazagire ngo ahari bayamwimye. Noneho bakaza kumuha afite idée y’amata ya kamwe. Bakamuha inkongoro nawe akabona kuyiha umugore nyiri nzu mu mbere.

Mu magambo ahinye, nta wacenaga amata, warayakubitaga kabisa bakazasigara bisekera, bati twaraje umugabo koko. Mununvire namwe bene ibyo bintu! Ikindi muta kwibagirwa, n’uko abazungu, (abacolonies), bazanye imbuto: ibigori, ibishimbo, ibijumba n’ibindi. Pour vous dire que, kera nta biryo byabaga ho. Aho bazaniye imbuto ,nabyo ubwabyo, biri mu mpamvu zatumye abanyamulenge bahunga kiriya gihugu co mu Gituza,baza kurenga ku ndondo bahunga abazungu, baba fatiraga kw’ ijosi ngo ni bahinge (ico bitaga ibikwanganya) mesures zi mètres buri wese yategerezwaga guhinga.
Donc, ibyo kurya ntanibyabagaho, byari bikeya cane nibyo babaga bafite babaga babihashe mu bapfurero cangwe ababembe. Muri make, twibuke ko ntawerekanaga inda ye uko iresha, mugihe ur’ahantu batakumenyereye. Nubwo bitagikorwa nka bakera, ariko ndibaza ko kugeza nan’ubu, umuntu wese wiyubaha ariko abigeza. Nti twakomeza urwo rwego rwa bakera, ariko kandi no kugaragaza inzara cane n’ubu byafatwa nk’ubuhemu.
Mwibuke ko ntawe muri mwe, wariwagera kwa Sebukwe, ngo afungure wenyine, bagushiraho abandi. Burya kuba ari ugusisibiranya ngo batamenya uko inda yawe iresha, maze bakaguha occasion yo gufungura utitinya. Inda ndende bayifataga comme une ouverture y’ubuhemu ubwo aribwo bwose: kwiba, kwica ndetse n’ibindi bibi ,byaziraga m’umuco wacu.Voilà pourquoi on ne devait pas s’exposer (Dore rero impanvu tutagomba kwishira hanze). Ijambo ”gucena” n’ukurya ukagira ico usiga kw’isahana, ariko udahaze. Ese mwunva uy’umuco arimwiza cangwa mwunva ko ari ugusesagura ibintu?