
Nkuko ubutunzi ari ingenzi mubuzima bw’abantu kugira ngo bubabesheho, mukarere k’imulenge, haba ubutunzi bw’amoko atandukanye, aribwo, umutungo kamere, n’ushakwa n’abantu. Muribwo harimo ubu bukurikira:
a). Ubutaka.

b). Ubutunzi bwo munsi y’ubutaka.
c) Inzuzi:
d). Ibibira.
e). Amatungo.

1. Ubutaka:
Kuko ubutaka buba bwiza bubiheshejwe n’imvura cangwa ikime, ndetse n’umuyaga mwiza, nízuba ryabugenewe. Ubutaka bw’imulenge ni bumwe mubutunzi bukomeye bwa bene ho. Ni bwiza, burahingwa bukera cane, kuko bugira imvura izanwa n’ibibira bihakikije, umuyaga mwiza, izuba riri kurugero twavuga ko ari rwiza.
a). Imyaka ihingwa mur’ubwo butaka:
Ibigori, Imyumbati, Ibitoki, Ibijumba by’indofanyi, Ibijumba by’ingozi, Amateke, Ibishimbo, Ibihaza (ibisuza) Ibisheke, Inyanya, Ibitunguru, Ibitoryi, Amashu, Amapera, Avoka, n’izindi mbuto zitandukanye.
Ibi tuvuze, nibyo bikunze guhingwa yo, ariko bitavugako n, ibindi bitakwera yo.
b). Ubutaka bwaho ni bwiza bwo guturwa n’abantu, n’amatungo:
Bugira indwara nke, z’abantu kubera, ihewe nziza ibayo.
Amatungo yaho yororoka atavuwe cane, kubera imibereho yúbutaka bwaho.
2. Ubutunzi bwo munsi y’ubutaka:
Igihugu cya Congo, kigwije ubutunzi kavukire bwo munsi yúbutaka, buboneka mubice byinshi by’iki gihugu. Imulenge naho hari muribyo bicye bifite ubu butunzi. twavuga. Inoro z’uburyo bwinshi, ariko kuko hakiri munzira y’amajambere hari n;’ubundi butarahishurwa, kuko ikorana buhanga ribi pima rikiri hasi.