Semishefu Yohana

Mu minsi mikeya ishize, twabagejejeho amwe mumateka yagiye aranga Mzee Matayo Semishefu, tubizeza ko tuzabagezaho n’igice ca kabiri (2).

Nkuko twakomeje tubabgira Mzee Matayo, uwo yarariwe, ndetse n’ibintu bimwe na bimwe byagiye bimuranga, abantu twabyigiraho byishi m’ubuzima bgacu bga buri munsi. Kubera kugenzura kwe, byamugaragaza ko yar’umunyabgenge, bigatuma abo bateranije ikibuga batifuza gutandukana nawe.


Yakundaga kwigisha abantu kubaha Imana,akabgira abantu ibitangaza, azabonera no m’ubgungeri bg’inka, co kimwe n’ibindi yagenzuraga akanabivuga.

Dore, bimwe mu bitangaza yavugaga,yagenzuye akaba aribyo abamuzi bakunze no kumwibukiraho.


1.Imana, yazingiye amasaha, m’umutwe wa Rusake,dore ko igira n’umutwe mutoya.Ariko, umuntu ufite umutwe munini ntabashe kumenya,aho amasaha y’umunsi ageze, akayatega kuri Rusake.


2.Umwana upfukiranirwa munda ya nyina, akarundwaho ibyokurya ntagire ico aba. Ariko, yipfukirana m’umurembe agapfa.


3.Imana, yazingiye amahembe m’umutwe w’inkungu,yabagwa ntibayabone, mugihe izindi yazihaye maremare cane.


4.Imana, yaremye Umugore,yongera konswa nawe. (Yesu, yonse Mariya umugore yaremye).


5.Umuntu agenda, agegenye hepfo no haruguru ariko, ntiyume kandi adafite imizi.


6.Amaraso atemba m’umuntu, atagira inzira yinjiriyemo, agakama ntaho yasohokeye.


7.Imana, yahaye inka amahoro, umuntu umwe akaragira ikibuka c’inka (ubusho) akazihindura, akazikama ntabgoba bimuteye, mugihe inka arico kimwe n’imbogo.


8.Imana, yahaye Abagorora inka,zigaturuka mw’isooko Nyapoco ,zikayishoka,ikarara itemba ntikame ariko izuba ryaka, igakama.


9.Umusatsi, utuye k’umutwe,izuba ryava ntiwume,kandi ntu namezwe n’imvura. Umusatsi utura k’umutwe, imizi ikaba m’uruhu,ugapfuka uruhara utabitewe n’igiharo.


10.Imana, yaremanye umuntu igicure, ca buri joro (ibitotsi) ariko, ntikimugireho ingaruka,ahubgo kikamubera ipasi yo gupasa umubiri we.


11. Inka zibaho zidasangiye ibara ariko, zigasangira  ibara ry’amata.( zose zigakwama amata yera).


12.Imana, ishuhiriza amata munda y’inka, zigakamwa ashushe, kandi zituye mumbeho.


13.Imana, irinda inka zihoza amazuru kumyobo  y’inzoka, abungeri bakamara imyaka ntawe ugomboye iyakomwe n’inzoka.

14.Imana, yahaye inka ubgenge bgo kumenya inkuru murizo, zikayubaha (inka yahahazaga izindi).


15.Ukuntu inka ibyara, ikamenya guhisha ico yabyaye m’ubuhanga.

Mzee, yari umunyabgenge kandi iciza kiruta ibindi, nuko ibyo yavuze, yabibonaga mo ibitangaza by’Imana.

Show Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *