Umuco wo gutsinda wari mwiza, nubgo abeshi batakibikora.

Mukirambi. com, yifuje kubaganiriza kw’ijambo “Gutsinda“. Ir’ijambo, dusanga mu r’urimi rw’Ikinyamulenge  rifite ibisobanuro bitandukanye. Hano ntabgo tugiye kuvuga Gutsinda nko gutsinda igiti cangwe se gutsinda urubanza, ahubgo, turavuga gutsinda nk’umwe mu mico y’Abanyamulenge. Nyuma yo kuganira na bamwe mu babyeyi, batubgiye ko ik’igikorwa co gutsinda gikorwa n’abagore gusa. 

Umuco wo gutsinda nti turamenya inkomoko yawo neza, ariko muri bikeya, twabashije kumenya, nuko bisobanuye kubaha umuntu /abantu, ukaba utabavuga mw’izina cangwa se ibintu bishaka kwitiranwa na b’abantu,bigatuma ushakisha ukundi ubita bidahuye n’amazina yabo. 

Mur’iki gihe tugezemo, abatuye mukizungu, uy’umuco waragabanutse ndetse hari na benshi bawutaye. Niyo mpamvu Mukirambi.com, twashatse ko tuwuganiraho, kugira ngo abatakibikora n’abakiri batoya batabizi, bazabashe kubimenya no kubikora kuko twasanze ari kimwe mu bintu biranga umuco kandi urasanga ahandi kw’isi. 

Nkuko twabivuze haruguru, gutsinda, bikorwa n’abagore gusa. Nta mugabo utsinda kirazira! abagore batsinda ba Sebukwe naba Nyirabukwe ndetse n’abanyirarume b’umugabo we. Ushobora kw’ibaza nte se bikorwa gute? reka, tubabgire kubugufi, uko bigenda iyo umukobwa amaze gutaha(gushingirwa), bakeba be na Nyirabukwe, nibo bamwigisha gutsinda.

M’umuco wacu, nta mukazana uzuvuga izina rya sebukwe na Nyirabukwe kuko kirazira, kikanaziririza. Izina tuvuga, n’izina rikuru. Byenda aha naho, abenshi bo kwibaza ntese izina rikuru n’iki? n’izina ry’ikinyamulenge wiswe n’ababyeyi. Reka, tubahe umufano mutoya  nk’amazina  ya Semahoro  Paul. N’ukuvuga ko Semahoro ariryo zina rikuru, naho Paul rikaba irya gikirisitu

Uretse kutavuga amazina yabo, ntiyovuga amagambo yose  ahuye n’ayo mazina, kuko bayahindura muyandi magambo atandukanye n’ayo mazina batsinda. Uko niko bita  “Gutsinda“. 

M’ubushakashatsi twakoze, twifashishije amwe mu majambo twakuye mu gitabo “Ukuri ku banyamulenge” canditswe na Mumararungu Innocent Zaburi. Aha, yaduhaye umufano mutoya, urimwo amajambo yo gutsinda ndetse kubatabizi batekereza ko atari n’ikinyamulenge gisanzwe. 

Yagize ati: Nahuye n’umunanda/umuganji witwaje ishoona ashoreye ingomoke zifite amashemeza maremare, avuye mu Bireka agiye mu Rushemeza, inyosha yari yamunyagiye umudaheka, wose warobye. 

Mumvugo isanzwe yagize ati: Nahuye n’umugabo, witwaje inkoni, ashoreye inka zifite amahembe maremare, avuye mu Biziba agiye muri Ruhemba, imvura yari yamunyagiye, umutwe wose warobye.

Twagerageje kubashakira amwe mu magambo yo gutsinda  n’ibisobanuro byayo.

IgitsindaIjambo
AbagenziAbashitsi
AgahwijoInjanga
AkaguriroIsoko
AkanyanagwaAgashongo
AmakwanaAmateke
AmapyiriAmakara
AmarezwaAmaganga
AmashemezaAmahembe
AmatukeAmatama

Soma andi magambo yo gutsinda munsi

Show Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *