ijambo ”Ubuhuru” rikomoka m’ururimi rw’igiswahili ” Uhuru” risobanura freedom mu congereza Liberté mu gifaransa, aribwo “ubuhuru” mu Kinyamulenge. Hari indirimbo yasakaye cane ( très populaire) muri 1960 muri Kivu, baririmbaga bishimira ubuhuru bwa Congo bagira bati: “huru kwa huru wakongomani” abantu barishimye birenze. Ico ubuhuru bwamariye abanyamulenge:
-Bwatumye batagikubitwa ibiboko (inkoni y’umupira (plastique) yabaga ifite amashamyi abiri, ikozwe m’uruhu rw’imvubu). K’umunsi w’irisansima (recensement) ry’inka cangwa ry’abantu, niho abantu bakubitwaga cane. Ubundi iyo muganga w’inka yakubazaga ikibazo, wajijinganya gatoya, cangwa hakagira, byenda umuntu wibagirwa kuzana inka imwe gusa ku risansima, muganga w’umubiligi akabimenya, yategekaga abapurusi be (ses policiers) ko bakurarika (kukuryamisha, wubitse inda) akababwira umubare w’ibiboko bagomba kugukubita kandi bihanukiriye.
-Bakubitaga ku kibuno bahaye baharura, ariko iyo bavugaga ngo rimwe wasanga ga imibyimba ine. Bakubitaga basubizamo nkuhaye ukoresha kupe kupe, bajyana ibumoso n’iburyo, kuburyo iyo baharuraga ko ari rimwe m’ubyukuri zabaga ari icuro zibiri, kandi icuro imwe yakubitaga habiri, kubera ko ikiboko cari gifite amahembe abiri, wasangaga wakubiswe imara keshi kandi bo babyitaga ko arigakeya. Iyo bagiraga incuro zitanu, imibyimba yabaga ari mirongo ibiri. Byageraga aho, umugabo ananirwa kubyuka kubera ibiboko.
-Nyuma y’ubuhuru nta agahato k’irisansima ry’inka kongeye kubaho,inka zararagiwe ntankomyi, kuko ico gihe bazibuzaga gusimba amabarabara mugihe zabaga sisuhuwe. Ntabwo, abantu basuhuraga inka zabo, uko bishakiye mu gihe c’ubukoroni. Tubibutse ko umubirigi witwaga Riga, wari warigaruriye Turambo na Minembwe, haje kubohozwa neza muri Mulele inka ze, zaje kunyagwa zose n’abajenesi barazirya barazimara.
N’ubwo hari ibyiza yari yarazanye nk’ibipurizo ndetse n’amabarabara ariko nanone, wasangaga abantu batisanzuye nkuko bikwiriye. Mbere bagitangaza ko ubuhuru ko bwabonetse, abantu bose barishimye, ariko magingo aya bisa naho ntabwa bonetse nkuko twari tubwiteze.

-Ibyiza by’ubuhuru nuko hatongeyeho, kubaho kwikorera abakoroni. Abantu beshi ico gihe, bari baracitse imigongo kubera, guheka abagabo b’abazungu, ari nako bakubitwaga ibiboko byabur’igihe.
Ngayo amateka y’ubuhuru ndetse na bimwe mu byiza byabwo bukimara kuboneka, dore ko tugikomeje kwicwa kandi twari tuzi ko ubuhuru bwabonetse. ibihe turimo birutwa n’igihe c’ubuhuru.
Denis Mukundwa