Nshuti zo mukirambi.com, tubanje kubaramutsa mwese. Uy’umunsi, twifuje kubagezaho amasano aba m’ubwoko bwacu bw’abanyamulenge. Isano, n’ijambo rikunzwe  kuvugwa cane, aho bamwe bavuga ati, uriya muntu tugirana isanano abandi nabo ati nta sano na rimwe tugirana. Nanone hari igihe iyo  habaye nk’ibintu runaka, abandi  nabo  bakavuga ngo ibyabaye byari bifitanye isano… . murunva ko ir’ijambo rikunzwe gukoreshwa kandi m’uburyo butandukanye. 

Ijambo “Isano” k’ubugufi,  n’ihuriro ry’umuvukano w’abantu basangiye amaraso, cangwa se  bahujwe  n’ubundi bumwe bukomoka k’umuco w’abo.   
Dore amwe muri ayo  masano
:


.Isano ry’amaraso


Data: N’iso ukubyara
Mama: Ni Mama wawe ukubyara
Umwana: W’abyawe n’ababyeyi bombi
Mushiki wanje: N’umwana w’umukobwa uvukana n’umuhungu. 
Musaza wanje: N’umwana w’umuhungu uvukana n’umukobwa
Sogokuru – Ashobora kuba ari ubyara Iso cg Mama waweSogokuruza – Ni se wa sogokuru wawe 
Kaka / Mukaka – Ashobora kuba ari ubyara Iso cg Mama wawe
Data wacu – N’umuvandimwe wa Papa wawe
Mushenge – Ni mushiki wa Papa wawe
Muyomba / Marume – Ni musaza wa Mama wawe
Mama wacu –  N’umugore  uvukana na Mama wawe cg akaba mukaso wanyu. 
Mubyara wanje – N’umwana wa Nyokorome cg wa Nyogosenge 
Musengeneza wanje – N’umwana wa musaza wawe
Umwishwa – N’umwana wa mushiki wawe
Umwuzukuru – N’umwana w’umwana wawe
Umwuzukuruza – N’umwana w’umwuzukuru wawe
Akamyira – N’umwana w’umwuzukuruza wawe
Ubuvivi – N’umwana w’akamyira kawe


. Habaho: 


Impfura – N’umwana wavutse mbere y’abandi m’umuryango

Ikirondapfura – N’umwana ukurikira impfura

Umuherezi– N’umwana wavutse wanyuma y’abandi m’umuryango


.Isano ryo m’umuco


Umukwe – N’umugabo w’umukobwa wawe
Umukaza – N’Umugore w’umuhungu wawe
Muramu wanje – Ashobora kuba umugabo wa mushiki wawe cg akaba umugore wa mukuru wawe
Mukeba wanje / Mbanda – Bashobora kuba  basangiye umugabo 1 cg abagabo babo bavukana.
Muramukazi wanje / Mayina / Demayi – N’ umugore wa musaza wanje
Amendahamwe yanje – N’abantu bashatse abagore bavukana
Manyana yanje – N’umuntu mwashingiranye


Ngayo amasano aba m’ubgoko bgacu. Kwibukiranye ibintu bigizize umuco wacu ni bimwe bizatuma umuco wacu udasisibirana ngo wibagirane. Kubaka umuco wawe, n’ukubaka ubgoko bgawe ndetse n’igihugu muri rusange.

Show Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *