
Kera kose m’umuco wacu, umuhungu niwe washakaga umukobwa n’aho umukobwa akaba ariwe ushakwa. Ababyeyi b’umuhungu, iyo bashakaga gushakira umuhungu wabo, bahamagaraga abo bavukana akabibabgira, hanyuma abandi bakamubaza ko hari umugeni yabonye. Akeshi babaga kera baramuganiriye ho. Iyo bamaraga kuvuga ko hari uwo batekereje, bageze babisubiramo, bakongera bakarebera hamwe, imico y’uwo muryango bagiye gushakamo.
Mbere y’uko bashima umugeni, har’ibintu bimwe na bimwe bishingikirizagaho. Dore bimwe muri ibyo:
-Barebaga imico y’umuryango w’umukobwa. Hari n’igihe, bareba ga bakuru b’uwo bagiye gushaka na ba Nyirasenge uko bubatse mu miryango bashatswemo kandi ko bagira imico myiza.
-Bareba ga ko, umwana afite amagara meza, (ashobora kuzakora akazi neza) kandi ko ari umwana ushitse.
-H ari n’ubgo barebaga ko iwabo ari abantu b’abatunzi ( n’ubgo bitabaga ari cane).
Iyo bamaraga kwemeza ko uwo mukobwa bamushimye, hari ibyakurikiraga :
1.Kuja kubaza
Umuryango watoraga umugabo umwe uzaja kubaza. Nyuma y’amayinga makeya, umuryango w’umukobwa watangaga ijibu/igisubizo cabo. Iyo babaga bemeye ko bemeye hakurikiraga
2.Gukwa / Gufata irembo:

Umuryango w’umuhungu, wahitaga ujana inka ndetse n’inzoga yo gucanisha ( yo gufata irembo).Kandi buri uko imiryango yombi yahuraga niko batangaga inzoga ndetse n’umufomoro wayo. Reba amoko y’inzoga akoreshwa mu manza,
Menya amoko y’inzoga, akoreshwa mu manza za Kinyamulenge.
3.Gusaba isezerano ryo gukoshanya
Umuhango wo gusaba isezerano ryo gukoshanya wakorwaga númugabo ajyanye inzoga yo kwaka isezerano.
Gusaba isezerano n’igikorwa co kuja kwaka umunsi imiryango yombi izahura, maze bakaganira ku nkwano zo kubakira abana. Inkwano, n’umunani utangwa nase w’umuhungu, uyu munani niwo uzuvamo indongoranyo ndetse n’igitwe c’umukobwa.
4.Kuja gutora Inka :

Uy’umuhango, wagendaga gute? Ise w’umukobwa, yafataga abagabo nka bangahe bakaja iwabo w’umuhungu kureba Inka arizo nkwano, ibi byabaga mbere y’uko bakoshanya . Ise w’umuhungu yababgiraga umutungo we wose uko ungana, ndetse n’inka zabaga ziragijwe ahandi zaramenyekanaga. Ibi kwari ukugira ngo abagaragarize umutungo we bamanyana be boye gutekereza ko harizo yabahishe, kugira ngo baze kubona uko baharira ku munani aza guha umuhungu we. Nubwo ise w’umuhungu, atashakaga kuzigaragaza zose, abo bagabo baje kureba inka bageze bajana umukwe wabo kuruhande bakamubaza ko har’izindi nka atababgiye yaba azi, nuko nawe ntaco yabashaga kubahisha.
5.Gukoshanya: Umuryango w’umuhungu, uzuja iwabo w’umukobga, nuko ise w’umuhungu akavuga umunani, ahaye umuhungu we, maze umuryango w’umukobwa wemeye uwo munani, bahitaga barongoranya umuhungu, izisigaye zikaba igitwe c’umukobwa.Tubibutse ko barongoranyaga umuhungu bitewe n’inka yakoye. Ik’igikorwa catwaraga umwanya munini kubera kutunvikana k’umunani.
6.Gusaba isezerano ryo gushitsa: Umuryango w’umuhungu, watumaga umugabo umwe, akaja gusaba umunsi bazabacurira umugeni. Nkuko twabivuze haruguru, buri uko bajaga iwabo w’umukobga, bajanaga n’inzoga ijanye n’impamvu zibagenza. Umusi iyo wamaraga kunvikanwaho buri ruhande, rwatangiraga imyiteguro y’ubugeni/ubukwe.
7.Gucura: Bur’igihe, bacuraga n’imugoraba. Abacuriwe bajaga gutega abageni, bakabiyegerezanya ibyishimo byishi, bakabirimba indirimbo yo muri Okovu ivuga ngo “Niheri kuona wageni”.
kandi ukoga umugeni, nta muntu n’umwe wabashaga kumuca iryera (kumubona). Kuko yabaga atwikiriwe. Abagabo bahabgaga inzu yabo, abagore nabo bagahabga iyabo. Baragaburirwaga n’injoro bakaja mw’ikanisa gusenga. Nyuma y’ikanisa abasore n’abakobwa bajaga imbere y’inzu irimo umugeni bagakora ikigamba. Byabaga aribyiza cane ndabarahiye!
8.Gushingirwa:

Umunsi wakurikiraga ari kumanywa, habagaho igikorwa co gushingirwa, nuko abantu bakaboneraho n’umwanya wo gushima Imana yubakiye abo bana, maze bagaha uwo muryango musha inka, ibipfura, ihene ndetse n’inkoko. Uwo munsi abakwe bamwe baratahaga abandi bakongera bakarara. Ariko ubukwe bgabaga bgarangiye.
9. Gutinya: Nyuma y’ubugeni, Umugeni yamaraga iyinga rimwe mu mbere, nyuma yaho Sebukwe yaramuhamgaraga, akamusanga mu kirambi, ubgo yabaga amuhanguye kuja hanze gukora. Byitwaga ko ya mutinye.
10.Gukoza muziko / gukurikira:

Umunsi wo gukoza muziko, n’uku abagore bagemuraga.
Iwabo w’umukobwa,bazaga kureba aho umukobwa wabo yatashe. bazaga bitwaje imitwa/ingemu irimo; amata, ibishimgo,imyumbati n’ibishimbo.
11.Kuramukanya: Hafi y’igice c’umwaka, umugani yabaga amaze atashe, yasubiraga iwabo kuja kuramukanya kandi ntabgo yatindagayo kandi ntiyashoboraga kujayo ab’iwabo bataraza kumukoza muziko.
12.Gutinyuka: Nyuma y’umwaka umwe, umugeni yabaga amaze atashe, yasubiraga iwabo gutinyuka, akamarayo umwaka.
13.Guteka:

Iyo umugeni yavaga gutinyuka, nibgo yabaga afite uburenganzira bgo kuba yateka ( akaja munzu ye) kandi ahanini yatekanaga n’undi mwana.
Ubu nibgo buryo bwakurikizwaga mu gushaka no kubakira abana b’i Mulenge, mbere yuko abantu batatanira mu mahanga. Nubgo hariho ibigenda bihinduka, ariko nanone ni byiza ko abakiri batoya bamenya ay’amateka yacu.