Umuco twawugereranya n’inzu. Iyo twitegereje dusanga, inzu igizwe n’ibintu byishi birimo inkingi,igisenge n’ibisika. Kimwe mur’ibi iyo kitarimo, inzu ntabwo iba yuzuye. Uku niko umuco wacu uba umeze. Reka, turebere hamwe muri bimwe bigize umuco wacu.

Urukundo: Ababyeyi bacu, bagira urukundo rutavanze. Urukundo niyo nkingi ikomeza umuco wacu, abantu bakubahana,bakabwizanya ukuri. Ahari urukundo, ntabwo amakosa agaragara, ariko aho rutari ibyiza bihinduka ibibi. Ababyeyi bacu, baza bashira ibintu mukanuni, bakubaha ibyo abandi babategetse gukora, kandi ugasanga batinya umugayo w’abandi. Abantu beshi, ntabwo tugitinya umugayo (gutekereza ico abandi bagutekerezaho nyuma yo gukora amakosa). Nitwe twakabaye dukomeza uwo muco wacu, kuko tumeze nk’ikiraro gihuza ababyeyi n’abana bacu. Nibyiza ko dutoza abana bacu umuco mwiza twasigiwe na basogokuruza.

Ukuri; Kirazira kubesha m’umuco wacu . Mu gihe ur’umubeshi, ntacizere na kimwe ugirirwa m’ubwoko bwose. Iyo har’ikintu kitarimo ukuri, barakivuga, ntabwo batinya kubwira umuntu amafutiye kandi usanga, byubatse imiryango myishi. Ariko twebwe abubu, ntaco kubesha bikidutwara. Nidutakaza kubwizanya ukuri, tuzaba dutakaje ikintu c’agaciro gakomeye.


Kubahana ; Abasaza b’abanyamurenge,barubahwa yewe usanga n’ijambo bategetse nta cashobora kurihindura cangwa ngo ribuzwe agaciro karyo. (irya mukuru rigira intsibo). Ijambo ryabo rikorwa nkuko baritegekeye kandi riba ryuzuye ukuri.


Ishaka; Ni kimwe mu biranga ababyeyi bacu. Baza bitanga, m’uburyo bwose, bagakorera hamwe buri wese, akora nk’uwikorera. Abantu iyo batuye m’umuhana cangwa akarere kamwe, bazabafatikanya mu guca imanza, bakagabirana inka,ibitungwa, gukabana amafaranga,gukopa inka mugenzi wawe w’umudandaza mu gihe yabaga adafite umutahe, gusakira umubunga wa basanze, gutanga umubyizi, umurari, gutizanya umukamo ,ndetse no gutizanya amahuzu.

Habaho nanone, kwigira hamwe,uburyo bwo guhana ikigande ( Umuntu udakora ibyo abandi bamutegetse gukora). Nta banyamwigendaho, twagiraga .Uyu wari umuco mwiza ndabarahiye!

Gutabarana; iyo umuntu yagiraga urubanza urwarirwo rwose, abantu bose usanga abantu bahagurutse,bakamufasha, maze nawe agasubizwamo imbaraga. Biba aribyiza cane!

Gufashanya; bituma abantu bakomeza kuba umwe. Nta muntu n’umwe, wagira ico abura ari kumwe n’abandi. Mugihe, wagize urubanza rukugoye, urafashwa kandi abagufasha, bakabikora ntayindi nyungu yihishe inyuma. Nanone iyo ufite ibintu, ariko ntugire ico ukora, ugendererwa n’abandi, bakagusaba kugira ico wafasha abatishoboye.

Dore bimwe, mubyo abantu bafashanya;

Gushumbusha uwapfushije, uwanyazwe, gufata igihe mukiraro ( gusigarira undi munka ze mu gihe gitoya), gutiza umukamo, guhingira uwa rwaye (Sarongo / umurari) gutiza undi umwan ( umurezi) ibi n’ibiranga ubumwe bwacu.


Ushobora nanone kwibaza ati: n’iki gitera abantu b’ubu, kudatera ikirenge mu c’ababyeyi bacu? Kubwanje, nunva ko twagize ibibazo byishi biraturenga, ndetse bituma abeshi bahunga, baja mu mahanga bityo, bituma bibagirwa umuco wacu, batangira gufata iy’ahandi. Nyuma y’ibibazo tabwo twigeze duha umuco wacu agaciro kawo. Birababaje!

Ikindi nuko, amajambere nayo, abigiramo uruhari, m’uburyo usanga abantu bahuze,bigatuma batakibona umwanya uhagije wo kuganira k’umuco wacu. Dore, ko nta n’ agatorero kakibaho kugira ngo dukomeze tuganire ku bintu biranga umuco w’iwacu.


Abantu beshi, ntabwo bakicubaha ijambo ry’imiryango yabo, bigatuma umuco wacu wandagara, ugatakaza ireme ryawo. 

Ese icadufasha kubikomeza n’iki? nuko, twakomeza kuganira, hakabaho gushishikariza abantu kwiyubaka, tugakomeza kubibwira abantu, hakoreshejwe uburyo bg’ inyarutsabutumwa (Internet) ndetse n’ubundi  buryo bwose bushoboka, abantu babonaniraho, haba nko mu mikutano, gukora amanama agamije kwibukiranya ibyiza by’ iwacu, kuko nta muco ushobora kubaho, abantu badahuje inguvu zabo ngo bawubake.

Mugusoza, twasaba abantu bose guhora duhugurana ndetse no kwibukiranya ibyiza byagiye biranga basogokuru. Reka ndangiza mbabaza ibi bibazo; ese mwebwe mubona ko ubumwe bwacu bukiri bwa bundi abakurambere bacu bagiraga? Ese namba butakimeze nkuko byamye n’iki cadufasha kubigarura? Ni muze twubake umuco wacu,nibwo tuzakomeza kuba abo turibo, kuko ubwoko burangwa n’umuco wabwo.

Show Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *