Bamwe ati,”indirimbo z’inka ngo n’icaha”, abandi ati ntaco bitwaye..

Ibyino ya Kinyamulenge

Umuco wa Kinyamurenge urangwa  n’ibintu byishi bitandukanye. Aha, twavugamo nk’ibyino ya “Haya haya” ndetse n’izindi ndirimbo z’inka zariribgaga kera mu gihe habaga habaye nk’ubugeni. Mur’ico gihe, abantu bageze bishima, maze bakagabirana Inka nti byar’ibintu mashi kuba byiza!

Abanyamulenge mw’iyerekana muco


Nyuma y’aho abantu beshi bagiye bakira agakiza (kuva mu byaha), bagiye bagabanya ibyino z’inka bavuga ko ar’icaha, ibi byaje  gusigara bikorwa n’abaturika gusa, kugeza ubgo abeshi babitaga abapagani ariko  m’ubyukuri ntabgo aribyo na gatoya! ese mwebge mubifata gute? kuririmba no kubyina indirimbo z’inka n’ikimwe mu biranga umuco wacu.

Bamwe ngo n’icaha, abandi ngo ntaco bitwaye. Ese tuzabireke cangwa tuzabikomeze kuko natwe tur’abakirisitu.

Dore, zimwe mu ndirimbo z’inka z’i mulenge.


Umva rero ganza mugabo bambe x2
1). (U)Rugage twagabanye k’urugaryi urugerero twasimbye uruga bane itaha yigaza mu rugamba mu Rubangwa yamye ihaca urubanza, umva nkumbuye rumaranzara nirwo rwandemesheje mu Rugarama.


2). Igambiriza ryabariye ko mbabayeRirakunda rindamirana imbabazi(umva rero) Iberwa riruta IbengeNi irengerane ryatumaze agahinda


3). Ndavuga ya mporana y’ikirizaInka izigendera mu kirereIhaye yumva indemakirindoIwabo n’imiringa y’ikiririNiho yakangiye inyakiruraZombi zikiranya ku kiraroYamye ijabuka mu nka z’ikibaIndemakibera yamye mu nyakibira.


4). Kimete n’umukene wa boseN’iyiswe iterezo ry’ishomboIshoboka yamaze ishavu nshoyeN’uwanshombye imwereza umunaniro


5). Yunyura yampaye kuganza, yaranze ngo ntizogangurwa n’indushi ukomeze indondo twuhire indongoranyo.


6). Icega cy’icami cakuze ar’icana kandi kirumuna n’icayo muza musarira icarire kiragoooye.


7). Ikomere n’ikambya tuzarikama ikomere ikangare m’urwamo, izunge izame mu rwongera ijabuke Rwoka yashize urwoya, igere mu rwongera rwa kabiri igere mu kanani, inyambo zihuha akame kwaru kwanga kwahuka akamerero….


8). Uwemera ndushe rwa ndind’ugirigira ndorwa Rwatsinze indubizi ku ndondo maze induru bazihamya iminwa, urakaza indumiro yera mu nda indame yandaje mu ndare ya Bigina……


9). Ndayikunda ya ntiba y’ubugondo yakize ubugogwa bwo mu bugogoma ubugondo bwayo bwambaye ingoro narayibonye ya ngoma ya mubaaanza…..

Ibyino, Imyambarire n’imvugo y’abantu nibyo byerekana umuco w’abantu. Nibyiza gukomera izi nkingi zigize umuco wacu.

Show Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *