
Abasaza bacu, bagira amajambo yuzuye ubwenge kandi batarasomye. Akeshi, byunvikana ko abantu basomye aribo bagira ubwenge gusa ariko siko ubundi siko biba bimeze. Ibi byadutereye gushaka amwe mu majambo, yagiye avugwa na bamwe mu banyabwenge b’iwacu,dore ko abeshi batigeze banakandagira kundaraza y’amasomo.
Abasaza b’iwacu, byakunze kurangwa no kugira impano zo gutekereza amajambo yuzuye ubwenge. Mu mvugo z’amahanga, twabyiza ko ari ba (Sages).
Amwe mu majambo yagiye avugwa n’abasaza b’abanyabwe b’i Mulenge.
1. ” Ngo Inka mbi, niyo nziza” Mzee Karuciye Daudi.
2. Umuntu ntagira inshusho, asa n’ibihe” Mzee Karuciye Daudi
3.” Ikigori cameze mugisura, cifuzwa n’abantu ndetse n’amatungo” Mzee Nkobongo Yohana
4.”Abasoda bararwanye hapfa i kanisa” Mzee Karuciye Dawudi
5.” Umunyaporotike wese azasa n’inyana itaratega amahembe, ati kuko utaba uzi uko izatega ; Mzee Karuciye Daudi
6.”Yasabye ko bamutera Isindano m’umutwe, kubera ko yari yawurwaye”. Mzee Daudi Karuciye
7.” Isi ngo yarisanzwe ifite ise ariko ubu ngo yabonye nyina”. Mzee Karuciye Daudi
8.”Abagabo ngo n’abapangayi,abagore ngo nibo banyiringo” Mzee Karuciye Daudi
9.” Ngo Isi ntigira imyuma n’imbere, hose ngo n’inyuma kandi hose ngo n’imbere”. Mzee Karuciye Daudi
10. “Inka mbi niyo nziza” Mzee Karuciye Daudi.
11.”Guhunga inzara ugahungana Inda, ngo ntaco waba ukoze” Mzee Karuciye Daudi
12.”Inka yabyaye ikimasa ngo irutwa n’inka igifite amezi ati, kuko uba ugifite icizere ko izabyara inyana”.Mzee Karuciye Daudi
13.”Ngo Ababembe, nti bazaturusha imbaraga zo kudukura muri Congo ati ariko bazatubuza amakamba mw’ijuru” Mzee Nyamakobwe
14. A)”Nabonye imperuka zibiri:
-“Aho umugabo yicara kuntebe umukazana avuye ho, igishushye”.
-“Aho umugabo ava munsi y’inka ayikama, yamara akayishorera ngo aje kuyigurisha, yabura umuguro agakomeza kuyikama” Mzee Ruhinankiko
15.”Nigute Mobutu yatanze Gatumba atatubgiye” uwabivuze ntitwabashije kumenya.
16.”Nimba mwanze ko nyura k’umupaka,ko nta byangombwa, ngo basi ntimwonyereka inzira ya fraude?” Kagombe
17.”Ngo yageze mw’ikanisa yicara areba m’umuryango, bamubajije impanvu yicaye gutyo, abasubiza ko, amaze igihe kinini yicara areba imbere kandi yunva ko Yesu ari hafi kuza ati yicara areba imbere kugirango arebe ko noneho Yesu ari buze” Mzee Daudi Karuciye
18. “Ibyaha bivukana n’ibyago” Mzee Karuciye Daudi
Gaby B