
AMATEKA YA PASITERI GASOGI MUSA
Ivugabutumwa mu misozi miremire ndetse no kuri plaine de la Ruzizi. Pasiteri Gasogi ntabwo yari yarize amasomo ayariyo yose, uretse amahugurwa yibanze kuri Bibiriya (Bible) yagiye akora. Ariko iyo mwumva ga amajambo ya theologie yavugaga, wibazaga aho ibyo bintu yabikuye bikagutangaza. Wasangaga, nabize muri ico gihe Biblia nabo ntibabyumvaga. Umwuka wera n’umwarimu ukomeye!
Ubushize nababwiye ko, yari umwarimu w’ikanisa ryo mu Kanyaga, aho yakoreye imirimo myishi cane gusumba ahandi. Yahavugiye ubutumwa, yasengeye abarwayi, yasengeye amayitaji,yagiye akora imisitari muma kanisa yose y’i Mulenge. Aho hose niko yavugaga ubutumwa bwiza,kandi indwara zitandukanye niko zagendaga zikira ndetse n’ibibazo bya politique byari bihari ico gihe nabyo yagendaga abisengera. Murunva ko yarafite umutwaro w’igihugu.
Ikindi kintu camurangaga, gitandukanye n’icabandi, n’inkigihe abandi bakoraga inama, iwe yagendaga gusenga m’ubutayu, yagaruka akatubwira uko bizagenda n’iherezo yabyo. Mur’ico gihe, twahitaga dukora ibintu tuzi uko bizagenda. Ikindi ni nk’ukuntu abanafunzi bo m’umwaka wa gatatu wo hejuru/ secondaire, nabo m’umwaka wa gatandatu secondaire, bose yarabasengera ga bagafata.
Ibyo byose, yabifatanya ga no kuyobora ikanisa ndetse hamwe n’ivugabutumwa. Ndibuka igihe yigeze kujya kubwiriza Muntambira mu bapfulero, asanga bafite ikibazo benda kumarana kubera amarozi, bavuga ko hari abaroga abandi. Abagabo beshi, bo muri uwo muhana, bari baraye bahwereye bavuga ko babaroze kandi uko car’ikingumbi bari baraye bose kirabafata. Ubwo ababwira aho byavuye ikibazo kirakemuka gutyo, basanga ntawabaroze ahubwo ari ubushuhe bw’ikigumbi.
Muri ico gihe, yaje gusezera k’ubwarimu bw’ikanisa, asigara ari umuvugabutumwa wubushake. Nyuma yaho yaje gusengewa kubu Pasiteri ( pastor) ushizwe ivugabutumwa muri Paroisse ya Mugethe. Ubutumwa abuvuga ntamupaka, ikarisa ribishatse rikamwakira, iryanze akikomereza. Murumva ko CEPEZA, itemeraga kumwakira, ariko mw’ijoro bazaga bihishe akabasengera, ibibazo bari bafite, Imana ikabi kemura, bakagenda hakiri n’ijoro ngo abantu batabibona ko baje gusengerwa muri CADZ.
Ibyo byose, nubwo byari bimeze gutyo, we ntiyavanguraga amadini, kuko hari ico Imana, yari yaramubwiye ku madini, (ama communautes) yagiye ajana ivugabutumwa, ahari hatuye abanyamulenge ndetse n’uduce tumwe tw’abapfulero yagiye atugeramo. Abantu batangiye kujya mu Rwanda, bamubajije niba bagomba kugenda, arababwira ngo umuryango urafunguye atariko igihugu kizaturwa n’abasigaye, ati; kandi muzagaruka nkuko mwagiye mugenda. Igihe kizaza, gishobora kuba hafi cangwa kigatinda ariko, igihari n’uko abantu bazasubirayo nkuko bakivuyemo. Uko niko yabasubije .
Ubwo nanjye ntegereje uwo munsi. Har’agatabo yasize yanditse kubuhanuzi bwe igihe nikigera, nzagashira k’umugaragaro, ndacariko ngategura. Ibindi bye, tuzakomeza tubibagezeho kuko ni byinshi. Ababibonye nibenshi, ntabwo ari njyewe njyenyine, ahubwo hari n’abanya Kanyaga kandi banyunganira ba ninyibutsa n’ibindi ntibuka, nubwo ari Papa, ariko byose ntabwo nabyibuka byose uko bingana. Murakoze kutubaza amateka ya Papa ibi byaranejeje kandi muzakomeze mubaze n’andi mateka y’abandi bagiye bakorana umurimo w’Imana.
Ruhindabandi Gasogi