Mulenge nziza, irahirengeye ahakomoka ingenge n’abanyabwenge, iwabo w’abanyamulenge, aho mvuga n’ukuva kuwarenge ukarenga m’ururenge ukageza no mururambo. Ni mumarango n’imirambi irangiza kure, ahabaga ibiraro hatabaga ibirara ni m’ubuturo buzira ubutundi twororeyemo, tugiriramo ubutunzi. Ni mumataba azira amatati iwabo w’amata, hataba amatiku n’ahumuto n’umukuru batotonganira itongo kuko ni hanini haragutse.
Ikiganiro ku Muco
