
Ijambo, intwari n’ubutwari, bikunze kuvugwa keshi. Itwari n’umuntu ki? Intwari n’umuntu, ukora ibyo yiyemeje kugeraho, bikavamo igikorwa c’ingira kamaro k’ubgoko ndetse no ku gihugu.
Kuba Intwari, n’ukugira ubgitange buhebuje, gukunda abandi, kugera n’aho, amaraso yayo ameneka kubg’abandi.
- Intwari ihora iranganzwa imbere n’ibyo yiyemeje kugeraho.
- Intwari irangwa n’urukundo, ukuri n’ishaka.
- Intwari imenyekanisha ubgoko n’igihugu cayo.
- Intwari ntabwo yita kw’itangiza ry’igikorwa yiyemeje, ahubgo ihora irangazwa n’intego yihaye kugeraho.
- Intwari ntabgo icogozwa n’inzira z’inzitane.
- Intwari irapfa, abandi bakabona amahoro n’umudenzezo.
- Intwari icisha makeya, ikagera kuri byishi.
- Amaraso y’Intwari arameneka, ubgoko n’igihugu bikubahwa.
- Intwari yiyima ibyiza, bikazarya abandi.
- Intwari ntiyibagirana, ihora ku mitima yabo yaruhiye.
- Intwari n’amaso y’igihugu.
- Intwari yanga akarengane, igaharanira amahoro.
- Intwari n’ikiraro abandi banyuraho, bakagera aheza habo.
- Intwari ntizirambirwa,ihorana icizere c’ejo heza hazaza.
Haranira kuba intwari mubyo ukora.