Semishefu Matayo

Umwe mubanyabgenge b’abanyabgenge,wari warasobanukiwe m’uburyo butangaje.(igice cambere).

Imana yaremye ibintu bitandukanye,abantu batandukanye, haba m’uburyo bgo gukora ndetse no gutekereza,usanga nabyo bitandukanye.Ibintu biwe na bimwe usanga byoroshe kubisobanukirwa ibindi nabyo ugansanga bitugoye kubyunva.

Mukirambi.com, yegereye umwe wo m’umuryango w’ari umunyabgenge waruzi kugenzura ibintu n’abantu, bamwe babona ko ari ibisanzwe nyamara we, yabifatiraga umwanya wo kubitekerezaho, akaba yabishira no mumvugo ibindi akabishira mu bikorwa, kubgo gushaka guhugura isi ndetse no kuyigisha guca bugufi bakubaha Imana, biciye mu bitangaza yagendaga agenzura iwe ubge. Uy’umunyabgenge yagiye arangwa n’imigenzurire yuzuye ubgenge twa kwita Philosophie.

Tutabateye amatsiko reka tubabgire uwo uy’umunyabgenge uwo yar’ariwe.


 Yitwaga:


Matayo Semishepfu, umurara we yar’Umwitira, yavutse m’umwaka wa 1937 mw’i Zone y’ib’Uvira/sud Kivu/ RDC (Zaire). Ise yitwaga, Ndagamyi Paul naho Nyina yitwaga, Kanenge Mariya. Yashakanye na Nyagaju Juriya muri 1957 ( w’umusinzirakazi). Imana yabahaye abana 10 abahungu 4 n’abakobga 6. babiri (2) nibo bitabye Imana.Aba mukomokaho bose ni 53. Mzee Matayo yarangirije ahitwa Murutigita/ mu Minembwe ku minsi 6/4/2014 n’isamunani z’ijoro. Yarangije afite imyaka 77. (1937-2014). 
Y’ize amasomo yo hasi gusa, n’ubgo imitekerereze ye yar’iteye imbere. Mzee Matayo yari umuhinzi, akaba n’umutunzi w’inka kandi yari yarabigize umwuga. Yari umunyamasengesho, waruzwi n’abeshi mu karere kibiyaga bigari. 


Ubuzima bga gisirisitu

Mzee yemeye Imana, m’umwaka 1952 ib’Uvira,akaba ari naho yabatirijwe ico gihe hari m’umwaka wa 1953. Kubera ko, yari umunyamasengesho, yaje guhabga inshingano zo kuyobora igihumba c’amasengesho, iwe na mugenzi we Pasteur Munyakazi akaba ari nawe wa hanuraga ( kwerekwa) ibyo Imana yagendaga imubgira, kubijanye n’ubgoko bgacu bg’abanyamulenge. Ibyo bikaba byaratangiye m’umwaka wa 1968. Mzee Matayo, ico gihumba c’amasengesho yakimazemo imyaka 46 agisengeramo we na Pasteur Munyakazi Sophonie.

Ese yaba yarateye ate?
Mzee Matayo Semishefu,yarazi guca bugufi, haba imbere y’Imana ndetse n’imbere y’abantu.Uburyo bgo kuramukanya kwe, byarangwaga no gutanga amaboko abiri, kumwe kugeretse hejuru y’ukundi. Yakundaga gutegera cane, iyo abandi babaga barimo kuvuga, maze akikiriza (kunihira gipfura) yarazi kunva abandi. Ntabgo yakundaga gutorera muyandi mazu,nkeretse iyo yabaga agiye kureba umurwayi no kumusengera.

Yubahaga ibyaremwe byose, akana bivugira, abibgira abantu. K’uburyo yabitozaga n’abandi bantu, kubiha agaciro.

Yakundaga gufasha abandi cane cane Abasaza,Abakecuru ndetse n’Abarwayi, yabazaniraga urukwi rwo gukomeza adashingiye k’ubgoko (umurara).

Yar’umuntu wakundaga kuganira, cane iyo abantu babaga ari bakeya cangwa se mwiherereye, agakunda gutanga Inama nziza zubaka imiryango ari nako yavugaga ibitangaza by’Imana.

Mur’urugo rwe,

Yakundaga Urugo rwe,m’uburyo yasize inyigisho, kubari bamuzi cane kubijanye no gukorera Urugo rw’iwe.Yakoze imiromo, abandi bantu bose batakoraga mungo zabo, bishingikirije umuco wacu. Dore n’ubgo hari bamwe bayikoraga ubgo babaga bagiye nk’ Ikabera kwa Mariyamu cangwa se Mubiraro. Ariko we yayikoreraga iwe imuhira.Nkuko bivugwa ngo “ija kurisha ihera k’urugo”.

Kubge, ntiya shigikiraga na gatoya abantu batakoraga imirimo yitwa ga ko ar’iya abagore,kuko abo bantu bajaga kubikorera ahandi bagera imuhira iwabo, bakavunisha abo bashakanye. Mu gihe Umufasha wa Mzee Matayo,yabaga yagiye m’umurima, Mzee yozaga Inkongoro, akaja no kumwakira mugihe yabaga yagiye gukura imyumbati.Yajaga no kuvoma mu gihe umugore we yabaga yagiye mukandi kazi, cangwa mugihe yarwaye. Har’ibintu abeshi dusigaye duharanira kuri none, twita “Ubguzuzanye” kuri we yabitangije kera,kandi atitaye kubandi bantu ngo har’ibyo  bari bubivugeho. “Ukunda gufasha, abanza  gufasha abandi”. Uku, niko yabyunvaga.

Yaranzwe no gutoza amasengesho abo m’urugo rwe ndetse n’abandi yaganiraga nabo, yanatozaga abana kudatwarwa n’urugumo, gutorera cangwa se, kwanduranya.Kubera ko yagiraga umupango wasanga ga ibyo akora byose bigerwaho ntakabuza.Ndibuka, iyo yabaga afite nk’urubanza rutuma atinda gutaha, umufasha we yamenyaga inka akazitunganyiriza,ubgo abana babo, babaga bagiye kumasomo.

Hari nk’igihe, cageraga co gukumira inka,kandi ahantu hatari hafi, maze agakora urugenzi rwo guhuriz’abagemu (kubagabanyiriza isafari) kugirango boye kuvunika,ugasanga abyihanganiye n’ubgo yarageze mu zabukuru.Uburyo yakundaga Inka,yaragiranaga ikizingo kwanga kuzikubita ngo atazibabaza.

Nanone iyo inka zamaraga kubyagira m’urwuri, yafataga umwanya wo gusoma Bibiriya ndetse no gusenga.Ubgo Inka zamaraga gushika mukibuga, ntabgo yakamaga atabanje gushima Imana, yarinze inka hamwe n’abungeri.

Ahanini amasengesho ye, yahoraga asenga, yaragizwe n’ibice bine (4):

1.Gushima Imana

2.Kuramya Imana

 3.Guhimbaza Imana 

4.Gusengera abantu n’ibihugu. 

imirimo yose Mzee Matayo Semishefu, yakoraga yarangwaga n’umwete ndetse akanarushaho kubishishikariza n’abandi.

Mu bintu byuzuye ubgenge Mzee yagiye avuga byose, byaganishaga m’ukuvuga ibitangaza no gukomera kw’Imana.Mu minsi mike tuzabagezaho amajambo y’ubgenge yagiye avuga.


Twandike amateka yacu,nibgo n’abandi bazayamenya.

Show Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *